× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abatamwizera bazarimbuka: Imvano y’akarumbeti mpuruza ka Bosco Nshuti mu ndirimbo "Twaramuhawe"

Category: Artists  »  28 seconds ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abatamwizera bazarimbuka: Imvano y'akarumbeti mpuruza ka Bosco Nshuti mu ndirimbo "Twaramuhawe"

Umuramyi Bosco nshuti yongeye kwibutsa abizera Kristo ko bafite ubugingo anakurira inzira ku murima abibwira ko bazabona ubugingo batizera Kristo mu ndirimbo nshya yise "Twaramuhawe".

"Twaramuhawe" ni indimbo nshya uyu muramyi yageneye abakunzi be ikaba iri kuri album nshya. Muri iyi ndirimbo, Bosco Nshutu agira ati "Hahiriwe abamenye umucunguzi wahanuwe bafite amahoro ku Mana data."

Aganira na Paradise, Bosco Nshuti yavuze imvano y’ubu butumwa bukubiye mu ndirimbo nshya "Twaramuhawe". Ati: "Navugaga Yesu ko twamuhawe kandi ko abamumenye bakamwizera bazi ko agira neza niwe ubaha amahoro yuzuye."

Yaboneyeho no kugenera ubutumwa abantu bakibereye mu mwijima bakaba batazi Yesu wavuye mu ijuru akaba ari nawe ubohora ingoyyi z’ibyaha. Ati: "Icyo nababwira ni uko abamufite bafite ubugingo abatamufite nta bugingo bafite bazarimbuka bazize ko yaje ntibamumenye ngo bamwizere abe muri bo ibyiza ni uko bamwakira bakamwizera."

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Boris aho kuri ubu uramutse utanze inkweto ifite talon ndende kuri no 1 mu gutunganya amajwi neza ni we wayihabwa. Ni imwe mu ndirimbo ziteye amabengeza mu buryo bw’amashusho yatunganyirijwe mu nzu nziza ya Moriox Media.

Bosco Nshuti kuri ubu uri ufatwa nk’umwe mu bahanzi batatu bakomeye mu Rwanda akomeje kubaka ibigwi binyuze mu ndirimbo nziza ndetse n’ibitaramo by’amateka akomeje gukorera hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2025 Bosco Nshuti yakoreye ibitaramo ku mugabane w’u Burayi mu bitaramo yise "Europe tour 2025". Muri uru rugendo, yataramiye mu bihugu birimo u Bufaransa, Sweden, Germany, Finland, Poland, Denmark n’ibindi.

Umuramyi Bosco Nshuti akomeje kuhesha abakunzi be umugisha

Abatuye muri biriya bihugu bishimiye bikomeye uyu muramyi banahemburwa n’ibihimbano by’umwuka binyuze mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa burrata umusaraba wa Kristo ndetse no gucungurwa kw’abera.

Abajijwe ubutumwa akomeje kwakira buvuye mu mbuto yabibye ku mugabane w’u burayi, yagize ati: "Ubutumwa nkomeje kwakira ni ubunsubiza ikaze hariya dore ko bakomeje kwifuza ko nasubirayo kuko bahembuwe n’indirimbo zanjye."

Uyu muramyi akaba akomeje gutegura album ya gatanu.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "TWARAMUHAWE" YA BOSCO NSHUTI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.