Mu gihe ibitaramo byinshi bibera mu nzu mberabyombi usanga kwinjira bisaba kugura itike, Siloam Choir yo muri ADEPR Kumukenke igiye gukora igitaramo gikomeye cy’ubuntu.
Siloam Choir yatangaje ko abazitabira igitaramo cyayo "Ndi Uwa Kristo, kizabera muri Camp Kigali ku wa 12 Nyakanga 2026, aho kwinjira ari ubuntu. Siloam Choir ivuga ko bifuza gufasha abantu kumva ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo no kwakira agakiza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe mu rwego rwo kumenyekanisha iki gitaramo, umwe mu banyamakuru yabajije abayobozi ba Siloam Choir impamvu bahisemo kwinjiza abantu ku buntu kandi gutegura igitaramo nk’iki bisaba amafaranga menshi.
Perezida wa Siloam Choir, Sibomana Paul yasubije ko intego yabo muri iki gitaramo atari inyungu z’amafaranga, ahubwo ari ugukora umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Yagize ati: "Twatanga icyo ari cyo cyose kugira ngo umunyabyaha akizwe, yakire agakiza, umusinzi ave mu businzi."
Aya magambo agaragaza icyerekezo Siloam Choir igenderaho kuva yatangira umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Abayobozi bayo bavuga ko babona nta kiguzi kiruta kubona ubuzima bw’umuntu buhindurwa n’ubutumwa bwa Yesu Kristo.
Umuhuzabikorwa w’iki gitaramo, Josue Shimwa, yavuze ko "NDI UWA KRISTO LIVE CONCERT" imaze igihe itegurwa kandi ko yubakiye ku nsanganyamatsiko ikangurira abakristo kumenya uwo ari we bizera no kubaho bahamya Kristo.
Yasobanuye ko bahisemo gukorera iki gitaramo muri Camp Kigali aho kugikorera mu rusengero kugira ngo buri wese yumve ko ahamagawe, atitaye ku itorero cyangwa idini abarizwamo.
Yagize ati: "Turashaka ko buri wese uzataramana natwe azaza muri iki gitaramo azi neza ko aje kuba uwa Kristo atararitswe kugirango abe uw’idini runaka."
Yakomeje avuga ko ubutumwa Siloam Choir imaze imyaka myinshi itanga bushingiye kuri Kristo.
Siloam Choir yatangiye mu 1996 nk’itsinda ry’abanyamasengesho, iza gufata izina rya Siloam mu 1998. Kuri ubu imaze imyaka 28 ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, ikaba ifite abaririmbyi bagera ku 145 bo mu byiciro bitandukanye.
Mu myaka ishize, iyi korali yavuze ubutumwa bwiza mu bice byinshi by’u Rwanda, ikomeza gukoresha impano yo kuririmba nk’uburyo bwo kugeza abantu kuri Yesu Kristo.
Abayobozi ba Siloam Choir bavuga ko impamvu bakomeza gukora umurimo bafite imbaraga ari ubuhamya bakomeza kwakira buturutse ku bantu ubuzima bwabo bwahinduwe n’indirimbo zabo.
Batanze urugero rw’umuntu uba muri Suwede wababwiye ko indirimbo "Warandondoye" yamubereye ihumure mu bihe bikomeye yanyuzemo.
Bavuze kandi ko hari undi muntu wari waratakaje icyizere cyo kubaho ndetse ageze n’aho atekereza kwiyahura, ariko nyuma yo kumva iyo ndirimbo yongera kubona ibyiringiro no gukomera mu mutima.
Ku bijyanye n’itandukaniro riri hagati y’iki gitaramo n’ibyo bakoze mbere, abayobozi ba Siloam Choir bavuga ko nubwo ubutumwa bwabo budahinduka, uburyo babutegura bugenda burushaho gutera imbere.
Bagaragaza ko nyuma y’igitaramo giheruka mu 2023, bongereye imbaraga mu myitozo, bategura indirimbo nshya kandi bahitamo gukorera ahantu hanini kugira ngo abantu benshi babashe kwitabira.
Muri iki gitaramo, Siloam Choir izafatanya na Nyarugenge Worship Team, mu gihe ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana buzatangwa na Rev. Past. Isaie Rukundo.
Siloam Choir bavuga ko imyiteguro irimbanyije, abaririmbyi n’abacuranzi bakaba biteguye neza, kandi ko buri gikorwa cyose kibanzirizwa n’amasengesho kugira ngo Umwuka Wera abe ari we uyobora ibizakorerwa muri iki gitaramo.
Mu butumwa bwayo bwa nyuma, Siloam Choir irahamagarira abantu bose kuzitabira "NDI UWA KRISTO LIVE CONCERT", ivuga ko ari amahirwe yo guhurira hamwe mu kuramya Imana no kumva ubutumwa bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu.
Ku wa 12 Nyakanga 2026, abazitabira iki gitaramo bazinjira ku buntu, ariko nk’uko abayobozi ba Siloam Choir babivuga, icy’ingenzi bazatahana si itike, ahubwo ni ubutumwa bwibutsa buri wese ko ubuzima bwe bugomba guhamya Kristo.
Ku Cyumweru muri Camp Kigali hazabera igitaramo gikomeye cya Siloam Choir