× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igisubizo cyavuye mu ifatwa rya Perezida Madulo wa Venezuela ku bizera

Category: Opinion  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igisubizo cyavuye mu ifatwa rya Perezida Madulo wa Venezuela ku bizera

Ifoto igaragaza Umuriro ku kigo cya gisirikare cya Fuerte Tiuna muri Venezuela, ku wa 3 Mutarama 2026. Ingabo za Amerika ni zo zari inyuma yabyo

Ifatwa rya Nicolás Maduro, Perezida wa Venezuela, risobanuye byinshi ku Bakristo nk’uko byagarutsweho mu kiganiro The Inside Story”.

Nk’uko byatangajwe mu kiganiro “The Inside Story”, Nicolás Maduro yafashwe nyuma y’igikorwa cya gisirikare cyihariye cyayobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyabereye i Caracas ku wa 3 Mutarama 2026.

Icyo gihe, ibigo bya gisirikare birimo Fuerte Tiuna byagabweho ibitero. Nyuma y’ibyo bitero, amakuru avuga ko Maduro yatakaje uburinzi bwe, akaza gufatwa mu rwego rwo gukurwaho burundu ku butegetsi.

Umurwa mukuru wa Venezuela, Caracas, wisanze mu rujijo n’ubwoba nyuma y’ibisasu byagabwe ku kigo cya gisirikare cya Fuerte Tiuna, ari na cyo kinini mu gihugu. Ibi bitero byemejwe ko byakozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikaba byari bigamije kwibasira ubutegetsi bwa Nicolás Maduro, wahoze ayobora Venezuela.

Iki gikorwa cyateje impaka zikomeye ku rwego mpuzamahanga, aho bamwe bagifata nk’intambwe igamije guharanira ubutabera n’impinduka za politiki, mu gihe abandi bavuga ko ari ukwivanga mu miyoborere y’igihugu cyigenga, binyuranyije n’amahame mpuzamahanga.

Mu kiganiro cyo muri gahunda ya “The Inside Story”, umunyamakuru Billy Hallowell afatanyije na Michael Gryboski, basesenguye aya makuru barebera hamwe amateka ya Amerika mu guhindura ubutegetsi mu bindi bihugu birimo Iran, Guatemala na Haiti.

Bagaragaje ko aya mateka ahora atuma habaho impaka, kuko aho bamwe bishimira ko ubutegetsi bufatwa nk’igitugu buvaho, abandi babona ko ingaruka zabyo zigera ku baturage basanzwe.

Iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zikomeye zirimo ubutegetsi, ubusugire bw’ibihugu, ubutabera n’uruhare rw’imbaraga za gisirikare mu gukemura ibibazo bya politiki.

Abasesenguzi bagarutse ku isomo rikomeye amateka yigisha: ko n’ubwo impinduka za politiki zishobora kuzana icyizere gishya, nta gisubizo cya politiki gishobora kurandura burundu ikibi kiri mu muntu cyatangijwe na Se w’ikibi ari we Satani.

Bagaragaje ko ibi bisobanura ko dukeneye ubwami bw’Imana kuruta kwiringira ubutegetsi bwa muntu bukemura ikibazo kimwe bugateza ikindi gikomeye. Amerika yashatse gukuraho ubuyobozi bubi, ariko ibitero byayo byaremye ihungabana mu baturage. Ibyo Imana ntiyabikora ngo ikemure kimwe yice ibindi.

Mu mboni z’iyobokamana, iki kiganiro cyibukije ko isi izakomeza kuyoborwa n’abantu bafite inyota y’ubutegetsi n’inyungu zishingiye ku bwikunde, ariko ko amahoro arambye adashobora kuboneka hatabayeho ihinduka ry’umutima w’umuntu.

Ibyo byakorwa na Nyiri Ukurema wenyine. Bagarutse ku magambo yo muri Bibiliya agaragaza ko “ikibi kiba mu muntu”, kandi ko iyo ubutegetsi buhindutse habaho ibibazo, bityo ko ibibazo by’isi bitashira hatabayeho kumenya ukuri, ubutabera, no guha Imana umwanya mu buzima bw’abantu.

Gahunda ya “The Inside Story” iba igamije gufasha abantu gusobanukirwa amakuru akomeye y’isi mu gihe gito, iyarebera mu ndorerwamo y’ukwemera, umuco n’ingaruka zabyo ku buzima bw’abantu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.