× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yves Rwagasore wimukiye Canada bucece yakoranye indirimbo na Pastor Ngoga Christophe

Category: Pastors  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yves Rwagasore wimukiye Canada bucece yakoranye indirimbo na Pastor Ngoga Christophe

Umuramyi Yves Rwagasore yahuje umuhamagaro na Pastor Ngoga Christophe bahurira mu ndirimbo bise "Azi uko abigenza".

Kuri ubu Diaspora Nyarwanda yungutse undi muramyi ariwe "Yves Rwagasore" nyuma yo kwerekeza mu gihugu cya Canada akaba yiyongereye ku mazina aremereye nka Adrien Misigaro, Gentil Misigaro, Gentil Kipenzi, Serge Iyamuremye, Meddy, Muhoza Maombi, Hope Promise, Antoinette Rehema ukomeje gutungura abantu muri operation ibinezaneza, Tumaine Byinshi, Bonke Bihozagara, Gad Huston n’abandi batuye hanze y’u Rwanda.

Umuramyi Yves Rwagasore wari umaze kugwatira imitima ya benshi dore ko yari mu baramyi bari bageze mu gihe cyo gutumirwa mu bitaramo byinshi amakuru Paradise.rw ifitiye gihamya avuga ko kuri ubu ari kubarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa aho yajyanywe no gukomeza amasomo.

Aganira na Paradise, Yves Rwagasore yavuze kuri iyi ndirimbo nshya bise "Azi uko abigenza". Yagize ati: "Niyo ndirimbo nshyize hanze ya mbere kuva nagera Canada ariko nayikoreye mu Rwanda, nta ho bihuriye no kuba narerekeje hanze kuko ni indirimbo nanditse 2018, urumva ko imaze igihe....

Yakomeje agira ati "Igitekerezo cyo kuza hanze ndetse no kuri gahunda nari mfite yari kuba yarasohotse nkiri mu Rwanda byatewe n’igihe indirimbo ibonekeye ku bayitunganyaga yaba producer wa audio ndetse n’uwa video, yabonetse rero naraje Canada.

Yongeyeho ati "Indirimbo yitwa "Azi uko abigenza" ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, ni indirimbo ihumuriza umuntu uri guca mu bihe bigoye, umaze igihe mu bihe bimukomereye ko uko bimeze kose, uko byakomera kose Imana ifite uko izabigenza umwijima ubise umucyo".

Ni indirimbo yakoranye na Pastor Ngoga Christophe wa Calvary Wide Ministries ndetse ubarizwa no muri Alarm Ministries akaba aherutse gutangira urugendo rwo gukora umuhanzi ku giti cye.

Avuga ku cyerecyezo cy’umuziki we nyuma yo kwimukira muri Canada, Yves Rwagasore yagize ati: "Nyuma yo kwerekeza hanze y’u Rwanda icyerekezo ni ijambo rimwe "NDAKOMEJE". Umuhamagaro nk’ibisanzwe ni ugukomerezaho, ni ubuzima aho naba ndi hose kuramya Imana biciye mu mpano, mu cyo yampamagariye ndagikomeje.

Birashoboka ko hari abamuhamagaye kuri telephone bashaka kumutumira mu bitaramo bitandukanye dore ko yari amaze kugira umugisha wo kujya yitabira ibiterane n’ibitaramo bitandukanye. Yaboneyeho guhumuriza abakunzi be ababwira ko agihari kandi ko akibafite ku mutima.

Yongeyeho ati: "Icyo nabwira abakunzi banjye bari mu Rwanda ni ugukomeza kunshyigikira nk’uko basanzwe babikora ndetse no kunzirikana mu isengesho nanjye ndahari ku bwabo twese mu bumwe bwo kuramya".

Uyu muramyi uri mu bari ku rutonde rw’abahataniye igihembo cy’umunyempano mwiza mu baramyi bakizamuka mu mwaka wa 2018 mu irushanwa rya Groove Awards kikaza kwegukanwa na Jado Sinza, ni umwe mu baririmbyi bitezweho gukoreshwa Imirimo ikomeye n’uwiteka. Azwiho kwiyoroshya, gukunda gusenga, kuganira, gutera urwenya ndetse no kwicisha bugufi.

Iyi ndirimbo ye nshya yabanjirije izindi zirimo Abiringiye Uwiteka, Narababariwe, Yambabariye ibyaha,imbabazi n’izindi. Azwi mu gitaramo cyitwaga "Upper room" cyanyuzwaga kuri Shene ye ya YouTube aho yataramanaga n’abaramyi batandukanye barimo Espe baririmbanye Live indirimbo "Njyewe Yesu yankunze" ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga 428k.

Yves Rwagasore asigaye atuye muri Canada

Yves Rwagasore yakoranye indirimbo na Pastor Ngoga Christophe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.