Umuramyi Senga B yavuze ko umwe mu migisha yo mu gakiza k’Imana ahora azirikana ari umugisha w’urubyaro dore ko Imana yamuhaye umwana wa kabiri nyuma y’Imyaka 8 ategereje umwana wa kabiri. Ibi yabigarutseho nyuma yo gusohora indirimbo nshya yise "Ziraziritse" yakoranye na Prosper Nkomezi.
Dominic Ashimwe mu ndirimbo yise "Ashimwe" yagize ati: "Mu buzima hariho ibyiza tubona tukabifata nk’Ibisanzwe rimwe na rimwe tukabifata nk’ibikwiye kubaho nyamara burya hariho Imana isumba byose ijya ibikora yitwa uwiteka nyir’ingabo ooh Ashimwe."
Kenshi usanga abaseribateri iyo bari mu myaka nka 20 baba bumva ko kuba Imana yarabaremye neza ikabaha igikundiro gitangaje bisobanuye ko umugisha w’urugo ndetse n’urubyaro ari ibintu bizikora.
Ku basore bafite ikofi iremereye, ubutunzi nk’ubwa Salomon n’icyubahiro akenshi bibwira ko bizabahesha umugisha wo kubona umugore mwiza umeze nka wa wundi King James yaririmbye ati: "Wagira ngo wariremye", urugo rwiza ndetse n’urubyaro.
Gusa hari igihe inzozi za bamwe zitaba impamo kuri bamwe bakisanga isezerano ry’Imana ryaratinze gusohora! Gutinda kw’isezerano nta sano bifitanye no kuba udafite uburanga, si uko wiyandaritse ahubwo hari igihe Imana iba imushakamo amavuta cyangwa yifuza ko uzaba icyitegerezo cy’abizera nka sogokuru Aburahamu.
Gusa kuri benshi gutinda kw’isezerano bikunze kuvamo gutentebuka no kubura amahoro yo mu mutima bitewe no kubazwa ibibazo udafitiye ibisubizo, usanga imiryango imubaza iti: "Ese uzatuzanira umukwe ryari mwana wa"?
Ko abo mwiganye buzukuruje? ku bashatse bagatinda kubura urubyaro ugasanga umubyeyi we aramubaza ati: "Ubu koko ngiye gutabaruka utampaye akuzukuru?" Nyamara si we wiha urubyaro kuko rutangwa n’Uwiteka .
Ibi rero bituma benshi bahitamo kurushaho kwegera Imana kuruta uko bayegeraga bagasenga amasengesho y’uburyo bwose.
Ndababwiza ukuri ko umugabo cyangwa umugore uvuye mu bise by’amasengesho aryoha kubi kuko biragoye ko umugore yamenaho amazi umugabo yasengeye Iminsi 7. Bana banjye ndabinginze ntimuzibagirwe umugisha wavuye mu gakiza k’Imana.
Kuri Senga B rero kuba yarashatse akabyara umwana wa 1 yifuzaga ko yabyara n’umwana wa kabiri gusa ariko byamusabye gutegereza imyaka 8 kugira ngo abone umwaka wa kabiri nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.
Ati: "Mu gakiza k’Imana havomwamo imigisha itandukanye. Ariko mpora nzirikana umugisha w’urubyaro ni wo Imana yampaye nyuma y’Imyaka 8 ntegereje umwana wa kabiri."
Kuki ibi atabifashe nk’Ibisanzwe?.
Ubwo yaganiraga na Paradise, Senga B yabajijwe impamvu kuba yarabonye umwana wa kabiri nyuma y’Imyaka 8 amutegereje atabifashe nk’ibisanzwe ahubwo agahora azirikana ineza Imana yamugiriye ndetse bikaba ishimwe ribyibushye mu mutima we.
Iyo anezerewe araririmba ati "Muhumure ziraziritse"
Ati: "Muri iyo myaka 8 nahoranga nsaba Imana kumpa umwana wa kabiri nkakomeza kuyikorera ubudasiba ariko nkahorana ibyiringiro ko umunsi 1 Imana izampa umwana wa kabiri nk’uko yampaye umwana wa mbere.
Isezerano iyo risohoye rijya rivamo gushima Imana tukuzura umunezero tukanezererwa Imana, uko ni ko nyuma y’Imyaka 8 Imana yampaye umwana wa kabiri".
Senga B uba muri Canada ni umwe mu baramyi bazwiho kugira ijwi ryuje ubuhanga no kuyobora neza indirimbo.
Kuri Senga B ibi yabifashe nka kimwe mu bitangaza Imana yamukoreye umutima we utazibagirwa. Ati: "Hari benshi twari duhuje isengesho ndetse bamwe muri bo nta mwana n’umwe bafite, rero nashimya Imana n’ubu ndacyayishima dore ko ibi yankoreye nta bushobozi nari mfite bwo kubyikorera kuko ushobora kujya mu isoko ukagura ibirayi, imodoka iyo ufite amafaranga urayitumiza ikakugeraho ariko nta duka na rimwe ricuruza abana."
Aha niho ahera avuga ko azakomeza kwiringira Imana no gusengera abantu badafite urubyaro kuko azi uburemere bw’umurwaro bikoreye. Ati: "Ubu nanjye mpuje ishimwe na Hana, mpuje ishimwe na Isaka, mfite ishimwe ringana n’irya Rebecca. Iyo nsomye Bibilia numva neza inkuru Rachel na Lea abagore ba Yakobo babanje kubura urubyaro ndetse nkaziha agaciro gakomeye."
Nyuma yo gukorana na Emmy Vox mu ndirimbo “Imisozi”, Senga Byuzuye uzwi cyane nka Senga B yongeye gukorana na Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda wamamaye mu ndirimbo "Ibasha Gukora", "Urarinzwe", "Humura" n’izindi.
Prosper Nkomezi wahuriye mu ndirimbo" Ziraziritse" na Senga B
Senga B yinjiye mu muziki abifashijwemo na Adrien Misigaro, binyuze mu ndirimbo bakoranye yitwa “Ndabizi”. Nubwo amaze igihe kinini aririmba, mu buryo bw’umwuga yatangiye umuziki mu 2021, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere y’amashusho.
Senga B ni umubyeyi wubatse, ufite abana babiri, atuye kandi akorera umurimo w’Imana muri Canada. Tariki ya 16 Gashyantare 2024, yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda cyabereye kuri Église Vivante i Rebero Gikondo.
Muri iki gitaramo cye cyo mu Rwanda yari yatumiye abahanzi barimo Ben na Chance, Prosper Nkomezi, Emmy Vox na True Promises Ministry. Cyitabiriwe n’abatari bake, kandi gisiga benshi banezerewe.