AEE Rwanda mu gushyigikira uburezi bufite ireme no kuzamura impano z’abakiri bato: Ishuri rya Center for Champions TSS rya AEE Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana ryegukanye igikombe cya Shampiyona y’abakobwa batarengeje imyaka 17 mu mupira w’amaguru [Rwanda Rising Stars U17].
Center for Champions TSS, ishuri rya AEE Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana kandi rikorana na Leta binyuze mu masezerano y’ubufatanye, rikomeje kwerekana ko uburezi bufite ireme bushobora kujyana no guteza imbere impano z’abanyeshuri.
Nubwo iri shuri ritamaze igihe kinini ritangiye gutanga amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro (Technical Secondary School - TSS), kuko ryatangiye gukora mu mwaka wa 2018, rimaze kwigaragaza mu gutsindisha neza abanyeshuri mu bizamini bya Leta ndetse no kubatoza imyuga ibafasha kwihangira imirimo.
Mu mashami ritangamo amasomo harimo Ubwubatsi (Building Construction - BDC), Amashanyarazi (Electrical Technology - ELT), Amazi n’Isuku (Plumbing Technology - PLT), Gusudira no gukora ibikoresho by’ibyuma (Manufacturing Technology - MAT) ndetse n’Ubudozi n’Imideri (Fashion Design - FAD).
Uretse kwitwara neza mu burezi, iri shuri rimaze no kuba ubukombe mu mikino, cyane cyane mu mupira w’amaguru w’abakobwa. Kuri ubu ryamaze kuba Centre d’Excellence mu mikino y’amashuri mu Ntara y’Iburasirazuba, bitewe n’uruhare rigira mu guteza imbere impano z’abakobwa.
Mu marushanwa ya Championship 2026 y’abakobwa batarengeje imyaka 17, [Rwanda Rising Stars U17], Center for Champions TSS yitwaye neza kuva mu mikino y’amatsinda, isoza ari iya mbere mu itsinda ryayo.
Mu mukino wa 1/2, yasezereye Imbarutso WFC yo mu Karere ka Bugesera iyitsinze ibitego 8-1, ihita ikatisha itike yo kugera ku mukino wa nyuma.
Ku mukino wa nyuma, Center for Champions TSS yahuye na ES Mutunda yo mu Karere ka Huye, yari yasezereye Police WFC muri 1/2.
Uwo mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu warangiye Center for Champions TSS itsinze igitego 1-0, ihita yegukana igikombe cya Shampiyona y’Igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 17 (Championship 2026).
Abakinnyi b’iri shuri bavuga ko iyi ntsinzi ari umusaruro w’ubufasha bahabwa n’ubuyobozi bw’ishuri na AEE Rwanda, bubafasha guhuza amasomo n’imikino, bityo bakabona amahirwe yo kwiga banateza imbere impano bafite.
Bagaragaje ko iyo gahunda ibongerera icyizere cy’ejo hazaza, kuko ibafasha kuba indashyikirwa haba mu masomo no mu mikino.
Abatoza n’ubuyobozi bw’ishuri na bo bashimira AEE Rwanda n’Akarere ka Rwamagana ku ruhare rwabo mu guteza imbere impano z’abana no kubafasha kubona uburezi.
Bavuga ko AEE Rwanda ifasha abana benshi baturuka mu miryango itifashije kubona amahirwe yo kwiga, ikabishyurira amashuri no kubafasha kudata ishuri, bityo ikabubakiramo icyizere cy’ubuzima bwiza n’ejo hazaza heza.
Ubuyobozi bwa Center for Champions TSS bwasoje busaba abafatanyabikorwa, imiryango n’abaturage muri rusange gukomeza gushyigikira abana bafite impano ariko badafite ubushobozi bwo kwiga, kuko kubafasha ari ugushora imari mu hazaza h’igihugu no kubaka umuryango nyarwanda ufite ejo heza.
Center for Champions ya AEE Rwanda yegukanye igikombe cya Rwanda Rising Stars U17
Umukinnyi mwiza w’irushanwa ryose yabaye Kayitesi Jacqueline, akaba ari uwa Center For Champions TSS.