Tekereza iyo Yesu abaho mu buzima bwo gukunda amafaranga, uwo akoreye igitangaza wese akamwishyura! Ese yari kubona aho akwiza amafaranga?
Muri iki gihe, abantu bashinga ibitaro byigenga bafite intego ebyiri, nubwo imwe yirengagizwa cyane. Izo ntego ni iyo gukora ubucuruzi (business), aho bagurisha serivise z’ubuvuzi ndetse n’imiti bagahabwa amafaranga. Iya kabiri ni ukorohereza abaturage, kugira ngo bage bivuza biboroheye. Icyakora bamwe mu bashinze amavuriro yigenga iyo bahombye barabihagarika.
Leta na yo ikora uko ishoboye kose ikubaka ibitaro, ariko ntitangira imiti na serivise ku buntu ijana ku ijana. Iyo udafite ubwishingizi mu kwivuza, ucibwa akayabo iyo ugiye kwivuriza mu bitaro byayo. Iyo ufite mituweli na bwo ntuvurirwa ubuntu ijana ku ijana, kuko utanga make cyane ya serivise.
Uko ibitaro birushaho gukomera, ni ko birushaho kuzamura ibiciro. Ibitaro kandi byitwa ko bikomeye iyo bivura indwara zikomeye. Icyakora, hari indwara zitavurwa ngo zikire burundu, hakaba n’abapfira mu bitaro bikomeye. Upfuye biba birangiye, abizera bagatangira gutekereza iby’umuzuko, bati tuzongera tubonane.
Ese wari uzi ko Yesu yakoraga ibirenze ibyo ibitaro bikomeye mu isi bikora, kandi akabikora ku buntu, atishyuje aya serivise, ay’igitanda cyangwa ibindi? Paradise yibanze ku bitangaza Yesu yakoze birimo ibyo guhindura amazi divayi ku buntu, kuzura abapfuye ku buntu no gukiza abarwayi ku buntu.
Reka duhere ku guhindura amazi divayi ku buntu, kuko ari cyo gitangaza cya mbere kivugwa muri Bibiliya Yesu yakoze. Ubwo yatahaga ubukwe bw’i Kana, divayi (Vino) yabaye nke, irashira. Yesu yagiriye impuhwe uwakoresheje ubukwe, ahindura amazi divayi, abashyitsi bakomeza kunywa nk’aho nta cyabaye, kandi bashimira umusangwa mukuru ko abahaye divayi iryoshye.
Yahinduye amazi divayi, yuzuza intango esheshatu. Intango imwe yashoboraga kuba irimo litiro ziri hagati ya 44 na 66, bivuze ko imwe yanganaga n’amajerekani hagati y’abiri n’atatu. Muri make, yahinduye amazi divayi yakuzura amajerekani ari hagati ya 12 na 18.
Divayi ni ikinyobwa gihenze kuva kera kugeza n’ubu. Tekereza iyo Yesu abwira umusangwa mukuru ati: “Dore intango zose nazujuje divayi, ngaho nyishyura.” Yari kubura ayo amuha, kuko yari kuba ari menshi cyane. Niba uzi agaciro ka divayi kuri ubu, wabasha kwiyumvisha ingano y’amafaranga Yesu yigomwe, yari kuvana umuryango we mu bukene.
Inkuru y’uko Yesu yahinduye amazi divayi ku buntu wayisoma mu bitabo by’ubutumwa bwiza (Amavanjiri), urugero nko muri Yohana igice cya kabiri. Muri bitatu turagarukaho, iki ni icya kabiri. Kuzura abantu ku buntu.
Yesu yazuye abantu batatu ku buntu. Abo ni Umwana w’umupfakazi w’i Nayini, Umukobwa wa Yayiro na Lazaro. Umwana w’umupfakazi w’i Nayini. Yesu yahagaritse urugendo rw’abari bavuye mu mugi wa Nayini bajya gushyingura, maze azura umuhungu wari wapfuye amusubiza nyina wari wishwe n’agahinda. Iyi nkuru yo wayisoma muri Luka 7:11-15.
Umukobwa wa Yayiro. Yayiro wari umutware w’urusengero yinginze Yesu ngo amukirize umukobwa we wari urwaye. Akimwinginga, intumwa zari zivuye iwe zamubwiye ko yapfuye.
Uwo mukobwa amaze gupfa Yesu yagiyeyo, asaba abari mu nzu gusohoka, asigarana n’ababyeyi na bamwe mu ntumwa ze, ahamagara uwari wapfuye, hanyuma arazuka. Wabisoma muri Luka 8:41-42 (ubwo yatakambiraga Yesu amusaba kumukiza), no mu ku murongo wa 49-56 (Yesu ajyayo akamuzura).
Lazaro. Yishwe n’uburwayi yari amaranye iminsi. Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine apfuye abantu benshi babireba. Yesu yabanje gusenga, aramuzura. Ni we muntu watumye handikwa ko Yesu yarize, amarira agatemba ku matama, kubera urukundo rwinshi yamukundaga. Wabisoma muri Yohana 11:38-44.
Tutagiye kure, tekereza amafaranga waha umuntu ukuzuriye uwawe wapfuye! Nubwo atavuga umubare w’ayo ashaka, wagurisha n’ibyo utunze byose ukabimuha. Ongera utekereze noneho ari wowe wapfuye Yesu akakuzura. Aguciye amafaranga wabona ayo umuhembye? Iyo Yesu abishaka yari kubaca amafaranga kandi bakayamuha.
Reka dusoreze ku gukiza abarwayi ku buntu. Yesu yakijije impumyi, akiza abafite ubumuga, ariko uwo buri wese yibuka ni umugore wari umaze imyaka 12 yivuza byaranze. Nk’uko abivuga, yivuje ahantu hose biranga, kugera ubwo amafaranga yamushizeho.
Yakoze kuri Yesu gusa, mu buryo bw’igitangaza arakira. Yesu yumvise imbaraga zimuvuyemo, arahindukira abona umukozeho, amwifuriza umugisha nyuma yo kumukiza burundu.
Ese uyu mugore iyo Yesu amusaba kumwishyura, yari kubona ayo amuha? - soma muri Matayo igice cya 9, wibande ku murongo wa 20. Urumva neza amafaranga Yesu yari gukorera. Icyakora yarayigomwe.
Iyo aca abantu amafaranga, nibura wenda akayaca aba batanu tuvuzeho ari bo umusangwa mukuru wo mu bukwe bw’i Kana, abantu batatu yazuye, n’uyu mugore wavaga amaraso, yari guhabwa akayabo. Yari kuba umukire akubaka amazu meza n’amasambu, kandi abantu bakamwubaha.
Ntitwabura no kuvuga ku bushobozi yari afite bwo gutubura ibiribwa. Iyo abishaka yari gushing resitora kuri make, ibiryo ntibishire, abagize inyota akabahindurira amazi divayi, amafaranga agakomeza kwisukiranya. Yari kuba afite ivuriro, akajya ahora yiyicariye hamwe avura abamusanze iwe.
Yari gukoresha abigishwa be bakamwubakira inzu ku buntu, ababyanze akabahindura intekerezo. Kuki atabikoze? Yaje aje gucungura abantu, ntiyaje aje gukorera amafaranga. Yanze kwinezeza, abaho gikene, arasuzugurwa, agirwa igicibwa, aricwa, kandi yari ashoboye kwanga guhura na byo.
Yaritanze ngo tubeho! Mu gihe kiri imbere, Yesu azakora ibirenze ibyo yakoze. Azazura abapfuye bose, abakize icyaha n’ingaruka zacyo zirimo ubukene n’uburwayi, urupfu arumire bunguri.- Ibyahishuwe 21:4.
Wakora iki ngo uzabe mu Bwami bw’Imana, aho Yesu azaba ari Umwami, akora ibitangaza birenze ibyo yakoze?
Yakoze byinshi byiza ku buntu. Azakora ibirenze ahazaza.