Nice Ndatabaye yagutumiye abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gitaramo cya Ben na Chance cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering”, avuga ko kuhaura ari uguhomba zikanyagwa.
Umuhanzi w’indirimbo z’ivugabutumwa, Nice Ndatabaye, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bushishikariza abakunzi b’umuziki w’ivugabutumwa kwitabira igitaramo cya mbere cya “Easter Jubilee Music Gathering” kizabera kuri BK Arena ku wa 5 Mata 2026, umunsi mukuru wa Pasika.
Mu butumwa bwe, Nice Ndatabaye yagize ati: “Mbega umunsi, mbega umugoroba! Kuhabura ni uguhomba zikanyagwa. Ben na Chance bafite igitaramo kuri Pasika bise ‘Easter Jubilee Music Gathering’ kizabera kuri BK Arena. Abavandimwe muzahatubere, natwe tuzakurikira online. Imana ibahe umugisha.”
Amatike y’iki gitaramo afite ibiciro bitandukanye bitewe n’aho umuntu azicara n’igihe azayagurira: Upper Room: 5,000 Frw mbere y’igitaramo, 10,000 Frw ku munsi wacyo; Stage View: 10,000 Frw mbere y’igitaramo, 15,000 Frw ku munsi wacyo;
Premium: 20,000 Frw; Altar Zone: 25,000 Frw; CIP Zone: 35,000 Frw; Executive Zone: 50,000 Frw. Amatike azaboneka ku rubuga rwa www.ticqet.rw ndetse no kuri 51301*01#.
Mu myiteguro y’iki gitaramo, Ben na Chance basohoye indirimbo nshya y’amashusho “Igikombe Cyanjye” ku wa 5 Werurwe 2026. Iyo ndirimbo izaririmbwa hamwe n’izindi zakunzwe cyane nka: “Zaburi Yanjye”, “Yesu Arakora”, “Amarira”, “Impano y’Ubuzima”, “Mu Nda y’Ingumba”
Iki gitaramo cyitezwemo kuba igihe cy’akataraboneka ku bakunzi b’umuziki w’ivugabutumwa, aho bazashobora guhura, gusabana, no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe ku munsi wa Pasika.
Nice Ndatabaye agutumiye mu gitaramo “Easter Jubilee Music Gathering” cya Ben na Chance