× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Miss Dusa yahaye abantu impera z’umwaka nziza ziganjemo kuramya mu ndirimbo yise Mfite Wowe

Category: Rwanda Diaspora  »  December 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

 Miss Dusa yahaye abantu impera z'umwaka nziza ziganjemo kuramya mu ndirimbo yise Mfite Wowe

Miss Dusa, Umunyarwanda w’umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza ubarizwa muri Leata zZunze Ubumwe z’Amerika mu yitwa Arizona, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Mfite Wowe’ mu rwego rwo kwinjiza abantu neza mu minsi mikuru.

Iyi ndirimbo, yagiye hanze ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukuboza 2024, ikaba ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abihebye buboneka muri Zaburi 73:25 -26 hagira hati: “Ni nde mfite mu ijuru utari wowe? Kandi mu isi nta we nishimira utari wowe. 26 Umubiri wanjye n’umutima wanjye birashira, ariko Imana ni yo gitare umutima wanjye uhungiraho, kandi ni yo mugabane wanjye iteka ryose.”

Miss Dusa yayitangajeho amagambo agira ati: “Iyi ndirimbo ni indirimbo yamvuye ku mutima, ivuga ko nubwo nabura buri kimwe cyose muri iyi si, kuba mfite Imana ari nk’aho mfite buri kimwe cyose nkeneye. Ndi gusenga nsaba ko ikora ku mitima y’abazayumva kandi ikabatera ishyaka ryo kwizera Imana, bakumva ko kuba ihari bihagije. Mureke dufatanye kuramya, binyuze muri iyi ndirimbo.”

Miss Dusa yari aherutse mu ndirimbo yakoranye na mubyara we Adrien Misigaro bise "Selah" bisobanura Iteka, yagiye hanze ku wa 25 Kamena 2024 iri mu Kinyarwanda, ikaba yaraje nyuma y’igihe bakoranye imwe yakunzwe cyane bise "Nyibutsa".

Miss Dusa Gentille ni mushiki wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ’Buri munsi’, ’Biratungana’ n’izindi. Yatangiye kuririmba afite imyaka umunani (8), ariko yaje gutangira kuririmba ku giti cye afite imyaka cumi n’ine (14), ari na bwo yanatangiye kwandika indirimbo ze.

Uyu mukobwa Miss Dusa Gentile, afite impano ikomeye mu kuririmba, kandi afite intego yo kuzaba umuhanzikazi ku rwego mpuzamahanga.

Ku muyoboro we wa YouTube ukurikirwa n’abarenga ku bihumbi cumi na bine (14.1k subscribers), afiteho indirimbo eshatu, ari zo Warabambwe, Selah, na Mfite Wowe. Azwi mu zindi yakoranye n’abandi bahanzi zirimo Nyibutsa, Ku Musaraba, Fungura Ijuru n’izindi.

Miss Dusa yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mfite Wowe’ mu kwinjiza abantu neza mu minsi mikuru

RYOHERWA N’UBUTUMWA BUKUBIYE MU NDIRIMBO MFITE WOWE YA MISS DUSA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.