Shiloh Choir yatsinzwe na Goshen mu Mukino wa Gicuti, ariko indirimbo yabo nshya ikunzwe cyane, “Yaruhutse Umusaraba”, yashimishije abari bitabiriye ntibatahira aho!
Ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, Shiloh Choir na Goshen Choir bahuriye mu mukino wa gicuti wahuje abaririmbyi b’aya makorali yo muri ADEPR. N’ubwo Shiloh Choir yagerageje kwitwara neza, yatinzwe ibitego 5-3 na Goshen, ndetse ni bwo bwa mbere itsinzwe mu mikino itatu bamaze guhuriramo.
Uyu mukino ntiwagarukiye gusa ku mupira, ahubwo wagize uruhare mu gutangaza indirimbo nshya ya Shiloh Choir yise “Yaruhutse Umusaraba”, yatumye benshi bitabiriye uyu mukino bahumurizwa kandi bishimira ubutumwa bwiza buvugwa muri yo.
Abakurikiranye umukino bavuga ko Shiloh Choir yari isanzwe itsinda Goshen mu mikino ibiri yabanje ku bitego 1-0 ku mukino, ariko kuri uyu wa 15 Werurwe 2026, Goshen yazanye umukinnyi ukomeye wabashije guhindura ibihe byose.
Amakuru ava muri Shiloh avuga ko uyu mukinnyi asanzwe akina muri Shampiyona y’icyiciro cya 1 muri Uganda, aho bamwise “umuhashyi”, kuko ngo batamuzi muri korali.
Icyakora amakuru Paradise yakuye muri Goshen Choir avuga ko uyu mukinnyi ari umwe mu bo bita abanyagice, bamenyereza kujya muri Korali, bivuze ko atari umuhashyi ahubwo ari umuririmbyi wayo.
Abitabiriye uyu mukino bavuze ko ADEPR imaze guhindura imyumvire ku mupira w’amaguru. Hari igihe kumva cyangwa gukina umupira ku maradio byafatwaga nk’ikizira, ariko ubu bishyirwa mu bikorwa nk’ikintu gifasha mu kugeza ubutumwa bwiza kuri benshi.
Rev. Isaie wabajijwe niba n’abashumba bazajya bakina, yavuze ko bizakorwa mu buryo bw’Abakristo bakina ariko bagakomeza gusabana no gusabira abari mu matsinda yabo.
Mu gihe Shiloh Choir yatsinzwe, benshi basigaye bavuga ko indirimbo “Yaruhutse Umusaraba” ari yo yabafashije kudatahira aho, kuko yabafashije mu buryo bwo kwishima no guhagarara neza ku ruhande rw’umukino.
Bivugwa ko iyi ndirimbo yabaye igisubizo cyo guhumuriza abaririmbyi n’abakunzi babo nyuma yo gutsindwa, ikagaragaza ko umuzika n’umupira bishobora guhuza abantu mu buryo bwiza. Abitabiriye uyu mukino bahembuwe cyane n’iyi ndirimbo.
Umukino nk’uyu werekanye neza uburyo siporo n’indirimbo nshya bishobora gufasha mu ivugabutumwa, bikarushaho gutuma abantu barushaho kumva ubutumwa bwiza mu buryo bugezweho kandi bushimishije.
Shiloh Choir yatsinzwe na Goshen mu Mukino wa Gicuti ntiyatahira aho ku bwa hit yabo, “Yaruhutse Umusaraba” yanyuze abitabiriye
Reba “Yaruhutse Umusaraba” kuri YouTube