× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jya ku isoko y’ibibazo ― Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  51 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Jya ku isoko y'ibibazo ― Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yasabye abantu kujya ku ndiba y’ibibazo bafite aho guhangana n’ingaruka zabyo.

Pastor Christian Gisanura yavuze ko abantu bakwiriye kumenya ikibazo nyakuri kibahangayikishije bakagishyira imbere y’Imana, aho gukomeza kubaho bemera ibibazo nk’aho ari ibisanzwe cyangwa ko ari umusaraba bagomba kwikorera ubuzima bwose.

Yabitangaje ku wa 10 Nyakanga 2026, mu nyigisho yise Ibanga ry’Umunsi yatanze ishingiye ku nkuru y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakijijwe na Yesu ubwo yavaga i Yeriko, iboneka muri Matayo 20:29-34.

Aho haravuga ngo:

“29 Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira.

30 Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw’inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti"Mwami mwene Dawidi, tubabarire."

31 Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti"Mwami mwene Dawidi, tubabarire."

32 Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati"Murashaka ko mbagirira nte?"

33 Ziramusubiza ziti"Mwami, amaso yacu ahumuke."

34 Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira.” (Matayo 20:29;34)

Yavuze ko nubwo abantu babuzaga abo bagabo guhamagara Yesu, bakomeje gutaka kugeza babonye igisubizo bari bakeneye.

Yagize ati: "Ubutumwa bukomeye buri hano ni ukumenya ikibazo ufite. Ntukigire igice cy’ubuzima bwawe ngo uvuge uti ’uyu ni wo musaraba wanjye ngomba kwakira.’ Hari ibibazo umuntu agira bikamuviramo ibindi bibazo byinshi."

Pastor Gisanura yasobanuye ko kutabona kw’abo bagabo byabateje ubukene, gusuzugurwa no kubura amahirwe yo kwiteza imbere, ari yo mpamvu bagejeje ikibazo cyabo nyakuri kuri Yesu.

Yashimangiye ko kwifuza impinduka atari bibi, ahubwo ko ikibazo ari ukurarikira.

Ati: "Hari abantu bavuga ko kwifuza ari bibi, ariko si byo. Kwifuza bituma ugambirira, ugakorera inzozi zawe kandi ukaziharanira. Ijambo ribi ni ukurarikira."

Yakomeje avuga ko abantu benshi basaba ibisubizo ku ngaruka z’ibibazo bafite aho gusaba gukurwaho intandaro yabyo.

Yagize ati: "Barutimayo ntiyasabye amafaranga cyangwa imyambaro. Yasabye guhumuka, kuko yari azi ko nakira amaso ibindi bizakurikiraho. Yagiye ku isoko ry’ikibazo."

Pastor Gisanura yasabye abantu kwizera ko Yesu agifite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bwabo nk’uko yabikoreye impumyi zo muri Bibiliya.

Yagize ati: "Nawe hamagara Yesu umwizere. Umunsi azagusura, ba bandi bagusetse ni bo bazatanga ubuhamya bw’icyo Imana yagukoreye."

Yasoje yibutsa abantu ko nta kibazo gihoraho, abasaba gusubiza amaso inyuma bakibuka uburyo Imana yabafashije gutsinda ibindi bibazo bikomeye banyuzemo, bagakomeza kwizera ko n’ibyo bahanganye na byo uyu munsi bizashira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.