Louise Manishimwe (’Louise wa Gatonda’, umuhanzikazi mu muziki wa Gospel ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yatanze integuza y’indirimbo nshya yise "Abayizera".
Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw, Louise wa Gatonda yagize ati: "Iyi ndirimbo Abayizera ihishwemo ubutunzi bwinshi, abazayumva bazishima, uretse nabo nanjye ubwanjye inteye amatsiko".
Yongeyeho ati "Ni indirimbo yanditswe neza, ihabwa umwanya munini, mbese n’ubu iyo ntekereje ubwiza bwayo ngira ngo sinjye nyirayo".
Yavuzeko iyi ndirimbo izafasha abantu benshi akaba ahamya ko izafasha by’umwihariko abantu bajya kuvuga ubutumwa ahantu kure aho ahamya ko Imana ikubiyemo ubutumwa buzajya bubaherekeza bakanahinduka ubwoko bukomeye bahindure abantu. Yongeyeho ko Imana ariyo Choffeur mukuru.
Louise wa Gatonda ni umwe mu bahanzi bakoze cyane mu gihe cya Covid 19 aho yakuye benshi mu gikombe cy’ubwihebe dore ko icyo gihe benshi bumvaga ko itazarangira, bamwe akazi karahagaze bumva isi ibarangiriyeho.
Icyo gihe yakoresheje imbaraga nyinshi yifashisha impano yo kuririmba. Uyu mukobwa ufite ubuhanga mu gucuranga guitar yasohoye indirimbo "Ntumpiteho Mukiza" ndetse n’iyitwa "Hold on". Akunzwe cyane mu ndirimbo yise "Waduhetse ku mugongo" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 420 kuri Youtube.
Uyu muramyi uherutse gusohora "Sinjye uriho" ikaba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane yatangaje ko iyi ndirimbo nshya "Abayizera" izasohoka kuri uyu wa Gatanu.
Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Martin Pro, Editing ikorwa na Cyusa. Ni mu gihe amashusho yayo yakozwe na Producer Kavoma uri mu bakunzwe kuri ubu muri USA.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WADUHETSE KU MUGONGO" YA LOUISE WA GATONDA