× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bwa mbere mu mateka yabo indirimbo ya Alicia and Germaine yujuje Ibihumbi 100 mu masaha 24

Category: Artists  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bwa mbere mu mateka yabo indirimbo ya Alicia and Germaine yujuje Ibihumbi 100 mu masaha 24

Bwa mbere mu mateka, indirimbo "Ibanga" ya Alicia na Germaine yujuje imibare y’inshuro abantu bamaze kuyireba ibihumbi 100 mu masaha 24.

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alicia na Germaine bongeye kwandika amateka mu muziki wa Gospel nyarwanda, nyuma y’aho indirimbo yabo nshya "Ibanga" yujuje abantu ibihumbi 100 bayirebye kuri YouTube mu masaha 24 ya mbere imaze isohotse.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 8 Nyakanga 2026, ku muyoboro wa YouTube wa Alicia na Germaine, aho mu munsi umwe gusa yahise ikundwa n’abatari bake. Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, yari imaze kurebwa inshuro 143,459, ikaba ikomeje kuzamuka ku muvuduko ushimishije.

Ni bwo bwa mbere mu rugendo rw’aba bahanzi indirimbo yabo igeze ku barebye barenga ibihumbi 100 mu gihe kitarenze umunsi umwe, ibintu bigaragaza uko ubutumwa bwabo bukomeje kwakirwa n’abakunzi ba Gospel bo mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu kiganira Paradise yagiranye na Papa Innocent, umubyeyi wabo akaba ari na we usanzwe ari umujyanama (Manager) wabo, yavuze ko kuba indirimbo "Ibanga" yujuje abantu ibihumbi 100 bayirebye mu masaha 24 ari umugisha ukomeye kandi ko babifata nk’igikorwa cy’Imana.

Yagize ati: "Ni umugisha ukomeye cyane. Ni Imana ubundi ifite umugambi muremure ku buzima bwacu iba yabikoze. Byatunejeje cyane kuko ari bwo bwa mbere bibaye ku ndirimbo zose dufite, bityo ni intambwe nziza.

Tuboneyeho no gushimira cyane abakunzi bacu badahwema kudushyigikira uko bwije n’uko bukeye. Imana ibahe umugisha mwinshi, kandi dukomeze twiyumvire ’Ibanga’."

"Ibanga" ni indirimbo ivuga ku kwizera Imana no kuyiringira mu bihe byose. Yumvikanamo amagambo agaragaza ko ubuzima bw’umwizera bushingiye ku Mana ifite ijambo rya nyuma ku mibereho y’umuntu.

Mu gitero cy’iyi ndirimbo bararirimba bati: "Abamwizera tugira uko tugenda, dufite ibanga tugendana. Abamwizera ntituzanyeganyezwa, twishingikirije Umunyembaraga. Dukingiwe n’Igitare gikomeye."

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco, amajwi atunganywa na Popiyeeeh, amashusho ayoborwa na Brilliance, mu gihe yafatiwe amashusho muri Kivu Hill Top Beach Hotel i Rubavu. Mu bayigizemo uruhare harimo kandi abacuranzi Bolingo na Joel, ndetse n’abaririmbyi b’inyuma barimo Gad, Esther na Dorcas.

"Ibanga" ikomeje urugendo rwa Alicia na Germaine rwo kugeza ubutumwa bw’ibyiringiro, kwizera no kwiringira Imana, ikaba iri mu ndirimbo za Gospel ziri gushimisha benshi muri iyi minsi kubera ubutumwa bwayo n’uburyo yakiriwe kuva yasohoka.

Alicia na Germaine bakomeje kwandika amateka

Indirimbo "Ibanga" ya Alicia na Germaine yujuje ’views’ ibihumbi 100 mu masaha 24

Reba indirimbo Ibanga kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.