Ku wa 14 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku muhamagaro wa Mose nk’ishusho ya buri wese uhamagarwa n’Imana, ashingiye ku Gitabo cyo mu Kuva 3:1–16.
Umuhamagaro wa Mose ni imwe mu nkuru zikomeye zigaragaza uburyo Imana ihamagara abantu kugira ngo bakore umurimo wayo. Iyi nkuru dusanga mu gitabo cyo mu Kuva igaragaza ko uburyo Imana yahamagaye Mose ari na bwo buryo ihamagara n’abandi bantu mu bihe byose.
Binyuze muri uyu muhamagaro, tubona ko Imana ihamagara umuntu ari mu buzima busanzwe, ikamuhamagarira gukemura ikibazo cy’abantu, kandi ikamwizeza ko izabana na we mu murimo imuha.
Icya mbere tubona ni uko Imana ihamagara umuntu ari mu buzima busanzwe, atari mu gihe cyo gusenga cyangwa mu bikorwa by’iyobokamana gusa. Bibiliya igira iti “Mose yaragiraga umukumbi wa Yetiro sebukwe, umutambyi w’i Midiyani. Aturukiriza umukumbi inyuma y’ubutayu, ajya ku musozi w’Imana witwa Horebu” (Kuva 3:1).
Ibi byerekana ko Mose yari mu kazi ke ka buri munsi ko kuragira intama, atari mu rusengero cyangwa mu gikorwa cyo kuramya. Ni muri uwo mwanya Imana yamubonekeyemo. Ni ho tubona ko Imana ishobora guhura n’umuntu mu gihe ari mu buzima bwe busanzwe, mu kazi ke cyangwa mu biganiro bisanzwe.
Ikimenyetso cy’umuhamagaro wa Mose cyari igihuru cy’amahwa cyakaga umuriro ariko ntigikongoke. Bibiliya igira iti: “Marayika w’Uwiteka amubonekerera mu kirimi cy’umuriro kiva hagati mu gihuru cy’amahwa, arareba abona icyo gihuru cyakamo umuriro nticyakongoka” (Kuva 3:2).
Icyo kintu cyatangaje Mose bituma ashaka kukegera kugira ngo amenye impamvu yacyo. Ni bwo Imana yamuhamagaye ivuga iti: “Mose, Mose.” Aritaba ati “Karame.” (Kuva 3:4). Ibi bitwigisha ko Imana ishobora gukoresha ibintu bidasanzwe kugira ngo idukurure, ariko intego yayo ikaba ari ukutuganiriza no kuduha ubutumwa.
Iyo Imana ihamagaye umuntu imuha ubutumwa bufite intego yo gukemura ikibazo cy’abantu. Imana yabwiye Mose iti: “Ni ukuri mbonye kubabara k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, numvise gutaka batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi imibabaro yabo” (Kuva 3:7).
Nyuma y’aho Imana iravuga iti: “Nuko none ngwino ngutume kuri Farawo, ukure muri Egiputa ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli” (Kuva 3:10). Ibi bigaragaza ko umuhamagaro ujyana n’inshingano yo gufasha abandi. Imana ihamagara umuntu kugira ngo abe igisubizo ku kibazo runaka kibangamiye abantu.
Ariko kenshi abantu bahamagawe bagira ubwoba cyangwa bakishidikanyaho. Mose na we yabajije Imana ati: “Ndi muntu ki wahangara kwegera Farawo, ngo nkure Abisirayeli muri Egiputa?” (Kuva 3:11).
Iri jambo rigaragaza ko Mose yumvaga adafite ubushobozi bwo gukora umurimo Imana imuhaye. Nyamara Imana yamusubije imwizeza ubufasha bwayo igira iti: “Ni ukuri nzabana nawe” (Kuva 3:12). Ibi bitwigisha ko Imana idahamagara abantu kubera ubushobozi bafite, ahubwo ihamagara abo ishaka, igahita ibaha ubushobozi bwo gukora umurimo wayo.
Ikindi kintu cy’ingenzi muri uyu muhamagaro ni uko Imana igaragaza uko iri. Mose yabajije Imana ati: “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” (Kuva 3:13).
Imana iramusubiza iti: “NDI UWO NDI WE… abe ari ko uzabwira Abisirayeli uti ‘NDIHO yabantumyeho’” (Kuva 3:14). Iri zina ryerekana ko Imana ari yo iriho iteka, kandi ko ifite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yasezeranyije.
Ikindi kandi Imana ntiyohereza umuntu wenyine. Iha uwahamagawe ubufasha n’abazamushyigikira mu murimo. Nyuma tuzi ko Imana yahaye Mose Aroni kugira ngo amufashe kuvuga no kugeza ubutumwa ku bantu. Ibi byerekana ko umurimo w’Imana utaba uw’umuntu umwe gusa, ahubwo ko Imana itegura n’abandi bafatanyabikorwa mu gusohoza umugambi wayo.
Mu gusoza inyigisho ze, Pastor Christian Gisanura yagaragaje ko umuhamagaro wa Mose ari ishusho y’umuhamagaro wa buri mwizera. Imana iracyahamagara abantu mu buzima busanzwe, ikabahamagara kugira ngo bakemure ibibazo by’abandi, kandi ikabizeza ko izabana na bo.
Nubwo umuntu ashobora kumva adashoboye, Imana imwizeza ubufasha bwayo kuko ari yo itanga ubushobozi. Ni yo mpamvu buri mwizera akwiye kwemera kuba igikoresho cy’Imana, akemera ko Imana imukoresha mu murimo wo kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bandi no kubafasha kugira ubuzima bwiza muri Kristo.