× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Adrien Misigaro ari gusana imitima yifashishije indirimbo nshya "Mporana Inyota"

Category: Rwanda Diaspora  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Adrien Misigaro ari gusana imitima yifashishije indirimbo nshya "Mporana Inyota"

Umuhanzi Adrien Misigaro, ukorera umuziki wa Gospel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Mporana Inyota.

Iyi ndirimbo yuje amagambo y’isanamitima, agaragaza ukwiyegurira Imana no gukomeza kuyumvira.

Mu magambo yayo, Misigaro agaragaza uko Imana yamukuye ahari habi, ikamushyira ku rutare, ikamuha imbaraga, ndetse ikamushyira indirimbo nshya mu kanwa ke.

Yararirimbye ati: "Nyuma yo gusanga mfite intege nkeya, nyuma y’ibitambo byange bitakiriwe, umutima wange ndawukweguriye, uwukoreshe icyo wawumpereye... Mporana inyota yo kukumva, mbabarira uge unganiriza Mana..."

Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, aho benshi bayibonamo ubuhamya bukomeye bw’umunyamuryango wa Kristo ugira inyota yo kumva Imana no kuyumvira.

Adrien Misigaro azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Ndagukunda, Buri Munsi n’izindi, zagiye zibera isoko y’ihumure no kwegera Imana abazumva. Binagaragara ko akomeje umurongo we wo gukora indirimbo zihimbaza Imana, zifasha abantu kurushaho gusabana na yo.

RYOHERWA N’IYI NDIRIMBO Y’ISANAMUTIMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.