× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Abavandimwe Sam na Fanny bahuriye mu itsinda SAF bateguje indirimbo "Ni Wowe"

Category: Artists  »  3 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Rubavu: Abavandimwe Sam na Fanny bahuriye mu itsinda SAF bateguje indirimbo "Ni Wowe"

Mu gihe mu Rwanda hamenyerewe amatsinda y’abavukana ariko bahuje igitsina, Sam na Fanny bavuka i Rubavu bahisemo gushinga itsinda rizamamaza Kristo ku rwego mpuzamahanga baryita "SAF Entertainment".

Amazina yabo ni Itangishaka Samuel na Niyigena Françoise bakaba bavuka mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba.

Mu kiganiro na Paradise, aba bahanzi bavuze ko binjiye mu muziki nk’itsinda rifite intego ngari zigamije kwamamaza ineza ya Yesu Kristo Kandi bakabyaza Italanto yabo umusaruro.

Kuri ubu bateguje indirimbo nshya bise "Ni Wowe" ikaba indriimbo yabo ya kabiri. Aba baramyi bakuriye mu Itorero rya Pentecotist Holiness Church kuri ubu rifunze kimwe n’izindi nsengero zitujuje ibisabwa na RGB.

Sam na Fanny banze kumanika inanga bakomereza umuhamagaro muri Shining Ministry Group (SMG) ihuza abanyempano batandukanye bo mu karere ka Rubavu.

Kimwe n’abandi baririmbyi b’abahanga, aba nabo bavuga ko biyumvisemo impano yo kuramya no guhimbaza Imana bakiri batoya baza no gukurira mu maboko meza bazamukira muri Korali y’abana kugeza mu 2025 ubwo biyemezaga gutangira umuziki nk’itsinda ry’abavandimwe.

SAF Group ni itsinda ryitezweho kuzanira Kristo iminyago myinshi.

Aba bombi bahuriza ku kuba bafite intumbero yo kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kritso mu Rwanda no mu mahanga binyuze mu ndirimbo.

Fanny ni we mukuru muri iri tsinda dore ko afite imyaka 22 akaba yaranasoje amashuli yisumbiye mu gihe musaza we Sam afite imyaka 19.

Fanny yagize ati: "Igitekerezo cyo kuririmbana byatangiye aho buri wese yari afite intego ye yo gukora umuziki tuganiriye twumva duhuje intego turavuga tuti ni gute twakwihuza tukaririmba nk’itsinda! Aha niho hashibutse igitekerezo cyo kuririmbira hamwe gishyirwa mu ngiro."

"Ni wowe" ni imwe mu ndirimbo zitegerejwe nk’imvura y’umuhindo

Mu ndirimbo "Ni wowe" aba bombi bavuga ko yanditswe hagamije kwibutsa abantu kujya batanga igitambo cy’amashimwe ku bw’imirimo ya Kristo mu bihe bitandukanye.

Mu rugendo rwabo rw’umuziki, aba bombi bahereye ku ndirimbo "Nkomeza" ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwishyira mu maboko ya Kristo. Iri tsinda ryitezweho byinshi dore ko bahuriye ku kuba ari abahanga mu miririmbire bitewe n’amajwi meza azira amakaraza.

Ikindi ni abahanga mu micurangire dore ko Sam ari umucuranzi w’ibicurangisho birimo guitar solo ndetse n’ingoma (drums), akaba akunze gufasha abahanzi n’amakorali mu karere ka Rubavu.

Gospel nyarwanda yungutse itsinda rishya rya Sam and Fanny

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.