"UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO" - Aya ni amagambo ya Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ’Rwanda Christmas Meet-Up’.
Ubuyobozi bwa Ambasade y’u Rwanda muri Pologne bufatanyije n’abanyarwanda batuye muri iki gihugu hamwe na "Rwanda Christian Fellowship", bahuriye mu gikorwa cyiswe "Rwanda Christmas Meet-Up" mu nsanganyamatsiko igira iti "Ni gute urubyiruko ruri mu mahanga rwagumana indangagaciro".
Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki 18.12.2022, kitabirwa n’abasaga 200 biganjemo urubyiruko rutuye n’urwiga muri Pologne. Cyabereye muri Kaminuza ya University of Life Sciences in Warsaw, kibanda ku mpanuro ku banyarwanda batuye muri Pologne.
Rwanda Christmas Meet-Up yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Nyakubahwa Prof. Shyaka Anastase uhagarariye u Rwanda muri Pologne; Umuyobozi wa Dispora Nyarwanda, Bwana Allan Nyombayire; Pastor Senga Emmanuel waturutse mu Rwanda n’abandi.
Nk’uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru Iwacu Times yanditswe Joseph Uwagaba Caleb, Ambasaderi w’u Rwanda mur Pologne, Prof. Shyaka Anastase, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Rwanda Christmas Meet-Up, yavuze ko indangagaciro z’abanyarwanda zigomba kubaranga aho bari hose n’imahanga, muri macye bakagendana u Rwanda.
Yagize ati; “Nubwo turi kure y’u Rwanda ariko u Rwanda turi kumwe narwo binyuze mu ndangagaciro zacu. Uyu munsi ni umunsi mwiza wo kwiga, nanjye ubwanjye nize kandi ibyavugiwe aha bikwiriye kuba impamba. Burya UWAHUZA IMANA N’IGIHUGU NTIYAHUSHA INTEGO".
Arakomeza ati "Turi imahanga ariko reka dutahe mu bitekerezo no mu mutima, bizadufasha kugumana igihugu cyacu n’umuco wacu, duhore kandi tuzirikana ko aho umunyarwanda ari haba hari indangagaciro z’u Rwanda, bizatuma turushaho kubaka igihugu cyacu.”
Umuyobozi wa Dispora Nyarwanda (RCA Poland), Bwana Allan Nyombayire yasabye abatuye muri Pologne guterwa ishema no kuba ari abanyarwanda. Ati: “Dukwiriye kuzirikana ko agaciro ari ukugira ishema ry’uwo uri we kandi nk’umunyarwanda ntawe ufite uburenganzira bwo kubikwambura”.
Yibukije abari aho ko indangagaciro ari ibikorwa bikomoka ku myemerere "ishingiye ku byo twemera" ndetse n’imigenzo myiza abanyarwanda bakwiriye guhuriraho. Yavuze indangagaciro 7 ziranga abanyarwanda muri rusange ari zo; Ubumwe, Gukunda igihugu, Kwanga umugayo, Kugira ubutwari, Ubwitange, Gukunda umurimo ndetse no Kwihesha agaciro.
Umwe mu batanze ikiganiro, Madamu Tona Aline yibukije urubyiruko rw’abakobwa indangagaciro zibaranga. Yagize ati; “Indangagaciro nyayo nk’umukobwa ni ukugira intego ndetse no kumva ko ukwiriye kwigira ukamenya ko ufite inshingano zo kwishakira inzira mu buryo buguhesha ishema.
Nk’abana b’abakobwa rero dukwiriye gushishikarira kumvira abadukuriye tugendera mu nzira n’amahirwe baduciriye, dufite urugero rwiza. Nyakubahwa First Lady wacu ahora aharanira ko umwana w’umukobwa yatera mbere”.
Padiri Walter uri mu bitabiriye iki gikorwa, mu ijambo rye yavuze icyo abanyarwanda basangiye. Ati: “Ijambo ry’Imana ryongera ubuhe bumenyi mu kunoza indangagaciro: Usesenguye uko igihugu cyacu giteye kuva kera na kare, mu Rwanda twahoze dusangiye Ururimi, Umuco, Idini rimwe…"
Yabasabye kugira amahitamo meza. Ati "Nk’abanyarwanda dukwiriye kwitandukanya n’ibitunaniza byose duhitamo aho tubarizwa, kuko bidufasha kwirinda gukora ibibi kuko Ijambo ry’Imana ritumurikira, ritwigisha kubaha abaturuta barimo ababyeyi ndetse n’abayobizi.”
Pastor Senga Emmanuel waturutse mu Rwanda, akaba ari mu bapasiteri bakunzwe cyane i Kigali, yavuze ko abanyarwanda badakwiriye gutakaza ubumwe ndetse bikaba biri mu byo Yesu Kristo asaba abatuye Isi.
Yagize ati: “Ijambo ry’Imana muri Yohani: Ubahe kuba umwe kugira ngo abantu bamenye ko ari abigishwa banjye b’ukuri. Abanyarwanda ntidukwiriye gutakaza ubumwe nk’uko Kristo yabidusabye, ibi bizatuma turushaho kurindana.”
Amba. Prof Shyaka Anastase
Allan Nyombayire uyobora RCA Poland
Tona Aline yasabye abari n’abategarugori kugira intego
Padiri Walter yibukije abantu icyabafasha kwirinda gukora ikibi
Pastor Senga Emmanuel yasabye buri umwe kudatakaza ubumwe
Src: iwacutimes.com