× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntimukomeze kwitiranya Abahamya ba Yehova na ADEPR ku mabwiriza mashya yo kwambara amapantalo ku bagore n’abakobwa

Category: Opinion  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ntimukomeze kwitiranya Abahamya ba Yehova na ADEPR ku mabwiriza mashya yo kwambara amapantalo ku bagore n'abakobwa

Iyi nkuru ya Paradise ije yunga mu ry’umuryango w’itorero rya Pantekote mu Rwanda, ADEPR, ikuraho urujijo ku bihuha byari bimaze iminsi bihwihwiswa. Iratanga kandi umucyo kugira ngo wowe wabyumvise cyangwa wabikwirakwije, umenye ko kwambara amapantalo n’ibindi bitavuzwe muri ADEPR ahubwo ko ari mu Bahamya ba Yehova.

Mbere na mbere, amakuru y’ibihuha niba utayazi reka tugufashe kuyibuka. Yakwirakwiye agira ati: “Itorero rya #ADEPR mu Rwanda ryakomoreye abagore/abakobwa kwambara amapantalo/kabutura, gusuka no kudefiriza, gusiga inzara no kwambara amaherena.

Ibi byakozwe kubera ko umubare mwinshi w’urubyiruko ukomeje kwigira mu yandi matorero abaha ubwisanzure kuri iyo myifatire.” Ku babikwirakwizaga bongeragaho utugambo tw’ubwishongozi bagira bati: “Vuba aha n’agacupa (inzoga) muragakomorerwa.”

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatabariye hafi buvuguruza aya makuru, bufata ayo makuru bwandikaho Fake News (amakuru y’ibihuha) ku rubuga rwabo rwa X (Twitter). Wakwibaza uti ‘ko nta nkuru ivugirwa ubusa imusozi, ibi byo byapfuye kwizana?’ Impamvu ebyiri Paradise yakusanyije zose zishobora kuba ukuri, uretse ko imwe ari ukuri cyane kurusha indi.

Impamvu ya mbere ni ukwitiranya amabwiriza mashya yahawe itorero ry’Abahamya ba Yehova ku rwego rw’isi na ADEPR. Ku wa 15 Werurwe 2024, nk’uko Umuhamya wa Yehova wo mu Karere ka Huye utashatse ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru, yasobanuye ko hasohotse amabwiriza mu Nama Ngarukamwaka y’Abahamya ba Yehova ku isi, avuga ko Abahamya ba Yehova, abakobwa cyangwa abagore babyifuza bakomorewe kwambara amapantalo (ariko ashyize mu gaciro).

Yagize ati: “Abantu bari kubyitiranya. Ni twe bahaye uburenganzira bwo kwambara amapantalo ashyize mu gaciro kandi atari abonetse yose urugero nk’amakoboyi cyangwa amapantalo aziritse ibibuno cyane, si Abarokore. Twari dusanzwe twemerewe kuyambara mu buzima busanzwe ariko tutemerewe kuyajyana mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza.”

Iyi ni impamvu ya mbere, kuko hari ababyumvise bakagira ngo ni muri ADEPR. Abahamya ba Yehova basanzwe basiga inzara, bagasuka kandi bakambara amapantalo mu buzima busanzwe. Ubu no mu bikorwa byo kuyoboka Imana barabyemerewe.

Ibyavuzwe muri ariya makuru y’ibihuha kuri ADEPR biremewe mu Bahamya ba Yehova. Gusa amakabutura ntarimo kandi intego si ugukurura abayoboke kuko bifuza ko abantu babagana ku bw’umutima n’ukuri kw’Ijambo ry’Imana, si ku byo babona.

Impamvu ya kabiri ni ukwigumura. Uwabyanditse biragaragara ko amaze kurambirwa amabwiriza amaze imyaka 80 yubahirizwa muri ADEPR yo kutambara amapantalo, gusiga inzara, kudefiriza no kwambara amaherena.

Ni mu Bahamya ba Yehova si muri ADEPR

ADEPR yavuguruje aya makuru mu maguru mashya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe

Cyanditswe na: Mfitumukiza Yves   »   Kuwa 20/03/2024 08:07

Ahwiiiiiii!!!!! Ndi umu ADEPR ariko ndaruhutse kuko agahinda Kari kanyishe

Cyanditswe na: Mfitumukiza Yves   »   Kuwa 20/03/2024 08:06