Ev. Boniface Singirankabo yatanze ubuhamya bw’ubuzima bushaririye yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwariye abavandimwe.
Ev. Boniface Singirankabo ni umuvugabutumwa ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, ndetse akaba ari mu bakozi b’Imana bakunzwe cyane mu gihugu kubera amagambo y’Imana ava mu kanwa ke. Amaze kuvuga ubutumwa mu matorero anyuranye hirya no hino mu gihugu, ndetse birashoboka ko nta Karere atarajyamo.
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, ubwo u Rwanda n’Isi yose bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ev. Boniface Singirankabo, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yarokotse Jenoside.
Ni ubuhamya bwaje bwiyongera ku bundi yatanze mu minsi micye ishize, aho yagiye agaragaza ko yabonye ineza y’Imana ndetse avuga ko yasanze Imana ari ’Singirankabo’ kubera ko yamufashije guhobera ubuzima nyuma ya Jenoside yamurwaye abavandimwe be.
Ati "Kwibuka ahabi Imana yagukuye no kwibuka aheza Imana ikugejeje, ni izindi mbaraga z’ubuhamya zikugeza ku ntsinzi. Burya aho wahuriye n’Imana ntibahazi kandi uko baguhize kenshi ukabaca mu rihumye ugakomeza kubaho ni nako ibyawe bizakomeza kubatungura.
Mu gihe Sawuli yari arimo guca intege Dawidi amubwira ko Goliyati umufilisitiya atamushobora nawe yamuhaye ubuhamya bw’ukuntu Imana yabanye nawe akanesha intare n’idubu, maze aramubwira ngo "Iyandokoye inzara z’idubu n’iz’intare ntizabura kungabiza n’uriya mufilisitiya utarakebwe.
Burya ubwinshi bw’ibisubizo by’Imana buhishwe mu bwinshi bw’ibibazo ufite. Ibutsa satani ko iyagutabaye cya gihe ntaho yagiye na n’ubu igikora. NGAHO KOMEZA IBYIRINGIRO BYAWE".
Boniface akomeza yibaza inyungu abagome bakura mu kugira nabi. Ati "Ndongera mbisubiremo mbaza nti ’ni iki uzasubiza Imana igihe izakubaza amarira y’abo wateye agahinda? Niki uzasubiza Imana nikubaza agahinda k’abo wateye kwiheba? Niki uzasubiza Imana nikubaza agahinda kabo wahemukiye nyuma yo kukwizera?’".
Yanditse ko "Ndiho ku bw’impamvu kandi ndi impamvu yo kubaho".
Yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo, ati "Umunyabwenge yungukira byinshi ku banzi be kurusha ibyo umuswa yungukira ku nshuti ze. 1994_1997 nanyuze mu nzira y’umusaraba, twavutse turi 5, ubu turi 2. Ubu icyo ntazi koko ni iki, umunyarwanda yise umwana we Tubana mbazi, maze isaha ndeba urugendo 1994_2023 nsanga Imana ari Singirankabo".
Ubutumwa bwa Ev. Boniface
Ev. Boniface arashima Imana yamurokoye Jenoside yakorewe Abatutsi
Ev. Boniface ari mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu gihugu