Theo Bosebabireba wamaze imyaka hafi itandatu yarahagaritswe mu Itorero rya ADEPR akongera gukomorerwa mu wa 2023, yatangaje ko agiye kujya akora ibiganiro bigaruka ku buhamya bwe.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, yakomorewe mu materaniro yo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, hakaba hari hashize imyaka hafi itandatu ahagaritswe, dore ko mu 2018 ari bwo Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane nka "Bosebabireba" mu ndirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y’abemeramana yatenzwe mu itorero ADEPR ku bw’ibyaha yashinjwaga.
Mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube yatangaje ko agiye gutangiza ikiganiro yise “Utuntu n’Utundi” kizaba gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yaciyemo, byaba ibyo yaciyemo mu gihe yari yaratenzwe ndetse na mbere yaho kuva akimenya ubwenge.
Yabisobanuye agira ati: “Muri icyo kiganiro Utuntu n’Utundi hazaba harimo ubuhamya ndetse hazazamo ubuhamya mutigeze mwumva kuva mwumva ubuhamya bwange. Nubwo nagiye ntanga ubuhamya hirya no hino kuri YouTube Channels, nkabutanga mu nsengero n’ahandi hatandukanye, ariko hari inshuro nyinshi natangaga ubuhamya ngendeye ku byo bambaza.”
Yakomeje avuga ko azahera mu bwana bwe ati: “Ubu namaze gutegura ubuhamya butarimo ugusiga ikintu na kimwe, nkavuga kuva menye ubwenge ibyo nibuka, ibyo nabonye, … hanyuma harimo ubuhamya bw’ibyo nagiye ndeka ku mpamvu zimwe na zimwe, bimwe ukabona ko bidakenewe muri ako kanya, na cya kindi nababwiye cy’uko ugirana ikiganiro n’umuntu we akakubaza ibimujemo hanyuma ukamusubiza ibyo akubajije, bigatuma hari ingingo zimwe na zimwe zitavugwaho.”
Avuga ko yakoze ubushakashatsi agasanga agomba gutanga ubu buhamya kuko hari benshi bamuziho bike bitari na byo. Yagize ati: “Mu bushakashatsi nikoreye ubwange mu bitaramo, mu nsengero no mu biganiro, nagiye nsanga iteka aho mpuriye n’abantu hari abantu baba bambonye ubwa mbere, banyumvise ubwa mbere cyangwa ubwa kabiri, nsanga abantu batarigeze kumenya ubuhamya bwange bwose.”
Mu magambo make yavuze impamvu yo kuvuga ubuhamya bwe agira ati: “Ni byiza ko umuntu abivuga, kuko rimwe na rimwe usanga bikenewe. Ni yo mpamvu nafashe iyi gahunda yo kubaganiriza, kugira ngo mbabwire kuva menye ubwenge, kuva ntangiye kureba, mu byo narebye ni iki nibuka, mu byo nabonye ni iki nibuka, hari ryari hari hehe? Ese amakuru nabwiwe nkiri muto, ya magambo babwira umwana akayagumana, ugira ngo hari umuntu nayabwiye? Kandi mu buzima ugenda uhura n’ibyo wabwiwe.”
Nk’uko yabitangaje, nta bwo azajya kuri radiyo, televiziyo cyangwa kuri YouTube zindi ngo abe ari ho abutangira, ahubwo azabutangira ku muyoboro we bwite.
Theo Bosebabireba yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza Urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.
Theo Bose babireba agiye gutangiza ikiganiro yise Utuntu n’Utundi azatangiramo ubuhamya bwe kuva amenye ubwnge kugera ubu