× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yaretse guca inyuma umugabo we binyuze mu giterane cya Ev. Dr. Dana Morey, asaba abandi kuzacyitabira

Category: Testimonies  »  3 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Yaretse guca inyuma umugabo we binyuze mu giterane cya Ev. Dr. Dana Morey, asaba abandi kuzacyitabira

Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo hatangizwe igiterane cy’umusaruro no kubohoka, mu karere ka Kirehe biyemeje kwakira Ev Dana Morey nk’umwami mu rwego rwo kumushimira gususurutsa aka karere binyuze muri iki giterane cy’amateka.

Mukamana Veneranda (amazina ye yahinduwe bitewe n’Impamvu ze bwite) ni umubyeyi ufite abana babiri, akaba umwe mu babashije kwitabira igiterane cyo mu mwaka wa 2023. Ubwo yaganiraga na Paradise yavuze ko umwaka ushize wamubereye uw’umugisha.

Avuga ko atazibagirwa tariki ya 7 ndetse na tariki 09/07/2023. Yagize ati: "Sinzibagirwa ko le 07/07/2023 ari itariki nakiriyeho agakiza nyakuri kabone n’ubwo nari nsanzwe njya mu rusengero".

Yavuze ko nyuma yo kwitabira kiriya giterane araritswe n’inshuti ze za hafi yumvise abohotse imirunga y’ibyaha yarimo irimo no guca inyuma umugabo we. Yongeyeho ko nyuma yo kwitabira iki giterane cyatumye yongera kumenya agaciro ko kwizera Kristo nk’umwami n’umukiza wawe.

Uyu mubyeyi wize icungamari yavuze ko nyuma yo kwihana ibyaha birimo ubusambanyi kuri ubu yahindutse icyaremwe gishya akaba yarabatijwe ndetse yaratangiye urugendo rwo kuba umuririmbyi mu itorero rya ADEPR.

Hejuru y’ibyo, nyuma y’Imyaka itanu ari umushomeri avuga ko yaje kubona akazi muri kimwe mu bigo by’Imari akaba ndetse yarahise atangira kwiga Kaminuza.

Ku bw’ibyo arashimira umukozi w’Imana Ev Dana Morey ukomeje kuzirikana aka karere bityo hakaba hakomeje kuboneka umubare munini w’abava mu buraya, mu biyobyabwenge, mu rugomo ndetse no mu businzi.

Uyu mubyeyi yasabye abakiri mu bubata bw’ibyaha kuzitabira iki giterane kizaba kuwa 07/03/2024 kugeza le 09/03/2024 mu Karere ka Kirehe ndetse kikongera kuba tariki 14-17 Werurwe 2024 mu Karere ka Ngoma.

Ev Dr. Dana Morey uteguea ibi biterane byirahirwa na benshi, ni umuvugabutumwa w’umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations”. Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey uherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda, ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.