× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Icyacumi ni iki, kuki gitangwa, gitangwa gite? Ibisubizo bya Gitwaza

Category: Pastors  »  June 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Icyacumi ni iki, kuki gitangwa, gitangwa gite? Ibisubizo bya Gitwaza

Amatorero n’amadini hafi ya yose agira inyigisho ashingira kuri Bibiliya yuko buri Mukristo agomba gutanga icyacumi cy’ibyo yinjiza. Abenshi ntibabasha gusobanukirwa neza icyo icyacumi ari cyo, ikaba ari yo mpamvu Gitwaza yayisobanuye.

Intumwa y’Imana Paul Gitwaza uhagarariye itorero yashinze rya Zion Temple Celebration Church ku rwego rw’isi, yatanze umucyo ku Bakristo be, abasobanurira neza uko bakwiriye gufata icyacumi, n’uko bakwiriye kujya bakivana mu byo batanga.

Yagize ati: “Icyacumi ni iki? Imana ntigusaba byinshi, iragusaba gusa kimwe mu bintu icumi ufite. Iguhaye ibintu icumi, irangije iti ‘mpa kamwe gusa’, kandi ni yo yabiguhaye. Ishatse yavuga ngo ndaguha icumi ariko ungarurire icyenda, kandi nta cyo wakora. Ariko iravuga ngo nguhaye icumi, mpa kamwe mu icumi.”

Asobanura icyo icyacumi ari cyo agira ati: “Icyacumi muri Bibiliya ni imbumbe y’umutungo uhabwa, ubona, ukorera, wabonye, cyangwa ibyo ufite, nta bwo ari umushahara wonyine.” Kugira ngo byumvikane yatanze urugero agira ati: “Uyu mwanya mpaye umuntu igihumbi, yakuramo icyacumi, si mu mafaranga azahembwa gusa. Ni mu kintu cyose uhawe. Ikintu cyose uhawe ukuramo icumi.”

Hari ibibazo bindi abantu bibaza ku cyacumi Gitwaza yasubije kugira ngo kirusheho gusobanuka: “Ariko reka mbanze nsubize ibibazo bibazwa kenshi. Hari ibibazo abantu babaza, bamwe baravuga ngo sinumva icyacumi, reka nkikumvishe. Ni mu bintu icumi ufite ukuramo kimwe, ni cyo cya cumi.

Abandi bakagira bati: ‘Ese ndatanga maze gukuramo imisoro n’ibindi byose?’ iyo wabonye amafaranga, ayo uhembwa yose, ni yo ukuramo icyacumi. Ibyo winjije byose ni byo ukuramo icyacumi.”

Yatanze urundi rugero ati: “Tuvuge ko mpembwa miriyoni, nkaba ngomba kwishyura imisoro y’ibihumbi 200, inzu nkayishyura ibihumbi 400, ngasigarana 400. Ayo 400 si yo ngomba gukuramo icyacumi.

Cya cyacumi kiva mu bihumbi ijana (wahembwe utarakuramo n’ifaranga na rimwe ryaba iry’imisoro, inzu, kurya n’ibindi). Nk’uko Leta ibanza gukuraho imisoro, ni ko n’Imana ibanza gukuramo imisoro, ni ko nawe ugomba kubanza gukuriraho Imana icyacumi.”

Hari abandi bavuga ko Yesu yakuyeho amategeko, bityo ko badakwiriye gutanga icyacumi. Yabasubije agira ati: “Umuntu tumukuyeho umubiri yasigara ari umwuka, kandi umwuka ntitwawuvugisha, kandi bagukuyemo umwuka, umubiri ntiwagira agaciro. Uko ni ko Isezerano rya kera n’Irishya bihuza. Kimwe kitariho, ikindi nticyabaho.”

Yongeyeho ati: “Bibiliya ni inkota ityaye impande zombi. Ubugi bumwe bi Isezerano Rishya, ubundi ni Irya Kera. Yesu yavuze ko ataje gukuraho amategeko, ahubwo yaje kuyasohoza, kuyuzuza. Ese niba koko amategeko yaravuyeho, twasenga ikimasa, tukiba, ngo ni uko yavuyeho? Oya.”

Izi ngero yazihuje n’icyacumi agira ati: “Kugira ubuntu ntibikuraho amategeko, ahubwo birayashyigikira. Ariko mu buntu habamo mpa nange ngushimire. Nubwo naguhera ubuntu, ndategereza uvuge ngo urakoze. Ugiye atabivuze nababara. Urakoze ni itegeko, aho rero ni ho Bibiliya ivugira ko mu buntu habamo itegeko ry’umwuka. (Niba Imana yaragize ibyo itanga iha abantu, gutanga icyacumi ni nka murakoze).”

Gitwaza yavuze ko nubwo Yesu yagayaga Abafarisayo, ariko yabashimiye ko batangaga icyacumi. Bazanaga icyacumi cya byose, haba no mu mboga. Yababwiye ko ari abagabo kuko batangaga icyacumi kugera no mu isogo bejeje, no mu mababi yazo.

Nanone ngo hari uvuga ko afasha abantu, agafasha abakene n’abandi, ariko ntatange icyacumi. Nk’uko Gitwaza abivuga, “uwo ntazi gutandukanya ituro ry’abakene n’icyacumi. Kuba warafashije abantu, ntibivuze ko utiba Imana mu gihe udatanga icyacumi.”

Yasoreje ku kamaro k’icyacumi, avuga ko mu bintu bibiri bibabaza Imana kurusha ibindi ari ukudatanga icyacumi no gusitaza umuntu akamukura mu gakiza. “Gituma abakora mu rusengero bahembwa, ibikoresho by’urusengero bikagurwa.”
“Gutanga icyacumi ni ihame.” Ni ryo jambo yasorejeho.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.