× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yves Rwagasore yasohoye indirimbo "Narababariwe" agaruka ku matunda yasoromye mu gitaramo cy’amateka

Category: Rwanda Diaspora  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yves Rwagasore yasohoye indirimbo "Narababariwe" agaruka ku matunda yasoromye mu gitaramo cy'amateka

Umuramyi Yves Rwagasore kuri ubu uherereye mu gihugu cya Canada yashimangiye agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo mu ndirimbo "Narababariwe".

Hatariho icyaha ntihabaho urubanza, hadatanzwe Igitambo, imbabazi zaba kure y’umunyabyaha hakabaho gucirwaho iteka ku munyabyaha. Iryo ni ryo hame ry’abizera Kristo nk’umwami n’umukiza wabo bashimira Kristo wemeye gutangwaho Igitambo cy’inshungu kugira ngo abanyabyaha bababarirwe ibyaha byabo.

Ibi bikaba byaratumye Yves Rwagasore agenera abakunzi be indirimbo "Narababariwe" nk’uko yabigarutseho mu kiganiro na Paradise.

Yagize ati: "Iyi ndirimbo yitwa "Narababariwe", ni indirimbo iri kuri album vol 2 yanjye, mu ncamake ubutumwa ndirimba bukubiye mukuririmba agakiza (gucungurwa, umusaraba+amaraso ya Kristo), imbabazi z’Imana no gukomera kw’Imana (imirimo ikora) ni ubwo buryo ’Narababariwe’ yaje message iza ityo nyuma yo gutekereza ku murimo Kristo yakoze (Abefeso 2:4)

Yakomereje ikiganiro ku buryo bwo gukorera Imana ku bantu batuye mu mahanga aho usanga bugoranye. Iyo uganiriye n’abahanzi baba mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bahuriza ku kuba gukora umuziki habamo ingorane zishingiye ku kubura umwanya no kubura abatungabya indirimbo dore ko bisaba gukora urugendo rurerure mu kubageraho.

Yves ati: "Ni byo koko hano ubuzima bugira abantu busy ndetse n’uburyo bwo gukora Indirimbo bukagorana, ariko umuhamagaro urushaho gushaka inzira ukawukomeza, navuga ko impamvu y’umuhamagaro igusunikira mu gukora kabone nubwo biba bigoye Imana ishoboza umuntu

Umwana w’Imana Yves rwagasore nyuma yo kugera ku butaka bwa Canada.

Nyuma yo kubabarirwa, ibyishimo n’umunezero bitendera ku maso ye nk’isoni z’abakobwa bo hambere.

Yves Rwagasore ati: "Nzavuga hose ineza nagiriwe na Yesu Kristo

Yagaruka ku matunda yasoromye mu gitaramo cy’amateka yise Glorious Hymns live concert. Ni igitaramo yatumiyemo itsinda rikunzwe cyane rya Jasper Worship Team rikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya Evangelical Hermon Church ryo muri Canada. Ni igitaramo cyabaye ku
Cyumweru tariki 14/12/2024 ahitwa Ottawa guhera saa kumi n’imwe za nimugoroba

Yagize ati: "Igitaramo cyagenze neza pe. Mpora nzirikana urukundo neretswe n’abitabiriye iki gitaramo twagize ibihe byiza kandi Uwiteka abana natwe twese byagenze neza pe".

Yasoje avuga imyato Yesu Kristo, ati: "Kristo avuze inzira, n’ukuri n’ubugingo, iyo umwizeye ukamwakira ubona ubugingo" (Yohana 3:16).

Ibendera rya Kristo aribitse bwuma.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.