Mama wa nyakwigendera Nolan Wells, Christine Wonsley [hagati].
Urupfu rwa Nolan Xavier Wells, umusore w’imyaka 18 wari umukinnyi w’umupira w’amaguru muri Southwest Mississippi Community College muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukomeje guteza impaka no kubaza ibibazo byinshi, aho umuryango we, abayobozi b’amadini n’abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ryuzuye kugira ngo hamenyekane ukuri.
Nolan Wells, wari utuye mu mujyi wa Ocean Springs muri Leta ya Mississippi, yari yagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Independence Day ku kirwa cya Horn Island ari kumwe n’inshuti ze ku wa 4 Nyakanga 2026.
Yaherukaga kugaragara ari muzima ahagana saa cyenda z’amanywa (3:00 PM), ariko bagenzi be basubiye ku mugabane w’ubutaka batamujyanye. Nk’uko bamwe muri bo babitangaje, Wells yari yahisemo kuguma ku kirwa ategereje ko hari abandi baza kumutwara.
Nyina yahise atanga ikirego ko yaburiwe irengero muri iryo joro nyuma y’uko atagarutse mu rugo, maze ku wa 6 Nyakanga umurambo we uza kuboneka hafi y’icyo kirwa.
Umuryango ntunyuzwe n’ibivugwa n’abashinzwe iperereza
Nubwo abashinzwe iperereza batangaje ko nta bimenyetso bigaragaza ko Wells yishwe n’undi muntu, umuryango we uvuga ko hakiri ibibazo byinshi bitarabonerwa ibisobanuro.
Ababyeyi be, Elmore na Christine Wonsley, bahaye uru rubanza umunyamategeko uzwi mu guharanira uburenganzira bwa muntu, Ben Crump, banatangaza ko bazakorana n’umuvugabutumwa Rev. Al Sharpton mu gusaba iperereza ryigenga kandi ribonerana.
Ben Crump yavuze ko umuryango wa Wells uzakorwaho isuzuma ryigenga ry’umurambo (independent autopsy) kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe, kabone n’ubwo iperereza rya mbere ritagaragaje ibimenyetso by’ubwicanyi.
Yanagaragaje impungenge ku kuba telefoni ya Nolan yasigaye mu maboko y’inshuti ze igihe zamusigaga ku kirwa. Avuga ko ubwo yasubizwaga umuryango, hari ubutumwa bwari bwarasibwe, ibintu avuga ko bikwiye gusobanurwa.
Hari kandi amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Wells asa n’ufitanye amakimbirane n’abandi bari ku kirwa mbere gato y’uko aburirwa irengero. Polisi yasabye abantu bose bafite amakuru cyangwa amashusho y’uwo munsi kuyatanga kugira ngo afashe iperereza.
Abapasiteri basabye ukuri n’ubutabera
Urupfu rwa Nolan Wells rwakoze ku mitima ya benshi, barimo n’abayobozi b’amadini batandukanye. Mu butumwa bwabo, bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musore wari ugifite ejo hazaza heza, basaba ko ukuri kwose kujya ahagaragara.
Rev. Al Sharpton yavuze ko umuryango wa Nolan ukwiriye guhabwa ibisobanuro byuzuye ku byabaye, ashimangira ko iperereza rikwiye gukorwa mu mucyo kandi nta kintu na kimwe gihishwe.
Ku ruhande rwa Ben Crump, yavuze ko umuryango wa Wells utazaceceka kugeza igihe uzamenyera ukuri kwose ku rupfu rw’umwana wabo.
Abandi bapasiteri bagize icyo bavuga kuri uru rupfu na bo bahamagariye abakirisitu gusengera umuryango wa Nolan Wells, banibutsa ko no mu bihe by’amakuba nk’ibi, Imana ikomeza kuba ihoza imitima y’abababaye.
Haracyategerejwe ibisubizo bya autopsie
Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa Nolan Wells ntikiratangazwa ku mugaragaro, kuko abashinzwe iperereza bagitegereje ibisubizo bya autopsie ndetse n’ibizava mu isuzuma ryigenga ryasabwe n’umuryango we.
Mu gihe iperereza rikomeje, urupfu rw’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru rukomeje kuvugisha benshi muri Amerika, aho umuryango we ushimangira ko icyo ushaka atari ugushinja umuntu uwo ari we wese, ahubwo ari ukumenya ukuri ku byabaye no kubona ubutabera.
Abapasiteri basabye ukuri n’ubutabera ku rupfu rwa Nolan Xavier Wells