× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Frida Kajala wihebeye Harmonize yamuteye imitoma yabereye isomo abari mu rukundo

Category: Love  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Frida Kajala wihebeye Harmonize yamuteye imitoma yabereye isomo abari mu rukundo

Harmonize yizihije isabukuru ihurirana na Ramadan, umukunzi we Frida Kajala Masanja amwifuriza ibyiza mu butumwa bwuzuye imitoma ikomeye cyane.

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye kuvugisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, aho yujuje imyaka 32.

Iyi sabukuru yagarutsweho cyane kuko yahuriranye n’igihe cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadan, igihe gikomeye mu myizerere y’Abayisilamu.

Mu kwizihiza uwo munsi wihariye. umukunzi we Frida Kajala Masanja yashyize ku rubuga rwa Instagram ubutumwa bwuje urukundo n’amarangamutima, aho yamushimiye ku ruhare afite mu buzima bwe.

Mu magambo ye, Kajala yagize ati: Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ku isi uri Harmonize, ariko kuri njye uri umutima wanjye, amahoro yanjye n’ibintu byose byanjye.

Twarishimanye, twarariranye, twakuriye hamwe, ariko urukundo rwacu rukomeje guhagarara rukomeye kurusha ibindi byose. Nkwifurije ubuzima burebure, ibyishimo bidashira n’intsinzi itagira umupaka.

Ndagukunda by’ukuri, si ukubera uwo uri we ku isi, ahubwo kubera uwo uri we mu mutima wanjye. Utuma urukundo rusa neza, ruba nyarwo kandi rutanga umutekano. Imana ikomeze guha umugisha urugendo rwawe, irinde umutima wawe kandi igukomeze ikuzamure buri munsi. Ndi uwawe iteka.

Igisubizo cya Harmonize cyaje kibyemeza, aho abikuye ku mutima yasubije ati: “Mugore wanjye, uri uw’agaciro kurusha bose.”

Harmonize yavuze ku isabukuru ye ihuriranye n’ibihe by’idini. Na we ubwe, yasangije abakunzi be ubutumwa bugufi busekeje aho yavuze ko yavutse mu bihe byihariye by’idini.

Yagize ati: “Navutse mu gihe cya Ramadan, navutse mu gihe cy’igisibo ku Bakristo, navutse ku Cyumweru. Mbega icyamamare gikomeye cyane!” (“Born on Ramadan, Born on Lent, Born on Sunday. What a superstar!”)

Aya magambo agaragaza ko isabukuru ye ihuriranye n’igihe cya Ramadan ku bayisilamu ndetse n’igihe cy’igisibo ku Bakristo, ibintu byatumye benshi mu bafana be babifata nk’ikintu gishimishije kandi cyihariye.

Harmonize azwi nk’umuyisilamu, kandi kenshi agaragaza ko yubaha imigenzo ya Islamu, cyane cyane mu gihe cya Ramadan aho Abayisilamu benshi bafunga ku manywa bagasenga cyane.

Ku ruhande rwa Frida Kajala Masanja, amakuru atandukanye agaragaza ko akomoka mu muryango wagiye ugaragara mu muco wa Islamu muri Tanzania, nubwo mu buzima bwe bwa buri munsi atajya agaragaza cyane ibikorwa by’idini ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bimeze bityo, urukundo rwabo rukomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania, aho abakunzi babo bakurikiranira hafi uko umubano wabo ugenda utera imbere.

Ubutumwa bwa Kajala kuri Harmonize bwabereye abakundana urugero

Harmonize na Kajala baryohewe n’urukundo, aho bateganya no kurushinga mu minsi itarambiranye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.