× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbamutima za Alicia & Germaine nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuramyi mushya mwiza muri Afurika

Category: Artists  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Imbamutima za Alicia & Germaine nyuma yo kwegukana igihembo cy'umuramyi mushya mwiza muri Afurika

Alicia na Germaine bagaragaje ibyishimo nyuma yo kwegukana igihembo cya ‘Best Star New Gospel Artist’ muri Shining Star Africa Awards 2026.

Itsinda ry’abaramyi Alicia & Germaine ryagaragaje ibyishimo n’ishimwe rifitiye Imana nyuma yo kwegukana igihembo cya “Best Star New Gospel Artist”, ari cyo gihembo cy’umuramyi mushya mwiza wa Gospel muri Afurika, mu bihembo bya Shining Star Africa Awards bya 2026.

Nyuma yo guhabwa iki gihembo, aba bakobwa bavukana basangije abakunzi babo imbamutima zabo, bavuga ko bishimiye cyane intambwe bagezeho mu muziki wa Gospel.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Alicia yagize bati: “Ni akanya ko gushimira Imana. Twishimiye cyane kwakira igihembo cya Shining Star Africa Awards. Turashimira Imana mbere na mbere, ikipe yose yadufashije muri uru rugendo n’abantu bose badushyigikiye.”

Germaine Ufitimana, umwe muri aba baririmbyi, na we yavuze ko iki gihembo ari umugisha ukomeye mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Yagize ati: “Ndishimye cyane ku bw’igikombe twahawe muri Shining Star Africa Awards mu cyiciro cy’Umuhanzi Mushya Mwiza wa Gospel muri Afurika. Ni umugisha ukomeye kwegukana iki gihembo. Mu rugendo rwacu rw’umuziki ni Imana idushoboza, si ku bwacu. Imana ibahe umugisha.”

Yakomeje ashimira ababakunda n’ababashyigikira, avuga ko yishimiye kuba baramenyekanye ku rwego rwa Afurika nk’abahanzi bashya ba Gospel bitwaye neza.

Ibi bihembo bya Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu birori byabereye i Kigali kuri Olympic Hotel ku wa 7 Werurwe 2026. Ni ku nshuro ya mbere byari bibereye mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi byabaga bitangirwa muri Afurika y’Epfo.

Alicia na Germaine bari bahatanye n’abaramyi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ariko baza kwegukana iki gihembo cy’umuhanzi mushya mwiza wa Gospel ku mugabane wa Afurika.

Kwegukana iki gihembo ni indi ntambwe ikomeye kuri aba bakobwa bakomeje kumenyekana mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zabo zirimo “Ibendera” yakunzwe cyane n’abakunzi ba Gospel.

Abakurikiranira hafi umuziki wa Gospel bavuga ko iki gihembo cyerekana ko umuziki wa Gospel nyarwanda ukomeje gutera imbere no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Alicia

Germaine

Reba indirimbo baheruka gusohora “Ibendera”, kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.