Inkuru nziza ku bakunzi ba Gospel ni Zahabu zahoze zitwikirije amazi zikomeje gutwikururwa no gusonzoranywa ubuhanga.
Kuri ubu inkuru nziza ishyize akadomo ka nyuma ku mwaka wa 2025 ni ukwakira nk’umwamikazi Uwera Aline winjiranye mu muziki izina ridasanzwe "Zahabu y’Uwiteka" ndetse n’indirimbo ya mbere yise "Wicogora".
Uko Uwera Aline (Zahabu y’Uwiteka) yinjiye mu muziki.
Impamvu ingana ururo ariko kandi buri muntu agira igihe cye nk’uko igihe cy’umutambyi Zakariya cyageze ubufindo bukamufata, bigahurirana n’umugambi Imana yari ifite wavuyemo ivuka rya Yohana Umubatiza wahanuwe ataravuka.
Ivuka rya Yohana Umubatiza ryari rifite ubusobanuro buremereye ku Bisiraheli dore ko uyu mwana yari isezerano ku Bisirayeli. Ku basezeranyijwe bazi uburyo isezerano rihekwa busabo rigatuma umwana akurira mu butayu akageza igihe cyo kumurikwa.
Uku ni ko Uwera Aline yavukanye impano yo kuririmba agatorezwa mu mitwe y’abaririmbyi kugeza igihe yisanze mu maboko meza, dore ko Imana yamuhaye umutware umutwara neza akamuramiza ihumure mu gihe cye cyo gutentebuka.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Uwera Aline yavuze ko yatangiriye umuhamagaro muri korali yo ku cyumweru (Ecole de Dimanche) aza kuba umuyobozi wa Korali mu buryo bw’imiririmbire (Umutoza w’amajwi).
Nyuma yo gutezwa intambwe n’Uwiteka mu buryo bw’umwuka, mu miririmbire, mu gihagararo ndetse no mu bwenge, yaje gukomereza umuhamagaro mu makorali meza kandi afite icyerecyezo mu buryo bw’Umwuka nka Faradja Choir yo mu itorero rya ADEPR Kimihurura izwi cyane mu ndirimbo "Turi mu rugendo".
Mu muryi havuyemo ibiryoshye. Uko yinjiye mu muhamagaro wo kuririmba ku giti cye!
Muri Matayo 5:15 hagira hati "Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose". Uku niko impano itihisha na nyirayo adashobora kwihisha. Ubuhanga bw’uyu muramyi bwakomezaga kugaragarira buri muntu wese wabashije kubona imiririmbire ye. Ibi byatumaga ayobora indirimbo.
Aline Uwera warangwaga n’ubwitonzi n’ubushishozi yaje gukora ubukwe yisanga mu maboko meza ahura n’umugabo wamuhaye igitecyerezo cyo kuba umuririmbyi ku giti cye akamamaza Kristo.
Kuri iyi ngingo, aganira na Paradise yagize ati: "Nk’umuntu wabikuriyemo kandi n’umukristo najyaga nicara nkaririmba none umutware wanjye arambwira ngo ndirimba neza ampa igitekerezo cy’uko nabikora ku giti cyanjye (muri macye nabitewe n’umuryango).
Imvano y’ubutumwa bwo mu ndirimbo ya mbere agiye gusohora.
Ku mvano y’indirimbo yitwa "Wicogora" imwinjije mu muziki nk’umuhanzikazi wigenga, Aline Uwera yagize ati: "Nayihawe mu kwa 2 kwa 2025. Nari ndi kuganira n’inshuti zanjye icyo gihe mu biganiro twarimo ni ho havuyemo icyo gitekerezo cyo gukora iyo ndirimbo."
Imvano yo kwitwa "Zahabu y’Uwiteka"
Mu gitabo cya 1 Abakorinto 6:20 hagira hati "Kuko mwaguzwe igiciro". Ku bazi amabuye y’agaciro, zahabu ni ibuye rihenze rituma ibihugu birwana inkundura. Ku bizera, ikiguzi baguzwe ni amaraso ya Kristo witanzeho inshungu kugira ngo babone ubugingo buhoraho babuherewe muri we.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Uwera Aline yavuze ko iyo atekereje agaciro afite katumye yisanga mu bo Kristo yacunguje amaraso nawe arimo yimutera kwibona nka Zahabu y’Uwiteka.
Yavuze ko akunze gutekereza ku mirimo y’Uwiteka aho yagiye arindirwa mu butare n’Uwiteka mu gihe we yiyumvaga nk’ugeze ku mwuka wa nyuma.
Uko kugwabiza imigambi ya satani ku buzima bwe byatumye akunze kuvuga ati "Impamvu nkomeje kurindirwa mu bikomeye ni ukugira ngo Uwiteka azasohoze ijambo ryiza yamvuzeho, ku bw’ibyo nzakomeza kumwamamaza. Ndi Zahabu y’Uwiteka".
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ukuboza 2025 ni bwo Aline Uwera [Zahabu w’Uwiteka] yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Wicogora". Uwera Aline ni umubyeyi utuye mu Karere ka Bugesera i Nyamata akaba asengera mu itorero rya ADEPR Nyamata.
Umuziki wa Gospel wungutse umuramyi w’agatangaza, Aline Uwera
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WICOGORA" YA ALINE UWERA "ZAHABU Y’UWITEKA"