Ibi bintu ngiye kuvuga biraremereye! Ariko se nanone kuki natinya kubivuga kandi umwami Imana yaranzigamye ngo nsunike kuri uyu mutwaro bakuru banjye basukumye ubudahuga?
Nnjye reka nshyireho itafari ryanjye dore ko bo bakoze iby’ubutwari mu gihe cyabo, kandi erega nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi! Ayiwee nonese ubu nanjye naba nk’umuhanuzi Yeremiya wahamagariwe guhanura ku ngoma z’abatambyi batemeraga guhanurwa?
Yarakubiswe ashyirwa mu mbago, ngaho ibikomangoma by’i Buyuda bimuta mu rwobo rurimo ibyondo, guhanurira ibibi Sedekiya byasaga no kwicukurira urwobo. Umunsi umwe yigeze guhanura ko abayuda bazatangwa bakajyanwa i Baburoni ari imbohe, abagira inama yo kuyoboka Nebukadinezali!
Muribuka ibyo Umutambyi wahoze ari umutware mukuru mu nzu y’Uwiteka ibyo yamukoreye?Yakubise umuhanuzi Yeremiya amushyira mu mbago yari ku irembo ryo haruguru y’inzu y’Uwiteka (Yeremiya 20:1-6).
Byageze aho atera akamu ati "Ayii Uwiteka waranshutse nemera gushukwa! Undusha amaboko ni cyo gituma unsinda, mpindutse urw’amenyo umunsi wose, umuntu wese aranseka (Yeremiya 20:7)
Umusaza Yeremiya yakomeje agira ati "Kuko iyo mvuze hose mba ntaka gusa, nkarangurura mvuga iby’urugomo n’ibyo kurimbuka kuko ijambo ry’Uwiteka rimbayeho igitutsi no gushinyagurirwa bukarinda bwira (Yeremiya 20:8).
Yasoje agahinda ke agira ati "Kandi iyo mvuze nti sinzamuvuga, haba no guterurira mu izina rye, mu mutima wanjye hamera nk’aho harimo umuriro ugurumana, ukingiraniwe mu magufwa yanjye simbashe kwiyumanganya ngo nyabike".
Nonese niba Yeremiya yarananiwe kwiyumaganya, Paradise kutabyandika, aho mu mutima biroroha? Ntibikabeho. Reka nongere nti ’Nimutabare Gospel idahinduka Gossip:
Nk’uko twakunze kubigarukaho, Gospel nyarwanda ikomeje kuzamuka. Zimwe mu ngero zigaragara ni Iterambere mu itangazamakuru aho kuri ubu u Rwanda rumaze kugira umubare munini wa Televiziyo, Radios, Ibinyamakuru ndetse n’abanyamakuru benshi birundumuriye muri Gospel.
U Rwanda kandi rumaze kugira umubare munini w’abaririmbyi benshi baririmba umuziki wa Gospel. Kuramya Imana kuri bamwe byabaye Umwuga winjiriza agatubutse aba baramyi ndetse bakaba babasha no gutanga akazi mu bindi bisata.
Nta wakwirengagiza ko indirimbo z’abaririmbyi b’abanyarwanda kuri ubu zikomeje gucurangwa ku maradiyo na Televiziyo zikomeye. Urugero ni Televiziyo yitwa TRACE Gospel izwiho gucuranga indirimbo za Gospel zikunzwe muri Africa aho iherutse gucuranga indirimbo za Israel Mbonyi isaha yose.
U Rwanda kandi rukaba rufite umugisha wo kugira amadini n’amatorero akomeye afite n’amashami hirya no hino ku isi aho usanga bamwe mu bakozi b’Imana bakomeje gutumirwa kuvuga ubutumwa bwiza hirya no hino ku isi.
Urugero: Zion Tample, Foursquare church, Betesaida Holly church, Noble Family Church & Women Foundation, Restoration Church, ADEPR, EPR, EAR, AEBR, SDA, Catholique, n’izindi….
Gusa n’ubwo bimeze gutyo, baravuga ngo nta byera ngo de. Mu gihe ibi bintu bidakosotse, ubutumwa bwiza bwazadeheshwa n’ibikangisho by’Umwanzi Satani. Dore bimwe mu bikomeje kumunga Gospel:
1. Gushaka gusa n’andi mahanga: Igihe umuhanuzi Samuel yamaraga gusaza, Abakuru b’abisraeli baramusanze bamusaba ko yabimikira umwami kugira ngo base n’andi mahaga (1 Samuel 8:1-8).
Kimwe mu bibazo by’ingutu biri muri Gospel, ni uko bamwe mu baririmbyi bo muri Gospel usanga bafatira icyitegerezo ku baririmbyi baririmba Secular. Ibyo bituma basa mu mico no mu myifatire ariyo ntandaro yo kuzirura ibyaziraga. Nyamara ijambo ry’Imana, riravuga ngo "Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye (2 Abakorinto 14:23).
2. Ikinyoma; Bamwe ntibagitinya kubeshya bagamije indamu. Umunyarwanda yaravuze ati aba umwe agatukisha bose. Tutirengagije ko hari abaririmbyi, abayobozi b’amakorali, abanyamakuru ndetse n’abashumba b’Inyangamugayo bazirikana ko Imana yabahamagariye kwezwa, hari ikindi cyiciro cyanyuze mu idirishya usanga hari abandi birundumuriye mu kubeshya.
Urugero inshuro irenze imwe hari ibitaramo byagiye bitegurwa, ku mpapuro z’ubutumire (Affiches) hakagaragaraho amazina aremereye. Ibi bigatuma abantu bitabira ku bwinshi, nyamara igitaramo kikarangira amaso yaheze mu kirere.
Hari igihe usanga wa muririmbyi cyangwa wa muvugabutumwa washyizwe kuri Affiche atarigeze anavugishwa, bigakorwa hagamije kureshya abantu, cyangwa ugasanga yatumiwe nyuma akaza kubona ikindi kiraka gishyushye, agakoresha uburyarya, bikarangira akuyeho Telefone.
Umwe mu bashumba uherutse kwimikwa, abajijwe n’umunyamakuru abakozi b’Imana ateganya kuzakorana nabo, yagize ati "Kugeza ubu sindabamenya kuko abo twumvikanye nshobora kubashyira kuri Affiche, bikarangira bataje nk’uko bijya bigenda". Yongeyeho ati "Muzaze ubwo abo nararitse nibatantenguha muzababona".
Si ihame ko umuramyi atumirwa gusa mu bitaramo byateguwe no mu nsengero kuko usanga hari igihe batumirwa mu bitaramo byateguwe n’inzego bwite za leta cyangwa se imiryango idaharanira inyungu. Mu gihe hajemo kubeshya ntaze bishyira icyasha ku butumwa bwiza.
3. Gutwika: Iri jambo Gutwika rimaze kumenyerwa muri Gospel. N’ubwo ari ijambo rifatwa mu buryo butandukanye, usanga agatwiko ari kimwe mu bintu bisiga icyasha ubutumwa bwiza bitewe n’uburyo ryakoreshejwe.
Urugero, hari abatwika basenya ibyo abandi bakoze kandi bakabikora nkana bagamije kwamamara, guhimba ibinyoma nkana no gushwana ntacyo mupfa, gutukana mu bitangazamakuru etc..Urugero, bamwe mu bayobozi b’Ibinyamakuru bategura inkuru zo gusebya Ibyamamare hagamijwe gushaka Ubwamamare.
Urugero, nyuma y’urupfu rwa Pastor Theogene, umwe mu bayobozi b’ikinyamakuru gikomeye tutari buvuge mu izina, humvikanye amajwi y’umwe mu babyeyi bashinjaga Pastor Theogene kumutera inda no kubyarana nawe.
Amakuru Paradise yahawe n’umuvandimwe wa Madame wa Pastor Theogene avuga ko mbere y’uko uriya mudamu ajya mu itangazamakuru, abapasiteri babiri bumvikanye cyane muri kiriya gikorwa, bahamagaye umuvandimwe wa Madamu Pastor Theogene, bamubwirako niba adatanze amafaranga tutaramenya umubare bashyira hanze ariya makuru (Dufite ijwi yaduhaye).
Nyuma yo kwanga gutanga ariya mafaranga ni bwo ariya makuru yagiye hanze. Gusa igitangaje, nyuma yo gushyirwaho igitutu, wa mupasiteri tutari buvuge amazina yumvikanye mu itangazamakuru asaba imbabazi umuryango wa Pastor Theogene.
Nyamara ntawakwirengagiza ko mu bantu babwirijwe na Pastor Theogene abadakomeye bashobora kuba baraguye. Ikindi bishyira icyasha ku bana yasize dore ko hari abantu bashobora kubabona mu ishusho y’icyasha cyambitswe nyakwigendera.
Paradise.rw izabagezaho indi serie y’ibyatuma Gospel ihinduka Gossip hatagize igikorwa!
Urakoze Paradise.rw.Nukuri nimutabare kuko byahinduye isura.
Paradise murakoze cyane. Gospel yinjiwe n’ibisambo bifite amanyanga n’amayeri. Haruwo nzi ubeshya kubi anabeshyera bagenzi be