× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwigana, Kutitoza no Kutifotoza: Amakosa 10 yokamye abahanzi bashya agatuma badatera imbere

Category: Opinion  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwigana, Kutitoza no Kutifotoza: Amakosa 10 yokamye abahanzi bashya agatuma badatera imbere

Abahanzi bagitangira umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakunze gukora amakosa atandukanye, rimwe na rimwe batabizi, ariko ashobora kubagiraho ingaruka mbi ku rugendo rwabo rwa muzika.

Akenshi, abahanzi bashya usanga bagorwa no kwinjira mu kibuga. Ibi bikaba biterwa ahanini n’amakuru adahagije baba bafite mu muhamagaro. Ibi bituma aba bahanzi bisanga mu makosa atandukanye akaba intandaro yo kudatera imbere.

Paradise yateguye amakosa 10 akunda gukorwa n’abahanzi bashya mu muziki. Aha turibanda ku bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

1. Kutagira intego yabo no kutamenya ubutumwa bakwiye gutanga:

Abahanzi benshi batangira kuririmba gusa kuko babikunze cyangwa bashaka kumenyekana, ariko ntibatekereze ku butumwa bakwiye gutambutsa cyangwa ku ntego y’umuhamagaro wabo. Umuhanzi wa Gospel akwiye kuba azi icyo Imana yamuhamagariye kuvuga no gukora.

2. Kwigana abandi:

Hari abahanzi batangira umuziki bayobowe n’amarangamutima yo kwigana abamaze kumenyekana, bagashaka kuririmba nkabo, kuvuga nkabo, no kwitwara nkabo, aho kugira umwimerere wabo. Ibi bituma batabasha kugira umwihariko mu miririmbire, mu kugira ijwi ryihariye.

Igihe umuhanzi akorera mu murongo wa runaka, usanga iyo wa muhanzi yigana akoze ikosa bigira ingaruka ku muhanzi mushya kuko abakunzi b’umuziki batekereza ko n’uwamwiganye ntaho bataniye. Bati: "Aha nta Pierre nta Petero, nta funi nta mujyojyo, bose ni bamwe!" Iyo akoze icyiza nacyo bavuga ko cyitiriwe wa muntu yiganye. Ibi bituma umuziki we utarenga i Nyarugenge.

3. Kutitoza bihagije:

Bamwe mu bahanzi bashya usanga bafite ubwiyemezi no kutagirwa inama bitewe no gutekereza ko kuba bafite impano bihagije, bakirengagiza akamaro ko kwitoza, gukora ubushakashatsi, kwiga uko baririmba neza, no gukora indirimbo zinoze ku rwego mpuzamahanga. Bamwe usanga bagorwa no kurinda icyubahiro giterwa n’amashyi bakomerwa mu nsengero baririmbamo.

Ibi bituma n’ugerageje kumugira inama amuca amazi, akumva ko yageze aho yashakaga kugera. Bene uyu muhanzi iyo agiriwe inama yo kunoza imiririmbire, gukorera indirimbo muri studio zigezweho, gukora amashusho ajyanye n’igihe, akenshi yumva ko umuciye amazi aho kumva inama agiriwe, akakurebera ku rutugu.

4. Gukorera indirimbo batabanje gutekereza ku rwego ziriho:

Hari abajya muri studio bagasohora indirimbo batabanje kubitegura neza, batitaye ku mikorere, ku buryohe bw’amajwi cyangwa ku butumwa buyirimo. Ibi bituma indirimbo zabo zidakora ku marangamutima y’abantu.

5. Kudasabana no kutamenya kubana n’abandi bahuriye mu ruganda:

Umuhanzi mushya akwiye gushaka uko yajya mu muryango w’abandi bahanzi, gutega amatwi inama, no kwiga ku bandi, ariko hari abigira nyamwigendaho cyangwa bagatinya kwegera abandi.

6. Gusuzugura cyangwa kutamenya uko bakorana n’itangazamakuru:

Hari abahanzi batamenya ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kubamamaza, bakaryirengagiza, baryitwaraho nabi cyangwa bakarifata nk’aho ntacyo ryabagezaho.

Mu minsi ishize, Paradise yegereye bamwe mu bahanzi bashya basengera mu itorero rya ADEPR. Ikibabaje, mu bahanzi 10 twaganiriye, batanu muri bo ntibarakandagira kuri imwe muri radiyo cyangwa televiziyo. Kandi buri wese muri aba bahanzi 10 nibura amaze gukora indirimbo 40 z’amajwi.

Ikindi aba bahanzi bahuriyeho, nta n’umwe urasohora indirimbo ngo akorane ikiganiro n’itangazamakuru ryandika, gusa batatu muri bo bavuze ko bigeze kugirana ikiganiro na bimwe mu binyamakuru byandika, gusa birangira inkuru zidakozwe kuko babajijwe amafoto bakayabura.

Iki kibazo cy’amafoto usanga akenshi gikunze guteranya abahanzi n’itangazamakuru, aho usanga umuhanzi umubaza ifoto akayibura cyangwa yanayiguha akaguha ifoto itagaragaza isura. Wamusaba kuyihindura akagira ngo uramusuzuguye, agahitamo kukwihorera.

Iki kibazo cyo kutagira amafoto meza usanga hari na bamwe mu bahanzi bakomeye cyabayeho. Twibanire nk’umugore w’isezerano. Mu minsi ishize hari umwe mu bahanzi bakomeye Paradise yatse ifoto ubwo yari yasohoye indirimbo, bimusaba ibyumweru 2 ngo ibe ibonetse! Ibi bikomeje kugaragara nko gutereza abahanzi umusozi wa Kirimanjaro.

7. Kuza mu muziki bazi ko bahita babona amafaranga:

Hari igihe umuhanzi aza mu muziki azi ko kuba umuhanzi bisobanuye guhita agwirwa n’ikirombe cy’amafaranga. Bene uyu muhanzi iyo asanze inzozi ze ari nk’iza wa muntu wabaga mu gice cy’ingunguru, asubira kuroba, cyangwa agatangira guhindura ubutumwa bwe kugira ngo abone amafaranga. Uyu mwene data yisanga arimo kwandika indirimbo zijyanye n’irari ry’abantu aho kubwiriza ubutumwa bujyana abantu ku Mana.

8. Kutagira abayobozi cyangwa ababajyanama mu muziki:

Abahanzi benshi batangira umuziki badafite abajyanama bafite ubumenyi, bakajya bifatira imyanzuro itari myiza, bikabagiraho ingaruka.

9. Gushaka kwihuta no kwamamara imburagihe:

Abahanzi bashya benshi bashaka kwihuta cyane, kumenyekana vuba, kandi umuziki wa Gospel bisaba kumara igihe kinini ubwiriza ubutumwa bukora ku mitima y’abantu, ibyo ni ibintu umuntu yubaka gahoro gahoro.

10. Gukora umuziki wo mu rusengero wiganjemo urusaku:

Abahanzi benshi bagitangira umuziki usanga mu mikorere bibanda ku muziki wiganjemo injyana yihuta usakuza cyane. Ibi ahanini babiterwa no kuba hari insengero usanga zisengeramo abantu bakunda umuziki usakuza, harimo n’isubirajwi (echo). Usanga aba babitizwamo umurindi na bamwe mu ba producers bakora umuziki usakuza.

Nyamara, n’ubwo abahanzi benshi batabizi, usanga abanyamakuru banga urunuka umuziki usakuza cyane cyangwa umena amatwi, dore ko akenshi bikundira indirimbo ziyunguruye n’ubwo zaba zihuta. Aha rero hari abahibeshyera, akoherereza umunyamakuru indirimbo, agaheruka azifata habe no kuzikina, yarangiza ati: "Abanyamakuru barironda!"

Ikibabaje, uzasanga abahanzi benshi bavuga ko itangazamakuru ariryo rituma badatera imbere kubwo kudakina indirimbo zabo, nyamara hakaba ubwo usanga zidafite ubuziranenge! Banza ukore umuziki mwiza, ibindi uzabibaze Paradise!

Ubutaha tuzaganira na bamwe mu barebwa n’iyi ngingo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Kbs ndabemera numvaga ntarekeraho gusoma ino nkuru yanyu.
Paradise mumpora ku mutima ubundi uwatinze kubamenya yarahombye.

Cyanditswe na: Social Jeremie   »   Kuwa 03/05/2025 13:41