Mperutse kunyarukira ahantu habereye igitaramo, uwo munsi nari nagiye nikwije mu buryo bw’umwuga, gusa naje kwiyicarira mu nguni yari iri hakurya y’abashumba aho nitegereza neza igaburo ridafunguye ryari ryateguriwe abitabiriye iki kitaramo. Hirya yanjye hari abanyamakuru ba Gospel bari bicaranye n’abakorera ibindi bisata.
Mu by’ukuri hari hari ikiganiro giteye ubwuzu ariko kinateye ubwoba. Twagiye! Muri ba banyamakuru bakora ibiganiro bitari secular bavugaga ku ndangagaciro abantu babarizwa muri Gospel batakaje bakagereranya no ha mbere mu gihe cya ba Kanyamibwa Patrick uretse ko batatinyaga no kugaragaza ko hari ibihumbi birindwi bitapfukamiye bayali.
Icyo basabaga, basabaga aba banyamakuru gufasha Gospel kurushaho kuba icyitegererezo mu buryo bwuzuye bakareka gusa n’ab’isi (bavugaga ko babona ibyo bakora kandi ari abapagani nabo babikora). Mu kanya Gato narimutse njya kwicara hirya ahari hicaye abagabo b’Abaherwe bakunda Gospel.
Icyambabaje mu kiganiro barimo cyari kiganjemo kunenga bamwe mu baririmbyi bari muri iki gitaramo ku bw’amakosa aremereye babakoreye. Gusa ntabwo babaciraga imanza ahubwo bavugaga ko bibaye byiza bahindura imwe mu myifatire bakarushaho guhesha Imana icyubahiro.
1.Ubwambuzi n’uburiganya: Uyu ni umwe mu myambaro watesha umuntu amababa, ukagutesha agaciro ndetse aho wambariye inkindi ukahambarira nyabaganga. Na Bibilia yagize iti "Urugero rw’uburiganya ni ikizira ku Uwiteka, Ariko ibipimisho by’ukuri biramunezeza". - Imigani 11:1.
Paradise yawe nziza, yanjye nziza, umuzi twanga nk’umuzimu ni ubucamanza. Niyo mpamvu utazumva tuvuga mu mazina ngo runaka yambuye kanaka. Gusa ntibivuzeko turi ba nyir’ubwino! N’ikimenyimenyi tubitse mu kabati kacu dossiers z’umu diaspora ubarizwa muri uru ruganda rugari mu minsi ishize wariganyaga bagenzi be amafaranga y’umurengera.
Amakuru avuga ko hari n’abo yagiye yizeza kuzabageza i bwotamasimbi bakamuha amaturo (umwe mu bahanzi yatweretse ’standing orders’ na ’bank statement’ zigaragaramo amafaranga amadorali ibihumbi bitanu yamwoherereje. Dufite n’amakuru y’ibitangazamakuru byari bigiye gushyira hanze aya mabanga bikarangira umwe mu bambuwe wageze ku Musaraba ahosheje uwo muraba.
Hari n’undi muhanzi tutavuze wavuzweho kuguza abantu batangira ingano amafaranga abizeza ko ategereje amafaranga azava muri diaspora bikarangira abateje ingaru. Iyi myitwrire ntikwiriye, bikwiye gucika mu murimo wa gitare nk’imiyenzi mu mujyi wa Kigali.
2.Ishyari: Dayimoni w’ishyari aragatsindwa n’Imana!! Ibaze nawe ishyari ryatumye Kaini yica Abeli murumuna we basangiye ibere. Tekereza ko ryatumye Umwami Sauli yica abatambyi b’Uwiteka abaziza gufasha Dawidi!! Ubuse tubyihererane tuzi neza ko hari bamwe mu bahanzi batambamira bagenzi babo mu gihe cyo gutegura ibitaramo kandi baronse mu mashereka imvune z’abahanzi?? Iih!! Muraboneye ariko si mwese, ndabivuze!!
Ni kenshi byagiye bivugwa ko hari n’abajya bishyura itangazamakuru ngo ridakina indirimbo za bagenzi babo (gusa njye uyampaye nayahekenya narangiza ahubwo izo ndirimbo akaba ari zo mperaho nshyira muri Play list!! Uzibeshye uyobere kuri Justin Belis wa Flash Fm uzahava wakiriye agakiza k’Imana. Ari nka Tman umuhungu wa Pasteur we ubanza uwo munsi yakuraza muri yorodani ukabatizwa bwa kabiri!
Ariko yeee!! Ngo hari n’abashumba bagirira bagenzi babo ishyari kubera amavuta bifitiye atuma babona abayoboke benshi ukagira ngo abahanuzi bashize mu isi!!! Imana irihangana!! Iri shyari ryatumye Yozefu agurishwa muri Egiputa mwariretse koko?
Imigani 14:30 haranditswe ngo: "Umutima utuje ni wo bugingo bw’umubiri, Ariko ishyari ni nk’ikimungu kiri mu magufwa."
3.Akantu k’ubushurashuzi n’ubuhehesi!! Ibi byagiye bivugwa ko muri iki kibuga cya Gospel naho haba harimo iyi ndwara kuri bamwe!! Nubwo nta bimenyetso wapfa kubona ariko ngo buriya hari abasore bajya basaba inkumi ko kugira ngo indirimbo zabo zikinwe bagira uko bigenza!! Rwose hari n’umwe mu bakobwa twigeze kuganira avuga ko hari uwamwibeshyeho amera nka wa mu Farawo wafashe inzira yo mu mazi nk’izindi zose.
No mu bashumba ngo ubanza byaragezemo di!! Ngo hari n’abadatinya gukora deliverance yo mu gitsina!! Dukwiriye kumenya impamvu y’umuhamagaro wacu, kuba tutari mu muhanda ni uko Imana yabonye ko dukwiye kuba icyitegerezo cy’Imirimo myiza!! Mperutse kumva ko no mu makorali akomeye iyi dayimoni yaba yaragezemo! Ubanza umunsi Malayika Gabulieli yatunzemo itoroshi bitazoroha!! Gusa Yesu Kristo aracyicaye ku ntebe y’Imbabazi!
Nyamara haranditswe ngo: Kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka". 2 Abakorinto 2:15
Reka nigendere ntarambirana nimunkumbura muzantumaho!