Wilson Nsabigaba, umunyempano wo guhangwa amaso, yavukiye mu karere ka Huye ahazwi nk’i Butare gusa ubu atuye mu mujyi wa Kigali.
Uyu muramyi Wilson Nsabigaba wiga mu mwaka wa 2 wa kaminuza muri (EAST African University), yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ibyishyimo Mporana", akaba yarayikoranye na Nziza Espe.
Gusa Wilson Nsabigaba afite ubuhanga bwo kwandika indirimbo kuko amaze kwandika indirimbo 20 zirimo izabahanzi bamwe na bamwe .
Iyi ndirimbo ya mbere ya Wilson yayishyize hanze ku wa 13 Ukwakira 2023. Ni indirimbo irimo amagambo meza cyane, yarebwe n’abatari bake mu mwanya imaze hanze.
Inyikirizo igira iti :"Amahoro n’ibyishimo mporana simbikesha ibyo ntunze cyangwa se umuntu, mbikesha Yesu umwana w’Imana wankunze ntaramumenya ancunguza urupfu rubi rwose kumusaraba.
Wilson yatangiye kwandika indirimbo yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza (P4) aho yigaga ku rwunge rw’amashuri i Cyarwa, ni mu karere ka Huye. Muri izo ndirimbo yandikaga harimo iyigeze kuba iyambere icyo gihe mu marushanwa yari yateguwe n’abihayimana.
Nsabigaba Wilson aganira na Paradise yagize ati: "lntego yanjye ni ugukomeza guhanga indirimbo ziramya Imana kandi zifasha imitima y’abantu ndetse no kwandikira uwariwe wese ushaka indirimbo kandi nkomeza no kubwira abakunzi banjye gukomeza kunshyigikira kandi ndanabashimira cyane.
Kandi nabwira abakunzi bange n’abandi bansengere kandi uwari wese washaka kugira igitekerezo ampa amazina nkoresha kuri Instagram nitwa Wilson.ev3".
Nsabigaba Wilson ni umunyempano wo kwitega mu miziki wa Gospel
Nsabigaba Wilson yashyize hanze indirimbo yakoranye na Nziza Espe
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA WILSON