× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Itohoza: Bishop Dr Rugagi agiye kugaruka gukorera mu Rwanda

Category: Pastors  »  January 2023 »  Our Reporter

Itohoza: Bishop Dr Rugagi agiye kugaruka gukorera mu Rwanda

Hashize igihe kinini umukozi w’Imana, Bishop Dr Rugagi Innocent atuye muri Canada ariko amakuru ahari ni uko agiye kugaruka mu Rwanda.

Bishop Innocent Rugagi ni Umushumba Mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church ryari rifite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu gikari cyo kwa Rubangura, ariko urwo rusengero ruza gufungwa kuwa 12.02.2018 mu nkubiri yo gufunga insengero zitujuje ibyangombwa bisabwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB). Icyo gihe uru rusengero rwafunzwe ruzira urusaku.

Ubwo urwo rusengero rwa Rugagi rwari rumaze gufungwa, abakristo barwo baje kwerekeza muri hoteli zitandukanye muri Kigali, bahasengera igihe gito, birangira bitabakundiye na cyane ko amakuru ahari ari uko kwishyura hoteli buri uko bateranye byabaye ingorabahizi.

Bishop Rugagi yahise ajya gutura muri Canada akaba ari ho akorera umurimo w’Imana. Amakuru Paradise.rw ifite ni uko yaje no gukomeza amashuri ubu akaba afite PhD muri Theology, bivuze ko ku mazina ye hiyongereyeho izina rya Doctor [Bishop Dr. Rugagi].

Kuri ubu amakuru ari guhwihwiswa ni uko agiye kugaruka, ni amakuru twakuye mu nshuti za hafi z’uyu mukozi w’Imana. Bivugwa ko azakomereza umurimo w’Imana i Kigali. Ayo makuru avuga ko muri uyu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Kane ari bwo Bishop Rugagi azagaruka mu Rwanda.

Bishop Rugagi ufite itorero rikomeye muri Canada, ntibiramenyekana niba azaza i Kigali agahita yubaka urusengero rw’agatangaza cyangwa niba azongera agakodesha nk’uko byari bimeze mbere.

Bimwe mu byo twibuka kuri Rugagi ni uko yari azwiho gusengera abantu bagatangaza ko bakize indwara zitandukanye. Yagenderaga mu modoka ihenze cyane ya miliyoni hafi 100 Frw. Yashinze Televiziyo ya Gikristo yise Tv7.

Bishop Dr Rugagi Innocent biravugwa ko agiye kugaruka mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.