× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amakuru ataravuzwe ku mpanuka yahitanye Pastor Theogene, Imyirondoro n’icyari kizanye mu Rwanda abayiguyemo

Category: Testimonies  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Amakuru ataravuzwe ku mpanuka yahitanye Pastor Theogene, Imyirondoro n'icyari kizanye mu Rwanda abayiguyemo

Mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu ni bwo inkuru mbi yatashye mu rwa Gasabo ko umukozi w’Imana wafatwaga nk’inshuti ya bose Pastor Theogene Niyonshuti bitaga Inzahuke yitabye Imana aguye mu gihugu cya Uganda azize impanuka y’imodoka.

Nyuma y’iyi nkuru y’incamugongo, hakwirakwijwe amakuru atandukanye, buri wese avuga ukwe n’undi avuga ukwe dore ko abatangaga amakuru wasangaga batari ahabereye impanuka. Habanje gukwirakwira inkuru ivuga ko Theogene ndetse na cameraman we witwa Donath bose bitabye Imana.

Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu, nibwo Paradise.rw yamenye andi makuru ikesha umwe mu bantu babashije kugera ahabereye impanuka avuga ko uyu Donath Ntezimana akaba n’umuhanzi atashizemo umwuka kuri uwo munsi nk’uko byavugwaga.

Impanuka ikimara kuba yaje gutabarwa akiri muzima yoherezwa mu bitaro bya King Faisal aho yakuwe ajyanwa mu bitaro bivura indembe bya Kanombe. Amakuru ababaje tumenye muri iki gitondo tariki 25 Kamena ni uko Donath nawe amaze kwitaba Imana nyuma y’amasaha menshi yari amaze muri koma.

Andi makuru Paradise.rw ikesha uwo muntu wageze ahabereye impanuka, avuga ko umurambo wa Pastor Theogene wazanywe mu Rwanda ukoherezwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kigali, CHUK.

Amakuru Paradise.rw yahawe n’umwe mu banyamakuru bakorera imwe muri radio zikomeye akaba n’inararibonye muri Gospel, avuga ko Pastor Theogene yaguye mu mpanuka y’imodoka ubwo yavaga muri Uganda agaruka mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko iyi modoka yarimo abantu bane barimo umugabo n’umugore bari batuye muri America bari baje gusura umuryango wa Pastor Theogène.

Mu gihe ibitangazamakuru byandikaga kuri iyi nkuru bitagaragazaga imyirondoro y’aba bantu, Paradise.rw yaje kumenya imyirondoro y’aba bantu binyuze mu munyamakuru wavuzwe haruguru.

Twaje kumenya ko uyu mugabo waguye muri iyi modoka yitwaga John Yenga akaba yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Desmoine lowa, akaba asize abana bane.

Ni mu gihe umudamu nawe waguye muri iyi mpanuka yitwaga Devota Muneza nawe akaba asize abana bane ndetse akaba nawe yari atuye ahitwa Desmoine lowa.

Uyu waduhaye amakuru yakomeje atubwira ko aba bombi basengeraga mu itorero ryitwa Shalom Convenant Church aho muri Iowa riyobowe n’umu Pastor witwa Eugene Kiruhura.

Twabajije kandi icyo aba bari baje gukora mu Rwanda, atubwira ko Theogene yari inshuti yabo ya hafi, bakaba bagombaga kujyana gusura imiryango yabo muri Africa, dore ko bari bamusabye kujyana nabo arabibemerera ndetse hari n’ibyo bagombaga kuganiraho.

Twanamubajije niba iyi yari couple atubwira ko atekereza ko atariko bimeze cyane ko buri wese yari afite abana bane.

Gusa amakuru Paradise.rw yahawe n’undi mutangabuhamya tugikusanya ibyo yatubwiye, ahamya ko aba bombi n’ubwo buri wese yari afite abana bane,b ari aba fiancee bakaba biteguraga kubana.

Avuga ibi ashingiye ku byo bari bajemo aho harimo gusura imiryango yabo mu rwego rwo kubamenyesha umushinga barimo gutegura (icyo tutaramenya ni uko baba bari baratandukanye n’abo bashakanye cyangwa niba abo babyaranye bari bakiriho.

Yakomeje atubwira ko mu modoka aba bombi bari bicaranye inyuma naho Pastor Theogene na Donath bakaba bari bicaye imbere yabo. Bane mu bari muri iyo modoka, nta n’umwe ukiri ku isi y’abazima.

Pastor Theogene n’abandi bantu babiri bitabye Imana ku munsi wabereyeho impanuka

Umuhanzi Donath nawe yamaze kwitaba Imana

Paradise.rw yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.