Rev. Pastor Sereine Nterinanziza uvuga ko ari ’Impirimbanyi irwanira kwanga ikibi n’akarengane’, akaba yarahoze muri ADEPR akaza kuyivamo akajya gutangiza Itorero, ababazwa cyane no kubona ibiterane bidatumirwamo abagore/abakobwa ngo nabo bagabure ijambo ry’Imana.
Rev. Pastor Sereine Nterinanziza ni Umushumba, Rwiyemezamirimo akaba n’Umunyamakuru washinze Impuhwe Tv ikorera kuri Youtube. Ni Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze [Founder] Hands of Compassion Rwanda [HOCOF] Ltd na Happy Kids school.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025, Rev Sereine yavuze ko kubona Posters/Affiche z’ibiterane n’ibitaramo bitariho abagore, bimutera muzunga. Icyakora yashimiye ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu ko bukomeje kuzana impinduka ku kigero cya 80% kuva ubwo yabisabaga muri 2017.
Mu biterane n’ibitaramo "byamuteye muzunga" harimo icyateguwe na Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatinga. Cyatumiwemo abavugabutumwa b’abagabo gusa ari bo: Jean Baptist Kanobana, Valentin Rurangwa, Antoine Rutayisire na Theogene Twagiragezu.
Harimo kandi igiterane cya CEP UR Gikondi cyiswe "Nibutse Iminsi ya Kera" cyatumiwemo abigisha b’ijambo ry’Imana b’abagabo gusa, Olivier Ndayambaje, Isaie Ndayizeye na Nshizirungu Emmanuel. Harimo n’igiterane cya Shalom Choir ya ADEPR Nyarugenge cyatumiwemo Pastor Mugabo nk’umwigisha ndetse n’umuhanzi Bosco Nshuti.
Yavuze ko azagaruka muri ADEPR "Igihe ADEPR izemera ko abagore nano bashoboye kandi baba abashumba bakemera umuhamagaro w’abagore". Yumvikanishije ko ikintu kizakorwa muri ADEPR agashima Imana mu buryo bukomeye ari ’ukwimika abakore’ bakaba abashumba ndetse n’imyambarire.
Ibyo Paradise izi ku myambarire y’abakristo ba ADEPR. [Kuri ubu ADEPR ntiyemerera abagore kwambara abapantalo, amakabutura, imyenda yegereye umubiri, ijipo ngufi, kwambara imikufi, gusiga inzara n’iminwa, kunyereza imisatsi no gusuka, no kwambara amaherena.
Rev. Pastor Sereine Nterinanziza yanditse ati: "Sinzi ukuntu kubona Posters nkizi zintera muzunga rwose! Mu gihe tugezemo igihugu cyacu gishyigikira uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender balance and gender Equity) abanyamadini bo harabura iki? Iki kiri muri bimwe nanenze ADEPR njya kuyisezeraho nkajya gushinga Itorero nubwo bitampiriye.
Ubu habuze abagore bashoboye kubwiriza muri ibi biterane byose? Paruwasi zose zigomba kuyoborwa n’abashumba. Igihe ADEPR izemera ko abagore nano bashoboye kandi baba abashumba bakemera umuhamagaro w’abagore nzayigarukamo. Ariko ikibaswe na patriarchal culture sinshobora.
Gusa ndashimira ubuyobozi bwa ADEPR buriho ubu kuko impinduka napropoje muri 2017 navuga ko nka 80% zashyizwe mu bikorwa. Hasigaye iby’abagore n’imyambarire.
Note: Njyewe ibitekerezo byanjye bigarukira aho ibyawe bitangirira ntuze kuntera amabuye kuko mu busanzwe ndi Impirimbanyi irwanira kwanga ikibi n’akarengane."
Bimwe mu biterane byateye muzunga Rev. Pastor Sereine Nterinanziza
Rev. Pastor Sereine Nterinanziza azwiho gutanga ibitekerezo ku ngingo zitandukanye