Mu nyigisho yatanzwe ku wa 19 Nyakanga 2026 na Pastor Christian Gisanura, yagarutse ku magambo ya Yesu agira ati "Kuko urugero mugeramo ari rwo namwe muzagererwamo." — Luka 6:38
Amagambo yo muri Luka 6:38 avuga ngo "mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye ni rwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe,” ni yo yagereyeho agaruka ku ihame rikomeye rigenga ubuzima: icyo ubiba ni cyo usarura. Ubu butumwa bureba buri wese, yaba umukire cyangwa umukene. Gutanga ni ihame ry’Imana, kandi iyo utanze nawe urahabwa.
Nk’uko Pastor Christian Gisanura yabivuze: "Iyo utanze ugambiriye guhabwa ushobora kutabona. Ariko iyo ugambiriye urukundo n’umutima wo kudategereza inyungu, ni bwo ubona inyungu nyakuri."
Hari itandukaniro rikomeye hagati yo gutanga kubera urukundo no gutanga ugamije inyungu. Iyo umuntu atanze ashaka kugura umugisha cyangwa ategereje ko Imana ihita imusubiriza icyo yatanze, ashobora kutabona ibyo yiteze. Ariko iyo atanze ashaka kunezeza Imana, ni bwo imbuto z’ibyo yakoze zikura.
"Imana ntireba ingano y’icyo watanze, ireba impamvu yatumye ugitanga."
Mu isi, aho ushora ni ho witega inyungu. Ariko mu bwami bw’Imana si ko bimeze. Ushobora gufasha umuntu uri i Kigali, ariko umusaruro ukawubona muri Amerika. Hari n’ubwo wowe utazawubona, ahubwo abana bawe bakazasarura ibyo wabibye.
Gutanga si ukugura umugisha ku Mana. Ni igikorwa gituruka ku mutima wuzuye urukundo no kumvira Imana.
"Mutange mubikunze, mutangane urukundo, aho guhatirizwa cyangwa gutanga mutegereje igihembo."
Urugero rwiza Yesu yavuze si ubwinshi bw’ibintu gusa, ahubwo ni umutima uherekeza igikorwa. Ushobora gutanga urukundo, imbabazi, ubugiraneza, umunezero n’ubushake. Ibyo byose bifite agaciro imbere y’Imana.
Hari igihe umuntu yumva adafite amahoro kugeza akoze icyiza. Ibyo bishobora kuba ari Umwuka w’Imana umushishikariza gukorera Imana anyuze mu gukorera abantu.
Abaganga bitanga bavura abarwayi, abarimu bakitangira abanyeshuri, abasirikare bakarara amajoro barinda igihugu. Imana ireba umutima bakorana inshingano zabo.
Gisanura ati "Icyo mukorera abandi, uko mugikora, ni na ko namwe bizabagendekera. Iryo ni ihame tutazahindura."
Abakora neza bazasarura ibyiza bakoze, kandi hari n’igihe abana babo bazasarura imbuto z’ibyo ababyeyi babo babibye.
Mu gusoza, Yesu yadusigiye iri hame ridahinduka: "Kuko urugero mugeramo ari rwo namwe muzagererwamo." — Luka 6:38