Kuva mu 2017 kugeza magingo aya, Israel Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi ba Gospel bafite igikundiro kidasanzwe mu Rwanda no hanze yarwo.
Indirimbo ze zagiye zihumuriza imitima, zigarurira benshi kuri Kristo, ndetse zimugeza ku rubyiniro mpuzamahanga. Nubwo abafana benshi bifuza guhura na we, akenshi usanga bamusaba ifoto y’urwibutso.
Ariko se, iyo amahirwe abonetse mukicarana iminota mike, ni ibihe bibazo byaba bifite agaciro kuruta gufata selfie n’umuhanzi ufite indirimbo "Nina Siri" imaze kurebwa na Miliyoni 94?.
Paradise yaguteguriye ibibazo 10 byafasha kumenya neza urugendo rwa Israel Mbonyi, umubano we n’Imana, ndetse n’uburyo abayeho nyuma yo kuba umwe mu bahanzi bakomeye ba Gospel muri Afurika.
1. Ni iki cyakomeje kugutera imbaraga zo gukomeza guhanga indirimbo ziganisha abantu kuri Kristo, nubwo wamaze kugera ku rwego rwo kumenyekana ku Isi?
Kwamamaza Kristo ni urugendo rurerure. Byaba bishimishije kumenya icyamuteye gukomeza guha umwanya wa mbere ubutumwa aho kwirukira ubwamamare.
2. Ese hari igihe ubwamamare bwigeze bukubera ikigeragezo mu rugendo rwawe rw’agakiza? Watsinze urwo rugamba ute?
Iyo umuntu akunzwe na benshi, ashobora guhura n’ibigeragezo byo kwishyira hejuru cyangwa kwibagirwa uwo akorera. Ni ikibazo cyafasha benshi bifuza gushinga ikirenge mu cye, dore ko afatwa nka Gamaliyeli.
3. Ni ayahe magambo cyangwa isezerano Imana yakomeje kuguhumurizaho mu bihe bikomeye by’umuhamagaro wawe?
Abakunda umurimo we bifuza kumenya uko Imana yakomeje kumuyobora no kumukomeza kuva yatangira kugeza uyu munsi.
4. Iyo uri wenyine wihereranye n’Imana, ni iki ukora kugira ngo umubano wawe na Yo udacogora?
Abantu benshi babona Israel Mbonyi ari ku ruhimbi, ariko ni bake bazi ubuzima bwe bwo mu ibanga igihe yihereranye n’Imana.
5. Kuba uzwi cyane kandi ugahora mu ngendo nyinshi, ni iki ukora kugira ngo urinde ubuzima bwawe bw’umwuka, wite ku muryango wawe kandi ubihuze n’ubuzima bwa buri munsi?
Ingendo nyinshi, ibikorwa byinshi n’abafana benshi bishobora kunaniza umuntu. Iki kibazo cyafasha benshi kumenya uko abihuza.
6. Ni iki ukora kugira ngo ubwamamare budasumba ubutumwa bwa Yesu Kristo?
Umuhanzi wa Gospel ahora ahanganye n’ikibazo cyo kuba abantu bamwibandaho kurusha uwo aririmbira. Uko abyitwaramo ni isomo rikomeye.
7. Ni iyihe nama wagira umuhanzi ukizamuka kugira ngo atazatakaza agakiza amaze kumenyekana?
Hari benshi binjira mu muziki bafite intego nziza, ariko bagahinduka bageze ku rwego rwo kwamamara.
8. Ese hari ibyo wigeze kwigomwa cyangwa kwanga kugira ngo ukomeze kuba indahemuka ku muhamagaro wawe?
Ibi byafasha benshi kumenya ko gukorera Imana hari ibyo bisaba kwitanga.
9. Ni iki wifuza ko abantu bazibuka kuri Israel Mbonyi nyuma y’imyaka myinshi: indirimbo zawe cyangwa ubuzima wabayemo?
Iki ni ikibazo gifasha kumenya umurage yifuza gusigira abazamukomokaho.
10. Iyo utekereje ku rugendo rwawe rwose, ni iki ushimira Imana kurusha ibindi?
Iki kibazo cyafasha gusoza ikiganiro ku rwego rwo gushima Imana no kwibutsa ko ibyo umuntu agezeho byose biba byaraturutse ku buntu bwayo.
Nubwo Israel Mbonyi ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe, abakristo benshi bemeranya ko agaciro ke nyakuri katagarukira ku mubare w’abitabira ibitaramo bye cyangwa ku mubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Agaciro ke kari mu butumwa atanga no mu buzima bugaragaza Kristo.
Niba rero umunsi umwe uzahura na Israel Mbonyi, ushobora kuzamubaza kimwe muri ibi bibazo. Ushobora kutabona ibisubizo bizagufasha kumumenya gusa, ahubwo ukagira n’icyo wunguka mu rugendo rwawe rwo kwizera.