Igiterane mpuzamahanga cya All Women Together Conference gutegurwa n’Abanyarwanda ndetse kikabera mu Rwanda, kigiye kuba ku nshuro ya 14 ndetse abagitegura batangaje ko imyiteguro igeze kure.
Iki giterane gitegurwa na Noble Family Church na Women Foundation Ministries, biyobowe na Apostle Alice Mignonne Kabera, kikaba gihuza abagore n’abakobwa baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Uyu mwaka wa 2026, All Women Together izaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026, ikazabera muri BK Arena i Kigali, aho abazayitabira bazabona umwanya wo kuramya Imana, kwigishwa Ijambo ryayo, kubakirwa ubushobozi bwo kuyobora no guhindura ubuzima bwabo.
Buri munsi imiryango izajya iba funguye guhera Saa Cyenda n’igice z’amanywa (3:30 PM), mbere y’ibiterane byo ku mugoroba.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "From Victims to Champions", bisobanuye "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi".
Iyi nsanganyamatsiko yibutsa abantu ko binyuze muri Kristo, amateka y’ububabare ashobora guhinduka ubuhamya bw’intsinzi, ugukira kandi ukabona intego y’ubuzima.
Igiterane cy’uyu mwaka ntigisanzwe kuko kizizihirizwamo isabukuru y’imyaka 20 Women Foundation Ministries [WFM] imaze kuva ishinzwe mu 2006 na Apostle Mignonne.
Imyaka 20 ya WFM yaranzwe n’umurimo wo gufasha guhindura ubuzima bw’abantu, imiryango n’abaturage binyuze mu kwizera.
Nubwo iki giterane kizwi cyane nk’icyo guteza imbere abagore, abagiteguye bagaragaza ko gifunguye kuri buri wese. Abagabo, urubyiruko, abayobozi b’amatorero, abanyamwuga, abacuruzi n’abashaka gukura mu buryo bw’umwuka bose baratumiwe.
Kwinjira ni ubuntu, gusa abazacyitabira basabwa kubanza kwiyandikisha, kugira ngo biborohereze mu gutegura neza no kugeza amakuru ku bazitabira. Kwiyandikisha bikorwa hakoreshejwe QR Code iri ku matangazo ya AWT 2026 cyangwa binyuze kuri NobleOne App.
Iki giterane kizitabirwa n’abavugabutumwa n’abigisha b’Ijambo ry’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo Apostle Alice Mignonne Kabera, Dr. Bill Winston wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pastor Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Pastor Jessica Kayanja wo muri Uganda;
Dr. Cindy Trimm wo muri Amerika, Bishop Funke Felix Adejumo wo muri Nigeria, Rev. Julian Kyula wo muri Kenya, Pastors Kingsley na Mildred Okonkwo bo muri Nigeria, ndetse na Dr. Patience Melengana wo muri Afurika y’Epfo.
Mu rwego rwo kuramya no guhimbaza Imana, abazitabira bazayoborwa na Precious Stone Worship Team, Dr. Sarah K wo muri Kenya, Ntokozo Mbambo na Nqubeko Mbatha bo muri Afurika y’Epfo, ndetse na Chevelle Franklyn wo muri Jamaica.
Uretse ibiterane byo ku mugoroba, AWT 2026 izaberamo n’ibiganiro n’amahugurwa arimo Ni Jye Wa Mugore, Men of Issachar, Women & Girls Brunch, My Identity Sessions, Ministers & Workers Sessions, ndetse na Extended Ni Jye Wa Mugore Celebration.
Byitezwe ko All Women Together 2026 izitabirwa n’abantu barenga 7,000 bazahagera imbonankubone buri munsi, mu gihe abarenga 10,000 bazagikurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Hazitabira kandi abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru. Abadashoboye kugera i Kigali bazakurikira ibiterane byo ku mugoroba imbona nkubone kuri YouTube ya Women Foundation Ministries.
Ibikorwa bya Women Foundation Ministries ntibirangirira kuri All Women Together gusa, ahubwo bikomeza umwaka wose binyuze muri gahunda zirimo Feed My Sheep, Girls Impact, Hope Convention, Wirira Iwacu, Connect Conferences, n’izindi gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Amatorero, ibigo n’abantu ku giti cyabo bifuza gutera inkunga iki gikorwa bashobora kubikora binyuze mu gutanga inkunga y’amafaranga, amacumbi, ubwikorezi, kwakira abashyitsi, ubufatanye n’itangazamakuru, inkunga mu by’ikoranabuhanga cyangwa ibindi bikoresho, mu rwego rwo gukomeza gutuma iki giterane kiguma ari ubuntu ku bakitabira.
Igiterane All Women Together 2026 kizayoborwa n’Intumwa y’Imana Alice Mignonne Kabera
All Women Together 2026 igiye guhuriza i Kigali ibihumbi by’abazaba baturutse hirya no hino ku Isi