Zabron Ndikumukiza umaze igihe gito aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akomeje kwigarurira imitima y’abatari bake mu Rwanda binyuze ku ndirimbo ze zirimo ubutumwa bugera ku mutima.
Iyitwa Amaraso yo yatumye benshi biyemeza kujya mu mubare w’abamukurikira kuri YouTube. Iyi ndirimbo Amaraso yayishyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo isohoke imeze neza mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ariko abikesha Imana yo nyirubushobozi.
Yagize ati: “Imana ni yo yanshoboje kwandika indirimbo ivuga Amaraso y’Umwana wayo Yesu Kristo, hamwe no gusoma ibyanditswe byera. Muri Efeso 2: 12- 13: hagira hati: “12 mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli,
Muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. 13. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.”
Ibiri muri iyi mirongo ni byo byamuhaye kugira igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo igaruka ku kamaro k’amaraso ya Yesu Kristo yatumye abizera bacungurwa, bakava mu cyaha kibarimbuza. Amaraso ya Kristo atuma abantu bagira ibyiringiro by’ahazaza byo kuzabona ubugingo buhoraho.
Si iyi ndirimbo gusa akoze, kuko ije yiyongera ku zindi zirindwi ziri kuri channel ye ya YouTube afatanyije na Deborah umufasha we, bakoranye indirimbo zigera kuri eshatu ziriho. Ni channel yitwa Zabron & Deborah.
Indirimbo yatumye amazina yabo amenyekana cyane, ni iyo baheruka gusohora mu mezi arenga abiri ashize bari kumwe yitwa Umugisha. Ni yo yonyine yabashije kurenza ibihumbi ijana by’abayirebye kuri channel ya YouTube.
Izindi ndirimbo zirimo iyitwa Warakoze, Ntuhinduka, Ubuntu bw’Imana, Ineza y’Imana yakoranye na Deborah n’izindi.
Iyi ndirimbo Amaraso, ikomeje kumuzamurira igikundiro kuko ikomeje kuzamuka mu mibare y’abayireba, kandi abandi bantu bashya bari kwiyongera ku mibare y’abamukurikira.
Ni umuhanzi uri utanga ikizere cyo kuzaba ukomeye mu minsi izakurikiraho, kandi Uwiteka azamufasha kubigeraho, maze ubutumwa bwiza bw’Imana bugere kure binyuze mu bihangano bye.
Zabron yashyize hanze indirimbo nshya yise "Amaraso"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMARASO" YA ZABRON NDIKUMUKIZA