× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abantu bagenzaga amaguru: Ishusho y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi- Pastor Christine Gatabazi

Category: Pastors  »  59 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Abantu bagenzaga amaguru: Ishusho y'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi- Pastor Christine Gatabazi

"Abantu bagendaga n’amaguru, tugashakisha ibyo kurya mu nzu no mu mirima": Pastor Christine Gatabazi yagarutse ku ishusho y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’impamvu yo gushimira Imana.

"Abantu bagendaga n’amaguru, umuntu akava i Kanombe akagera aho ajya nta modoka, nta moto. Ibintu byose bari barabisahuye. No kugira ngo ubone icyo kurya byabaga bigoye."

Aya ni amagambo ya Pastor Christine Gatabazi, Umushumba Mukuru (Senior Pastor) w’Itorero Assemblies of God mu Rwanda, agaruka ku buzima bukomeye Abanyarwanda banyuzemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho Igihugu cyari cyarasenyutse, ibikorwa remezo byinshi byarasahuwe, ubuzima bukaba bwari bubi.

Yavuze ko muri icyo gihe abantu babagaho mu buzima bwo gushakisha icyo barya umunsi ku wundi, bakajya mu ngo zasizwe n’abari barahunze cyangwa bakajya mu mirima gushakisha icyo babona.

Ati: "Ukajya mu nzu ugashakisha niba hari abantu bahunze bagasiga nk’agaceri, cyangwa se bagasiga akantu karibwa. Ni uko byari bimeze."

Yakomeje avuga ko no mu gace ka Kabuga bajyaga mu mirima gushakisha ibijumba, bakabiteka kugira ngo babone icyo barya. Yagize ati: "Za Kabuga ho twajyaga mu mirima tugashakishamo ibijumba, tugateka tukarya."

Pastor Christine Gatabazi yavuze ko iyo yitegereje aho u Rwanda rugeze uyu munsi, asanga Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo gushimira Imana kubera urugendo Igihugu cyanyuzemo kikagera ku iterambere gifite ubu.

Mu magambo ye ati: "Rero twakagombye gukuba inshuro nyinshi amashimwe ku ntambwe nto n’inini iki Gihugu kigezeho, dushimira iyo Mana yo hejuru, iri hejuru ya byose, ikorera inyuma tutareba, ariko igakorana n’abantu, igakoresha abantu, igakorera no mu mitima yacu. Ni ukuri birakwiriye gushima Imana."

Yabitangaje mu gihe u Rwanda rwitegura igiterane ngarukamwaka "Rwanda Shima Imana", gihuza Abanyarwanda baturuka mu matorero n’amadini atandukanye ndetse n’abandi bose bashaka gushimira Imana ku byo yabakoreye.

Uyu mwaka, iki giterane kizaba ku wa 16 Kanama 2026 muri Stade Amahoro i Remera.

Abifuza gutera inkunga iki gikorwa bashobora kwifashisha MoMo Code: 05 25 69.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.