× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana iguhe kumira bunguri ibibazo byawe — Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  2 minutes ago »  Pastor Christian Gisanura

Imana iguhe kumira bunguri ibibazo byawe — Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yasabye buri wese kureka kwicira urubanza no kwiheba, ahubwo akizera ko Imana ishobora guhindura amateka yawe, kabone n’iyo waba uhanganye n’ibibazo bisa n’ibidashoboka.

Yabigarutseho ku wa 17 Nyakanga 2026, ashingiye ku ijambo riboneka mu Kubara 13:31-33, rivuga ku batasi 12 Mose yohereje gutata igihugu cy’i Kanani.

Muri bo, icumi bagarukanye inkuru iteye ubwoba, bavuga ko abaturage baho babarutaga amaboko kandi ko babonaga bameze nk’inzige imbere yabo.

Icyakora, Yosuwa mwene Nuni na Kalebu bo babwiye Abisirayeli kudatinya, bavuga ko Imana iri kumwe na bo kandi ko igihugu cyari cyiza, bityo ko bari kugitsinda nibaramuka bayiringiye.

Pastor Christian Gisanura yavuze ko muri abo batasi 12, babiri bonyine ari bo babonye amahirwe Imana yabahaye, mu gihe abandi umunani bahisemo kureba ku bunini bw’ibibazo aho kureba ku bunini bw’Imana.

Yagize ati: "Hari abantu bamaze kwiyakira mu bibazo barimo, bakigira nk’aho ari inzige, bakumva nta mahirwe bazagira muri iyi si. Nyamara hari abandi bavuga ko mu gihe Uwiteka ari ku ruhande rwabo, ibibazo banyuramo bizababera umugisha."

Yakomeje avuga ko ubuzima buhora buhinduka, aho usanga hari abigeze gukoresha abandi nyuma bakisanga ari bo bakoreshwa, n’abahoze bakoreshwa bakazagera aho bakoresha abandi.

Yagize ati: "Uko wibona uyu munsi ni ko bigaragaza uwo uzaba we mu hazaza."

Yasabye abantu kumenya umuhamagaro wabo no gukora ibyo Imana ibashakaho, birinda kuyigomekaho cyangwa kwiheba bitewe n’ibyo barimo kunyuramo.

Yagarutse ku magambo Imana yavuze nyuma y’uko Abisirayeli banze kuyizera, igira iti: "Aba bantu bazageza he bansuzugura?" asobanura ko umuntu wicisha bugufi mu buryo bwo kwiyumva nk’udashoboye cyangwa udafite agaciro aba ari gusuzugura Imana ubwayo.

Ati: "Uko wibona udashoboye, usuzuguritse, ni ko uba uri kubikorera Imana. Iyo wicishije bugufi byo kwisuzugura, uba wamaze kwicira urubanza. Imana ihindura amateka iracyahari, ntiyahindutse."

Yongeyeho ko Imana yahaye Yosuwa na Kalebu amaso yo kureba ibirenze ibibazo, bituma aho abandi babonaga ibihangange, bo babona intsinzi.

Yagize ati: "Ubuzima urimo bukubere ingabo igukingira, umwungazi ukugeza ku masezerano Imana yaguhishiye."

Pastor Christian Gisanura yanibukije ko mu bantu batinyaga kwinjira i Kanani, nta n’umwe wabigezeho, ashimangira ko kutizera bituma umuntu yivutsa imigisha Imana yamuteguriye.

Ati: "Ikintu urimo kwiyima mu kwizera ntuzakibona. Reka kwimanura no kwicira urubanza. Amasezerano yose ari muri Bibiliya ni ayawe."

Mu gusoza ubutumwa bwe, yahumurije abumva ko ubuzima bwabo bwageze ku iherezo, ababwira ko igihe cyose umuntu akiri muzima, Imana igifite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yamusezeranyije.

Yagize ati: "Nubwo habaho ibicantege, menya ko Imana iri mu ruhande rwawe. Izere ko izagushyigikira, ikuyobore, igukomeze, ikore ibyo udashoboye, ikingure imiryango kandi ifungure amaso yawe. Byiyatureho. Imana ikubonemo Mose, Yosuwa na Kalebu."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.