Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mapendo Vanessa, yavuze ko yishimiye uburyo indirimbo ye nshya "Ndemamo Umutima" yakiriwe n’abakunzi ba Gospel.
Iyi ndirimbo ni iya gatatu uyu muramyi amaze gushyira hanze kuva yatangira urugendo rwe rw’umuziki wa Gospel mu mwaka wa 2026, nyuma ya "Ni Mwiza" na "Mu Kuboko Kw’Iwe", zombi zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Mapendo Vanessa yavuze ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo ari mu byishimo byinshi, kuko yakiriwe neza kandi abantu bakaba bakomeje kumugezaho ubutumwa bugaragaza ko yabafashije mu rugendo rwabo rwo kwizera.
Yagize ati: "Ndi kwiyumva neza cyane, kandi ndashima Imana ko yanshoboje. Abantu bayakiriye neza, kandi ubutumwa banyoherereza bwerekana ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo babwakiriye neza."
Yakomeje avuga ko uburyo iyi ndirimbo yakiriwe bwamwongereye ishyaka ryo gukomeza gukora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu muziki.
Ati: "Kubera ibyo byanteye ishyaka n’umwete kurushaho, bituma ntangira gutekereza no gutegura imigambi mishya."
Asobanura ubutumwa buri muri "Ndemamo Umutima", Mapendo Vanessa yavuze ko yibanda ku kwihana no gusaba Imana kubabarira ibyaha, ndetse no kuremera umuntu umutima mushya.
Yagize ati: "Yibanda ku butumwa bwo kwihana, aho umuntu aba asaba Imana kumubabarira no kumuremera umutima mushya."
Indirimbo "Ndemamo Umutima" wayireba kuri YouTube ya Mapendo Vanessa