Itsinda ry’abaramyi, Alicia na Germaine, ryegukanye igihembo cya ‘Best Star New Gospel Artist’ muri Shining Star Africa Awards 2026.
Abakobwa bavukana bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Alicia & Germaine, begukanye igihembo cya Best Star New Gospel Artist [umuhanzi mushya mwiza wa Gospel muri Africa] mu bihembo bya Shining Star Africa Awards bya 2026, bishimira intambwe bagezeho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi bihembo byatangiwe mu birori byabereye i Kigali ku wa 7 Werurwe 2026 kuri Olympic Hotel, bikaba ari ku nshuro ya mbere bibereye mu Rwanda nyuma y’imyaka byabaga bitangirwa muri Afurika y’Epfo.
Alicia na Germaine bari basanzwe bari mu bahatanira iki gihembo mu cyiciro cy’umuramyi mushya mwiza muri Afurika, ariko amaherezo baje kucyegukana, ibintu byashimishije abakunzi b’umuziki wa Gospel nyarwanda. Bari bahataniye iki gihembo n’abaramyi bo mu bihugu bitandukanye muri Afrika.
Ibi bihembo bya Shining Star Africa Awards bihuriza hamwe abahanzi, abakinnyi ba filime, abacuruzi, abanyapolitiki n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’inganda z’ubuhanzi muri Afurika.
Uyu mwaka byitabiriwe n’abashyitsi baturutse mu bihugu byinshi birimo Tanzania, Uganda, Kenya, Ethiopia, Gambia, Namibia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.
Mu bandi Banyarwanda begukanye ibihembo harimo The Ben wegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba, Bwiza wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi mwiza muri East Africa, na Clapton Kibonge wahawe igihembo cya "Best Content Creator" ku rwego rwa Afrika.
Hari kandi Massamba Intore wahawe igihembo cy’icyubahiro cya Lifetime Achievement mu rwego rwo gushimira uruhare rwe mu muziki nyarwanda.
Itsinda rya Vestine na Dorcas ryari rihatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza wa Gospel muri Afrika, ntiryabashije gutwara iki gikombe kuko cyegukanywe n’umunya Uganda witwa Mungu Feni uzwi mu ndirimbo "Mungu" yakoranye na Pastor Wilson Bugembe.
Ku ruhande rw’abandi begukanye ibihembo mu zindi nzego, harimo ababyinnyi, abatunganya amashusho, abashoramari n’abandi banyempano mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Kwegukana iki gihembo ku ruhando rwa Afurika ni intambwe ikomeye kuri Alicia na Germaine, ndetse bikomeje kugaragaza uko umuziki wa Gospel nyarwanda ugenda waguka ukagera ku rwego mpuzamahanga.
Aba bakobwa bakomeje kumenyekana cyane mu ndirimbo zabo zirimo Ibendera, yakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana.
Igihembo begukanye kiratanga icyizere ko ibikorwa byabo bizakomeza kugera kure, bikamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku mugabane wa Afurika no ku isi yose.
Dore urutonde rw’abegukanye ibikombe muri Shining Star Africa Awards 2026:
1. Best Star Upcoming Actress East Africa: Mama Lavie
2. Best Star Protocol: Kigali Protocal (Rwanda)
3. Best Star New Gospel Artist: Alicia And Germaine (Rwanda)
4. Best Star Female Dj: Dj Zebra Queen (Rwanda)
5. Best Star Female Artist East Africa: Bwiza (Rwanda)
6. Best Star Dancer East Africa: Iamkizii
7. Best Star Artist East Africa: The Ben
8. Best Star Actress East Africa: Jojo
9. Best Star Content Creator: Clapton Kibonge
10. Best Rising Star Southern/East Africa: Boni Shy
11. Best Male Artist East Africa: Bruce Melodie
12. Best Makeup Artist: Uwitonze Josiane
13. Best Lifetime Achievement (Music/Management): Noopja
14. Best Lifetime Achievement (Music): Massamba Intore
15. Best Lifetime Achievement (Movie/Media): Nelly Wilson Misago
16. Best Inspirational Man: Rocky Kimomo
17. Best Female Model: Miss Ivy
18. Best Fashion Designer East Africa: Dany Uno Model
19. Best Dancer: Divine Uwa
20. Best Artist Manager East Africa: Uhujimfura Jean Claude
21. Best Song Of The Year Prince Luv (Zambia)
22. Best Author: Nyericko Nyerere (Tanzania)
23. Best Young Achiever Of The Year: Anania Junior (Tanzania)
24. Best Videographer Of The Year: Alpha Anne (Gambia)
25. Best Song Writer Of The Year: Zyrah (Tanzania)
26. Best Artist Southern Africa: Topcheri (Namibia)
27. Best Band - Twangs Pepeta (Tanzania)
28. Best Actress: Helen Tesfay (Eritrea/Uganda)
29. Best Logistic Company Of The Year 2025/26: Xerin Logistics (Tanzania)
30. Best Star Agriprenuer Of The Year: Golden Agrochemicals (Tanzania)
31. Best Male Artist: Juma Jux (Tanzania)
1. Best Music Producer Of The Year: King Nachi (Zambia)
32. Best Fashion Designer: Ria Fernades (Tanzania)
33. Best Gospel Artist: Mungu Feni (Uganda)
34. Best Member Of Parliameny Of The Year: Menber Hon Mohammed Mcchengerwa (Tanzania)
35. Best Tv Personality East Africa: Blandy Star
36. Best Star Photographer: Ck Media (Zambia)
37. Best Star Entrepteneur: Mugabo Julius (Rwanda)
38. Best Upcoming Actor: Shali Ahmed (Uganda)
39. Best Star Female Entrepreneur: Priscilla Ajoke Ojo (Nigeria)
40. Best Star Model Of The Year: Harara Tesfaya (Ethiopia)
41. Best Business Man: Hussein Jamal (Tanzania)
42. Best Upcomimg Artist: Noela (Uganda)
43. Best Rising Star East Africa: Davide (Tanzania)
44. Best Star Artist Southern Africa of The Year: Topcheri (Namibia)
45. Best Rising Star Southern Africa Of The Year: Deco (Zambia)
46. Best Dj - Dj Zebra (Rwanda)
47. Best Model Of The Year: Harare Tesfya (Ethiopia)
48. Best Make Up Artist Of The Year: Mikal Stanely (Tazania)
49. Best Actress In A Tv Series: Zodwa Khumalo
50. Best Female Artist Of The Year: Nomina (Botswana)
51. Best Star Techprenuer Of The Year: Ntaringwa Jackson (Rwanda)
52. Best Radio Personality of the Year: Mc Tino (Rwanda)
Alicia na Germaine begukanye igihembo cya ‘Best Star New Gospel Artist’ muri Shining Star Africa Awards 2026
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IBENDERA" YA ALICIA AND GERMAINE