× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tanzania: Ababarirwa mu bihumbi bakirijwe mu giterane cya Miracle Gospel Celebration cya aLn

Category: Crusades  »  3 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Tanzania: Ababarirwa mu bihumbi bakirijwe mu giterane cya Miracle Gospel Celebration cya aLn

Ibihumbi by’abantu bitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa gikomeye cyiswe Miracle Gospel Celebration cyateguwe n’umuryango wa A Light to the Nations uyoborwa na Ev. Dana Morey, i Shinyanga muri Tanzania.

Mu Mujyi wa Shinyanga muri Tanzania habereye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe “Miracle Gospel Celebration”, cyari kiyobowe n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika Dana Morey binyuze mu muryango w’ivugabutumwa A Light to the Nations.

Iki giterane cyamaze iminsi ine kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15 Werurwe 2026, cyitabirwa n’imbaga y’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, baje kumva ubutumwa bwiza no gusenga.

Ku munsi wa nyuma w’iki giterane, umuvugabutumwa Dana Morey yatanze ubutumwa bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Yesu ni nde?”.

Ubu butumwa bwakoze ku mitima y’abantu benshi bitabiriye igiterane, aho ku rukuta rwabo rwa Facebook rwa A Light to the Nations bemeza ko ibihumbi by’abantu bafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo.

Abari aho batangaje ko habayeho umwuka ukomeye wo gusenga no guhinduka kw’imitima, benshi bakagaruka ku Mana, abandi bagafata icyemezo cyo gutangira ubuzima bushya.

Abateguye iki giterane batangaje ko mu minsi ine cyamaze habayeho ubuhamya bwinshi bw’abantu bavuga ko babashije gukira indwara zitandukanye, kubohoka ku bibazo byari bibaremereye ndetse no guhinduka mu mibereho yabo.

Ku munsi wa gatatu w’igiterane, ubutumwa bwibanze ku kwibutsa abantu ko Yesu akomanga ku rugi rw’umutima wa buri muntu, abasaba kumwakira. Icyo gihe na bwo abantu benshi bitabiriye barasengewe, bamwe bavuga ko bakiriye gukira no guhinduka mu buryo bw’umwuka.

Ku munsi wa kabiri, abari bateraniye muri iki giterane bigishijwe ku kumenya uwo bari we muri Kristo no kwiyumva nk’ibyaremwe bishya.

Hashimangiwe ku magambo yo muri Bibiliya ari mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto 5:17 avuga ko mu gihe umuntu ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya; ibya kera bikaba bishize, byose bikaba bishya.”

Muri uwo mwanya, abari bitabiriye igiterane basengewe cyane, bamwe bavuga ko bujujwe Umwuka Wera, abandi batangira gusenga mu ndimi, bavuga ko bahuye n’imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe.

Nyuma yo gusoza igiterane cya Shinyanga, abateguye iki gikorwa batangaje ko igikorwa gikurikira cy’ivugabutumwa kizakomereza mu Mujyi wa Tabora muri Tanzania, aho bavuga ko bategereje kubona indi mbaga y’abantu baza kumva ubutumwa bwiza.

Abari bitabiriye igiterane cya Shinyanga basabwe gukomeza gusangira ubuhamya bwabo ku byo babonye cyangwa bakiriye muri iyo minsi, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abandi kwizera no kwegera Imana.

Ibihumbi by’abantu bitabiriye igiterane cy’ivugabutumwa cyabereye i Shinyanga muri Tanzania, benshi bakira Kristo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.