× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwaka urashize Mama wa Maneri atabarutse: Maneri wamurwaje imyaka 15 atubwiye ibintu 5 azahora amwibukiraho-PHOTOS

Category: Testimonies  »  May 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umwaka urashize Mama wa Maneri atabarutse: Maneri wamurwaje imyaka 15 atubwiye ibintu 5 azahora amwibukiraho-PHOTOS

Maniraguha Eric uzwi ku izina rya Maneri azwi nk’umuntu ukunda kuyamya no guhimbaza Imana dore ko ari umuririmbyi wa korali Umugisha ibarizwa mu itorero rya ADEPR/Rugando akaba n’umuramyi muri Worship team yo muri iryo Torero.

Iyo uvuze izina Maneri, abenshi bahita bumva inshuti y’abaramyi ndetse n’abakozi b’Imana batandukanye aho akunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kubashyigikira cyane cyane mu mirimo Coordination na Protocol, usanga bamukundira cyane uburyo abikorana umurava n’umutima ubikunze.

Ibi bituma abaramyi, abavugabutumwa, abashumba ndetse n’abanyamakuru bamukunda cyane ndetse ni gake uzamubona ari munzira atari kumwe na bo. Nk’uko umunyarwanda yabivuze ati "Inshuti nyayo uyibona uri mu byago, kuwa Kane tariki 25/05/2023 ubwo habaga umuhango wo kwibuka umubyeyi wa Maneri, inshuti za Maneri ziganjemo ibyiciro byavuzwe haruguru zamubaye hafi.

Umwaka urashize umubyeyi Maneri yitabye Imana. Umubyeyi we Mujawimana Judith yavutse tariki 01/01/1956, yitaba Imana tariki 25/05/2022. "Wabaye intwali idasanzwe m gihe cyawe. Iteka uzahora mu mitima yacu" - Ayo ni amagambo yanditse ku mva y’umubyeyi wa Maneri.

Abagize itsinda rya All Gospel Today, Maneri asanzwe abarizwamo ndetse n’abo biganye, ni bamwe mu babashije kwerekeza i Nyamirambo aho Maneri asanzwe atuye ndetse akaba ari naho umubyeyi we aruhukiye. Uyu muhango witabiriwe n’abaramyi batandukanye barimo Tonzi, Bill Jakes, Producer Camarade, Pastor Olivier Ndizeye n’abandi

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Maneri yagize ati: "Iyi tariki ya 25/05 yari itariki yo kwibuka umubyeyi wanjye umaze umwaka yitabye Imana, ni umunsi twateguye, ni umunsi twatekereje ko twagira umwanya wo kuzirikana umubyeyi wacu kuko dufitanye amateka.

By’umwihariko, ni umubyeyi nubahaga, ni umunsi wagenze neza, kandi witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakozi b’Imana batandukanye batubaye hafi. Mu by’ukuri byari byiza".

Yakomeje agira ati: "Ni umunsi byangoye kuwumanaginga, ariko inshuti zirimo abo twiganye n’abo tubana muri All Gospel bambaye hafi, kuri uyu munsi ibyo nari nateganyije byose byagenze nk’uko nabyifuzaga. Ntekereza ko Roho ye inezerewe no kubona abo yasize baguwe neza".

Maneri ati: "Ntekereza ko n’ubwo yapfuye murwaje imyaka 15, n’ubwo yarwaye akaremba ariko sinumvaga ko yagenda, yadusize turi babiri ariko twagiranye ibihe byiza, nari nasigaye njyenyine mu bana babiri dore ko murumuna wanjye yapfuye mu mwaka wa 2011, Ntibyanyoroheye gusigarana inshingano zo kumurwaza njyenyine, gusa ntiyanduhije, yabaye intwali mu burwayi bwe kugeza atabarutse.

Aganira na Paradise.rw, Maneri yatangaje ibintu 5 azahora yibuka ku mubyeyi we. Yagize ati:

1.Kuva tukiri abana (babiri yabyaye gusa) ntiyitekerezagaho mbere yo kudutekereza (hano wakumva ko ari ibisanzwe ariko harimo details nyinshi zikomeye zagaragazaga ubwitange bwe kuri twe, byinshi sinabivugira aha).

2.Yarwaye imyaka 15 (atabasha kwikura ku buriri) ariko yarikezaga akarangwa n’ibyishimo (inseko ye nziza mpora nyikumbura).

3.Nubwo umubiri we wamubabaje cyane ariko yahoraga angirira igishyika ntibwiraga atambajije uko merewe (kuri Phone).

4.Mu bihe bye by’uburwayi nabaga nabyaye agategura team iza kumpemba mu izina rye.

5.Yakundaga abuzukuru be ku buryo mu nshingano yansigiye ari byo yitayeho cyane (kuzita ku buzukuru be cyane).

Kuri ubu Maneri arashima Imana dore ko nyuma yo kubura murumuna we ndetse n’umubyeyi we, ubu yashibutse Imana imuha umudamu mwiza ndetse n’abana batatu.

Umwana urashize Maneri abuze umubyeyi yarwaye imyaka 15

Maneri arashima byimazeyo Pastor Olivier uyobora Zion Temple Ntarama wamubaye hafi mu bihe bikomeye

Past Olivier wa Zion Temple Ntarama ni umwe mu bitabiriye uyu muhango

Inshuti ze zamufashe mu mugongo

Maneri yarwaje umubyeyi we imyaka 15

Maneri avuga ko umubyeyi we azamwibuka iteka

Bifatanyije na Maneri kwibuka umubyeyi we umaze umwaka atabarutse

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.