Abana bafite imyaka iri hagati ya 6 na 18 bateguriwe amarushanwa yo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana yiswe Kingdom Stars Competition, agamije kuzamura impano zabo no kubafasha gukoresha neza ibiruhuko.
Aya marushanwa yateguwe na Radio O & TVO ku bufatanye na BNG Music Industry. Afite intego yo kuzamura impano z’abana, kubarinda kurangara mu gihe cy’ibiruhuko, no kubakundisha ubwami bw’Imana binyuze mu muziki, ndetse no kubatoza inzira bakwiye kunyuramo bakiri bato.
Abazitabira aya marushanwa bazahatana mu byiciro bitatu, birimo icy’abana bafite imyaka 6 kugeza kuri 9, icy’abafite imyaka 10 kugeza kuri 14, n’icy’abafite imyaka 15 kugeza kuri 18.
Amarushanwa azamara ibyumweru bitanu, aho icyiciro cya mbere kizatangira ku wa 18 Nyakanga 2026, icyiciro cya kabiri gitangire ku wa 25 Nyakanga 2026, naho icyiciro cya gatatu gitangire ku wa 1 Kanama 2026, byose bikaba bizatangira Saa Saba z’amanywa.
Abazitwara neza muri buri cyiciro bazahurira muri ½ cy’irangiza (Semi-final) ku wa 8 Kanama 2026, mbere y’uko hakurikiraho umusozo (Grand Finale) izaba ku wa 15 Kanama 2026.
Amarushanwa azamara ibyumweru bitanu. Icyiciro cya mbere kizatangira ku wa 18 Nyakanga 2026. Mu gusoza aya marushanwa, aba mbere batandatu bazahabwa ibihembo, hakaba hazatoranywa abana babiri muri buri cyiciro.
Mu bihembo byateganyijwe harimo mudasobwa, tablets, ibikoresho by’ishuri, imidari, ibikombe n’ibindi bitandukanye.
Radio O & TVO ndetse na BNG Music Industry bateguye aya marushanwa bavuga ko igihembo nyamukuru ari ugufasha umwana watsinze gukomeza guteza imbere impano ye, aho azahabwa amahirwe yo kwiga umuziki mu gihe cy’amezi atandatu muri BNG Music Industry, cyangwa agafashwa gukorerwa indirimbo (audio visualizer).
Ababyeyi n’abarezi basabwe gushishikariza abana bafite impano yo kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana kwitabira aya marushanwa, kugira ngo babashe gukuza impano zabo no kuzibyaza umusaruro bakiri bato.
BNG Music Industry ifite ukuboko muri aya marushanwa, ikorera i Remera mu Giporoso munsi ya gare hafi ya Station SP. Ifite ishuri rya muzika, Practice room, na Studio ikora indirimbo mu buryo bwa Semi na Live Recording. Ukeneye serivisi zabo wabahamagara kuri: 0787561038.
Kwiyandikisha ni ubuntu!!
Hari impamvu nyinshi kandi nziza zatuma ukorana na BNG Music Industry
Kingdom Stars Competition yitezweho kuzamura impano z’abana bato