× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Saba Imana iguhishurire impano ikurimo ― Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  18 seconds ago »  Pastor Christian Gisanura

Saba Imana iguhishurire impano ikurimo ― Pastor Christian Gisanura

"Amaturo y’umuntu amufungurira inzira, akamugeza imbere y’abakomeye." (Imigani 18:16)

Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2026, Pastor Christian Gisanura yigishije ko abantu benshi bahora bashaka amahirwe, amafaranga cyangwa akazi, nyamara bakibagirwa ikintu Imana yabashyizemo kuva bavuka: impano.

Yasobanuye ko impano ari ikintu umuntu ahabwa n’Imana atakiguze. Iyo mpano ni yo ishobora kumugeza kure, ikamufungurira inzira atari azi ndetse ikamugeza imbere y’abakomeye.

Yagize ati: "Impano ni ijambo risobanura ikintu uhabwa utakiguze."

Pastor Gisanura yavuze ko isi abantu babamo idakunda umuntu kubera isura cyangwa izina gusa, ahubwo ko akenshi bamukundira inyungu cyangwa icyo ashoboye gukora.

Yatanze ingero zitandukanye agaragaza ko abantu benshi bakundwa kubera impano zabo.

Yagize ati: "Abakunda Messi bamukundira ko azi gukina. Abakunda Israel Mbonyi bamukundira ko azi kuririmba. Umutayeli, usuka imisatsi, usokoza, umukinnyi wa filime... bose si bo bakundwa ubwabo, ahubwo impano bafite ni zo zituma bakundwa."

Yongeyeho ko iyo impano ihuye n’umuhamagaro Imana yaguhaye, umuntu aba ageze mu mwanya ukwiriye.

Ati: "Impano iyo ihuje n’umuhamagaro wawe, biba mahwane."

Pastor Gisanura yavuze ko buri muntu afite impano Imana yamushyizemo, ariko ikibazo ari uko benshi baba batayizi cyangwa batarigeze bayishakisha.

Yagize ati: "Buri wese afite impano aryamanye. Igituma abantu benshi bazongwa n’ubukene ni uko batazi gutahura ubwenge n’impano Imana yabashyizemo."

Yagereranyije impano n’amabuye y’agaciro aba yihishe mu butaka imyaka myinshi, avuga ko atabaho mu gihe yavumbuwe, ahubwo ko aba yarahoze ahari.

Ati: "Hari igihe cyigeze kugera ahantu haboneka amabuye ya Koruta. Ariko kuyavumbura si bwo yari aje; yaremanywe n’isi. Na we rero senga Imana iguhishurire impano zikurimo."

Yavuze ko amashuri ari ingenzi, ariko ko atari yo atanga impano. Ahubwo ashobora gufasha umuntu kuyimenya no kuyinoza.

Yasobanuye ko hari abantu babasha gusobanukirwa neza ibintu babikora kurusha kubyiga mu magambo, abandi na bo bakamenya kubisobanura ariko kubishyira mu bikorwa bikabagora.

Yabajije buri wese ati: "Ese wowe ni he bagukundira? Uzi guteka neza se? Niba uzi guteka ugasanga nta kazi ufite kandi waragiye gushaka akazi ko mu biro, ushobora kuba utaramenya aho Imana yagushyize."

Pastor Gisanura yasabye Abakristo gusenga Imana kugira ngo ibahishurire impano zabo, kuko ari ho harimo umuhamagaro, umugisha ndetse n’ubutunzi bwabo.

Ati: "Senga Imana iguhishurire impano yawe, kuko ari yo irimo umuhamagaro, umugisha n’ibindi. Imana ishaka kuzakuzamurira mu mpano yawe."

Yanasabye ababyeyi kudahatiriza abana gukora ibitabarimo, ahubwo bakabafasha kuvumbura impano bafite.

Yagize ati: "Niba ufite abana, ntubahatirize gukora ibindi, ahubwo ubafashe kumenya impano zibarimo. Iyo umwana afite impano, akora ibintu bimwe utanabimusabye. Niba ari umuhanzi, aba yumva yaririmba. Aho ni ho azahurira n’Imana."

Mu gusoza inyigisho, Pastor Christian Gisanura yibukije abizera ko badakwiye gusuzugura impano Imana yabahaye, kuko ari yo ishobora kubafungurira inzira no kubageza aho batatekerezaga.

"Ntugasuzugure impano iri muri wowe. Imana izi impamvu yayigushyizemo."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.