× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ufite mpano ki ikwiriye kugutunga? Ev. Caleb Uwagaba Joseph atanze umuti watuma utungwa n’Impano

Category: Opinion  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ufite mpano ki ikwiriye kugutunga? Ev. Caleb Uwagaba Joseph atanze umuti watuma utungwa n'Impano

Nyuma y’inkuru Paradise.rw iherutse kwandika yari ifite umutwe uvuga ngo "Utunze Impano cyangwa iragutunze"?, Ev. Caleb Uwagaba Joseph atanze umuti watuma utungwa n’Impano.

Iyo twavuze haruguru yatanzweho ibitekerezo byinshi, benshi mu byamamare muri Gospel bifuje gutanga umusanzu wabo wafasha abanyempano kumenya kubyaza umusaruro itaranto bahawe.

Banagaragaje zimwe mu mbogamizi zituma umubare w’abatunze impano urushaho kwiyongera, mu gihe abatunzwe na zo bakomeje kuba mbarwa.

Ku ikubitiro Paradise.rw yaganiriye na Ev. Caleb Uwagaba uri kubarizwa i Burayi mur Poland, akaba umwe mu bakozi b’Imana biyemeje gutanga byose mu kubaka Gospel itanyeganyega.

Umuvugabutumwa, umuhanzi, umujyanama w’abahanzi, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umwalimu muri Kaminuza, Caleb Joseph Uwagaba, ni imwe mu bantu bake biyemeje guhirimbanira Gospel itagira icyasha, akaba azwiho kuvugisha ukuri ndetse n’ubujyabama butandukanye.

Ubwo twagiranaga nawe ikiganiro, ntiyazuyaje ahubwo yafashe ikamba agaragaza igipimo cya gospel by’umwihariko ndetse n’ibibazo bikomeje kuniga iterambere ry’Impano ari nayo ntandaro yo gukomeza gutunga impano aho gutungwa n’impano.

Uyu mugabo wabaye umwe mu bahagarariye inyungu z’abahanzi mu gihe cy’imyaka irenga icumi, akaba yarakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Papa Emile, yagize ati "Mu by’ukuri, impano ikwiriye gutunga umunyempano, ahubwo ikibazo cyo kwibaza, ufite impano ki ikwiye kugutunga?Ese uri ku ruhe rwego mu mpano yawe?

Ev. Caleb yageneye impanuro abanyempano

Kuri iyi ngingo, Ev Caleb yagaragaje ko kugira ngo umunyempano muri rusange n’umuhanzi by’umwihariko agere ku rwego rwo gutungwa n’Impano atari ibintu byoroshye kuko bisaba ibintu byinshi, ari nayo ntandaro yo kunanirirwa mu nzira kwa benshi kuko batabasha kwihanganira imvune (imvune z’abahanzi).

Yageze aha ngaha ashimangira ko kuri we, abona mu Rwanda, abahanzi 60% batunze impano zabo mu gihe abatarenze 40% ari bo zitunze. Naho muri Gospel yagaragaje ijanisha riri hasi ry’abatunzwe n’impano (20%) naho 80% bakaba batunze impano.

Ev. Caleb yagize ati "Impamvu nshingiraho mvuga ko uriya mubare wavuzwe batunze umuziki ni uko birya bakimara, ntibagire icyo basarura mu muziki (bagashora ariko ntibagaruze)". Aha yagaragaje ko intandaro yo gutunga umuziki usanga mu byo bakora bafite byinshi batazi cyangwa babura kuko badashaka kubimenya.

Yakomeje agira ati"Mu Rwanda, abahanzi bakora umuziki nk’umwuga (batabifatanya n’akandi kazi) ntibarenga 10, kuko abenshi babikora kuko babonye akanya). Aha niho umuhanzi aza agakora indirimbo ku mafaranga ye, akayisangiza abamukurikira kuri WhatsApp Status, kuri IG, YouTube ndetse akayiha abanyanakuru babiri, ubundi tugahita tumubura, akazagaruka umwaka utaha." Yahamije ko uyu muhanzi ukora gutya adashobora gutungwa n’umuziki ahubwo azawutunga iteka.

Caleb Uwagaba utuye i Burayi yigeze kuba Manager wa Papa Emile

Mu gushaka kwerekana uko mu bindi bihugu bikorwa, Ev Caleb yatanze urugero ko mu bihugu bifite Gospel iri ku rwego rwo hejuru nka South Africa, Nigeria, Kenya ndetse na Ghana, abahanzi baho, yaba abaririmba Gospel, abahanzi mu by’ubwenge ndetse n’abanyabugeni bakoresha impano zabo nk’umwuga wa buri munsi ndetse bakirinda kubibangikanya n’ibindi. Ibi bituma ya mpano ibatunga kuko baba bazi uburyo bwo kuyikoresha.

Imwe mu mbogamizi ikomeye yagaragaje ku bahanzi bo mu Rwanda ni ukutamenya icyo bakwiriye gukora ndetse n’igihe cya nyacyo cyo kugikora (aha yahise ashyira mu majwi ikibazo cyo kutagira abahagarariye inyungu zabo (Management team).

Indi mbogamizi yagaragaje ni ukudashyigikirana n’imikoranire itari myiza hagati y’abahanzi, ababahagarariye (ku babafite) ndetse n’insengero bateraniramo. Ati"Abahanzi nta Back up bagira, usanga insengero zabo zibafata nk’ibirara cyangwa abantu badahari kuko amabwiriza y’amadini ndetse n’abahanzi ntibihura pe!".

Ikindi kibazo cy’indutu gishobora gutuma abatunzwe n’impano baba bacye ni ukutagira abaterankunga. Ev Caleb asanga ya mikorere mibi ishobora kuba intandaro yo kutagira abaterankunga.

Yakomoje ku bihugu byateye imbere aho usanga abahanzi ba Gospel ari bo ba Brand Ambassador b’ibigo bikomeye nka Sonny, Samsung, ibigo by’ubukerarugendo n’ibindi. Yavuze ko abahanzi nk’aba badatunga impano ahubwo zibatunga.

Inama Caleb agira abahanzi bifuza gutungwa n’impano

Iki kiganiro kiryoshye kuruta ubucyi bw’ubuhura kandi bwo mu mpeshyi, cyakomeje kugaragaramo umuti wavura benshi mu banyempano n’ubwo usharira.

Mu rwego rwo kuvana abanyempano ahanyerera, Ev Caleb yatanze inama zafasha benshi ndetse zigacyemura ibibazo by’amikoro bikomeje kumunga iki kibuga. Yagize ati "Umunyempano ukwiye gutungwa n’impano ye, icya mbere, akwiye kumenya niba koko afite impano kuko abenshi bibeshya ko ari abanyempano nyamara ugasanga nta mpano bafite ahubwo bigana abandi".

Ikindi yavuze ko akwiriye gushaka umujyanama urebera inyungu ze (Manager), aha yagaragaje ko nta muhanzi ukwiriye kubaho adafite Management team (Abamufasha kurebera inyungu ze n’abajyanama). Hano yahashinze imbago agaragaza ko imbogamizi ikomeye ari imyumvire y’abahanzi ubwabo kandi harimo n’abakomeye.

Yatanze urugero rw’umwe mu bahanzi bakomeye bigeze kuganira, amubwiye ko ahagarariye inyungu z’umwe mu bahanzi agwa mu kantu kuko we yumvaga atari ngombwa, yasubije Caleb ati: "Uko ni ugukabya, njyewe nzajya mbyikorera".

Igiteye agahinda, Ev. Uwagaba yavuze ko byaje kurangira wa muhanzi aretse kuririmba kubera kubura umurongo wo gukoreramo, nyamara yari umwe mu mpano z’icyitegererezo.

Undi muti watanzwe ku banyempano ni ukumenya kwiga no kwigira ku bandi. Caleb yasobanuye ko kugira ngo impano yitwe impano ibikesha amashami yayo. Yagize ati: "Birumvikana, impano ni impano, ariko ibindi biyishamikiyeho ni byo biyishoboza kubaho no kurabagirana".

Yunze mu rya benshi ahamya ko hari abana benshi bafite impano zizimira kuko nta ntego bafite, impano zabo zikarangirira muri korali baririmbamo. Ikindi kintu cyirengagizwa na benshi yagaragaje ko cyafasha abahanzi mu gihe cyitaweho, ni ukutifungirana, bagasohoka bagakora cyane.

Yagize ati"Abahanzi Nyarwanda muri rusange bakwiriye gusohoka, bakagura imipaka, bagakora ibitaramo ndetse bakarenga imbibi z’u Rwanda. Yagaragaje ko bitumvikana uburyo usanga nta gihugu cyo muri Afurika kitabamo abanyarwanda, ariko ugasanga abahanzi benshi ntibarasohoka ngo bakorere nibura ibitaramo muri Uganda, Tanzania, Ethiopia, Ghana n’ahandi

Yatanze inama ko abahanzi nyarwanda bakwiriye kuba seriye bakagura imitekerereze mu rwego rwo gutungwa n’impano. Mu gusoza ikiganiro, Ev. Caleb yasabye abanyempano kurenga ibicantege ahubwo bagakorana imbaraga bakava mu cyiciro cy’abatunze impano.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YA PAPA EMILE WAHOZE AREBERERWA INYUNGU NA EV. CALEB

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nkuyemo igitekerezo peu abenshi bakora indirimbo ntibateganye uburyo iyo project izagera kubantu means that Hari icyo nungutse murakoze

Cyanditswe na: uzayisenga Jeremie  »   Kuwa 12/05/2023 22:59