× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko wakoresha neza iminsi iri hagati ya Noheli n’Ubunani

Category: Opinion  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko wakoresha neza iminsi iri hagati ya Noheli n'Ubunani

Kuruhuka, gutuza, no kwitekerezaho, ni bimwe biranga iminsi iri hagati ya 25 Ukuboza kugera ku wa 1 Mutarama buri mwaka. Ni gute wabasha gukoresha icyo gihe neza kiba hagati ya Noheli n’Ubunani?

Iminsi isoza umwaka, abantu bayifata nk’iminsi yo kuruhuka, guhura n’imiryango no kurya ayo bazigamye bishimisha. Ariko se byagenda bite turamutse duhinduriye iyo minsi nk’impano y’Imana?

Byaba bise neza ihindutse igihe cyo kugabanya umuvuduko, kwitekerezaho no kongera kwegera Imana. Dore uburyo butanu bwo kuyibyaza umusaruro, nk’uko byakozweho ubushakashatsi na Christian Today.

Gutuza no kuruhuka utishinja amakosa

Nyuma y’ibyumweru by’imyiteguro, ingendo n’iminsi myinshi yo gusabana n’abandi kuri Noheli, biroroshye guhita wuzuza iminsi ikurikira Noheli urusaku: guhaha, gahunda nyinshi no kwibera ku mbuga nkoranyambaga.

Nyamara Ibyanditswe bitwibutsa kenshi ko Imana ivugira mu ituze (Zaburi 46:10; Yesaya 30:15; 1 Abami 19:11–12). Kugabanya umuvuduko no gufata umwanya wo kuruhuka bituma dushobora kumva ijwi ryayo neza.

Kuruhuka si igihembo cy’akazi wakoze; ni impano y’Imana (Kuva 20:8–10; Mariko 2:27; Abaheburayo 4:9–11). Iminsi ikurikira Boxing Day iduha uburenganzira bwo guhagarika guharanira byinshi bitubuza amahoro: ukuryama igihe gihagije, ugasoma ibitabo uko wishakiye, ugatemberera ahantu heza, kandi wahitamo kutagira icyo ukora ntiwishinje amakosa.

Akenshi ivugururwa ry’umwuka ritangirana no kuruhuka k’umubiri n’amarangamutima, tukibutswa ko agaciro kacu kadashingira ku byo dukora mu buzima busanzwe. Muri ibyo bihe bituje, akenshi Imana tuyumva iri hafi kurushaho.

Gusenga witonze, bucece, bitari ukwiyerekana

Iyi minsi ntiyadusaba amasengesho maremare cyangwa ateguye cyane keretse abaye akunejeje. Amasengesho magufi, amagambo make, amasengesho ashingiye ku Byanditswe, cyangwa no kwicara twenyine imbere y’Imana, na byo bifite igisobanuro gikomeye. Muri iki gihe, gusenga bishobora kuba byiza kuri twe, kuko twaba turi guha Imana umwanya wo kuba hafi yacu.

Kongera kwibaza ku bisobanuro bya Noheli

Mbere y’uko ibitekerezo byacu byerekeza ku byemezo by’umwaka mushya, iyi minsi ituje iduhamagarira kuguma ku gitangaza cy’Ukubyarwa kwa Kristo (Yohana 1). Noheli si umunsi wo kwizihiza gusa; ahubwo ni ubwiru bukwiriye gutekerezwaho.

Kongera gusoma inkuru y’ivuka rya Yesu (Matayo 2; Luka 2), gusenga turirimba indirimbo za Noheli dusanzwe tuzi, cyangwa kwandika mu gitabo uko ukuza kwa Kristo kudufasha ku giti cyacu, bishobora gutuma Noheli ikomeza kutugiraho ingaruka nziza na nyuma y’uko imitako ikuweho.

Gusubiza amaso inyuma tukibuka uko Imana yari kumwe natwe

Igihe kiri hagati ya Noheli n’Ubunani ni umwanya mwiza wo kwitekerezaho. Aho kwihutira gutegura ejo hazaza, ni byiza kubanza kureba inyuma, tukareba uko twakoze buri kimwe turi kumwe n’Imana.

Ni he twabonye ubudahemuka bwayo? Ni hehe twahuye n’ibigeragezo, intimba cyangwa amasengesho atarasubijwe uko twabitekerezaga? Kuzana umwaka wose imbere y’Imana, ibyishimo n’agahinda, bitanga umwanya wo gukira, gusobanukirwa no kongera kuyiringira.

Gutegura umutima wacu ku mwaka ugiye gutangira

Nyuma yo kuruhuka no kwitekerezaho, iyi minsi ituje ishobora kudufasha kureba imbere buhoro. Aho gushyiraho ibyemezo bikakaye, twabaza Imana ibibazo biri ku mutima: Ni iki Imana ishaka kunyigisha?

Ni hehe nkwiriye kuyiringira kurushaho, kureka bimwe, cyangwa gukura mu mwuka? Gutangira umwaka mushya mu isengesho aho kuwutangirira mu gihirahiro bituma icyizere gishingira ku Mana aho kugishingira ku mbaraga zacu.

Iminsi iri hagati ya Boxing Day (uwo bamwe bita umunsi Sitefano w’intumwa yatereweho amabuye kugera ashizemo umwuka) n’Ubunani ishobora kugaragara nk’aho isanzwe, ariko ifite ubushobozi bukomeye bwadufasha kuba abantu b’umwuka.

Ni akanya keza ko kuruhuka, kwitekerezaho no kwisubiraho, mbere y’uko umuvuduko w’umwaka mushya utangira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.