Umupasitori wa Kansas wagerageje kwica umugore we n’abana babo 5, ubwo bari bwirukanwe mu nzu, yabwiye polisi ko umuryango wabo wari kwirukanwa mu rugo rwabo uwo munsi kandi akeka ko byari kuba byiza baramutse bapfuye kuruta kuzerera hanze.
Pasiteri Matthew Lee Richards ufite imyaka 41, wagerageje kwica umugore we n’abana akoreshrje icyuma no gutwika inzu, yabwiye abapolisi mu nyandiko ko “yatekereje ko byaba byiza bose bapfuye aho kugira ngo abana be bahangane n’ihungabana ryo kutagira aho baba".
Abashinzwe iperereza bagize bati: "Ushinjwa yavuze ko atigeze aba inyangamugayo n’umugore we ku bijyanye n’ubukungu bwabo." "Nta kintu na kimwe bari bapakiye kandi nta muntu wo mu muryango wari uzi ko birukanwe".
Uyu muryango bigaragara ko wabaga mu byumba byabo bine, iyi nzu ikaba yaraguzwe mu Ukuboza 2016. Inyandiko z’urukiko mbonezamubano zavuzwe na Kansas City Star zerekana ko mu Ugushyingo 2022, hatanzwe icyifuzo cyo kwamburwa inzu.
Richards uyu kandi yari n’umwarimu w’icyongereza wo mu cyiciro cya karindwi mu ishuri rya Christ Preparatory Academy kuva mu 2020. Inyandiko rusange zerekana ko inzu yagurishijwe muri Kamena.
Richards, utifuzaga ko umuryango we umenya ukuri, nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, yemereye abashinzwe iperereza agira ati "nateye umuryango wanjye icyuma” maze yiyita “igisimba".
Ishami rya polisi rya Shawnee Kansas ryatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 41 wahoze ari umushumba w’itorero rya gikirisitu rya Crossroads Christian Crossroads yashinjwaga ibyaha bitanu byo gushaka kwica n’icyaha kimwe cyo gutwika hamwe icyaha gikomeye cyo gukomeretsa umubiri.
Muri iyo mvururu y’umuriro umugore wa Pasiteri we na babiri mu bana be bakomeje kuba mu bitaro, mu gihe umuhungu we w’imyaka 19, hamwe n’abandi bana be babiri, bavuye mu bitaro.
Src: Christian Post