Mu kwizihiza umunsi wabo w’amavuko, Hyguette & Cynthia abaramyi b’impanga bifashishije indirimbo "Ntacyadutanya" ya Dominic Ashimwe batanga ubutumwa bw’amahoro.
Tariki 09/07 ni umunsi aba baramyi bavuka mu Karere ka Rubavu baboneyeho izuba. Ku munsi w’amavuko bagiranye ikiganiro gitoya na Paradise mu buryo bwa ’Audio call.’
Ubwo babazwaga ubutumwa bagenera isi, Hyguette yavuze ko bifuza ko isi yuzura amahoro. Ati: "Nifuza kuba mu isi itarangwamo intambara kuko nkunda amahoro".
Cynthia yahise amwunganira amubwira ko ahatari intambara harangwa urukundo. Ati: "Ndumva twenda guhuza kuko najye nifuza isi irangwa n’urukundo kuko ahari urukundo harangwa ubumwe."
Hyguette na Cynthia baherutse gusohora indirimbo "Ibihe"
Ubwo babazwaga indirimbo irimo kubafasha mu gihe nk’iki, bahuriye ku ndirimbo ya Dominic Ashimwe yitwa "Ntacyadutanya".
Aba baramyi b’impanga bari mu myiteguro y’ikizamini cya leta.
Iyi ndirimbo igira iti: "Twitaye ku biduhuza, oya ntacyadutanya, Imana irashaka ko tuba umwe urukundo rugahabwa icyicaro tukareka inzangano zo mu mitima yacu tugaturana twese duhuje."
Agace kitwa Bridge kagira kati: "Turasaba tukwinginga Mana duhe umutima w’urukundo nyarwo"ngo tumenye ko rubanye neza."
Iyi ni imwe mu ndirimbo z’ibihe byose zanditswe na Dominic Ashimwe umuramyi nawe ukomoka mu karere ka Rubavu nawe ufatwa nk’umwe mu banditsi neza akaba n’umuramyi w’ibihe byose mu Rwanda.
Iyi ndirimbo ikunze kwifashishwa hirya no hino mu gihugu mu gihe cyo gutambutsa ubutumwa bw’amahoro.
Aba bana b’impanga bavuga ko bakunda amahoro n’urukundo.
Hyguette & Cynthia ni bamwe mu baramyi bashya mu rugendo rwa muzika bakomeje gutanga icyizere mu kiragano gishya cy’umuziki wa Gospel. Bamamaye mu ndirimbo nka "Wera", "Ibihe", "Amen", "Iherezo" n’izindi.
REBA INDIRIMBO NSHYA Y’IZI MPANGA